NYAMASHEKE: Umugore ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gutera umugabo we icyuma bapfa telefone.
Mugabekazi Eugènie arashakishwa nyuma yo gutera umugabo we icyuma ku kuboko akamukomeretsa bapfa telefone, nyuma y’uko umugabo yaketse ko ahamagawe n’abasambane be.
Uwo mugore w’imyaka 34 arashakishwa nyuma yo kutera umugabo we icyuma babana mu Mudugudu wa Mikingo; Akagari ka Mubumbano; Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, akamukomeretsa ukuboko bapfa telefoni y’umugore bumviragaho indirimbo; Umugore agiye kuyitabiraho umugabo we akeka ko ari umusambane we agarutse barashyamirana, umugore afata icyuma akimutera ku kuboko aragukomeretsa aratoroka.
Umuturanyi wabo yabwiye Imvaho Nshya ko “Uwo muryango usanganywe amakimbirane, ashingiye ku businzi bukabije bw’umugore, umugabo akanakeka ko amuca inyuma”:
Ati: “Induru zabo zimaze igihe, zinamaze kurambirana kuko nta munsi w’ubusa umugore aba atasinze bikabije, agacyurwa n’igicuku akinguza umugabo n’abana; Bikavugwa ko anatahana n’abagabo baba bamwirirwanye bigateza induru mu rugo idashira,ku buryo n’ubuyobozi bwabaganirije umugore akanga kuva ku izima.”
Yongeyeho ati: “Intandaro yo guterwa icyuma k’umugabo, umugore n’ubundi yari atashye yasinze umugabo aramwihanganira, arakingura, umugore yari aje yumva indirimbo muri telefoni, anazumvisha umugabo.
Igihe bari kuzumva umugore ahamagarwa n’undi mugabo ariko uwo mugabo we adashira amakenga yo kuba umugore we amuca inyuma. Asohoka ajya kumwitaba, agarutse induru ihera aho, umugore azana icyuma akimutera ku kuboko”.
Yakomeje asobanura ko ymukomerekeje agahita acika, arimo gushakishwa, naho umugabo akavuga ko ubwo businzi n’ubusambanyi umugore we abukorera mu tubari dutandukanye turi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yarahise ajyanwa kwa muganga, umugore acika agana iwabo ku Rwesero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas yavuze ko kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2025, uwo mugore agishakishwa nyuma yo gukora ayo mahano yatewe n’uko kutizerana n’umugabo we.
Ati: “Arashakishwa kuko yakomerekeje umugabo cyane. Amakimbirane yabo amaze igihe kirekire. Usanga ahanini ashingiye ku businzi bukabije bw’umugore n’urwikekwe rwo guca inyuma umugabo rukaba rutabura kuko nk’icyo gicuku cyose aba agenda ataha, atagenda wenyine, agendana n’abagabo baba biriwe basangira, bigateza ibibazo. Telefoni rero yabaye nk’imbarutso yo kumutera icyo cyuma akanamukomeretsa atyo.”
Avuga ko Umurenge wa Kagano kimwe n’indi Mirenge, amakimbirane mu ngo awugaragaramo akenshi agaturuka ku businzi bukabije; Gushinjanya gucana inyuma n’ibibazo by’imitungo ariko ko hari imiryango irenga 50 yabanaga mu makimbirane nk’aya umwaka ushize yayavuyemo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.