Nyamasheke: Sgt Minani wishe arashe abantu 5 yahawe igihano kiruta ibindi.
Urukiko rwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere Tariki ya 9/12/2024 rwakatiye igifungo cya burundu Le Sgt Minani Gérvais ndetse runategeka ko yamburwa impeta zose za gisirikare, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo kwicira abantu batanu i Nyamasheke.
Uyu musirikare yari akurikiranweho ibyaha bitatu birimo 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu murenge wa Karambi.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .