Umutekano

NYAMASHEKE: Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka iteye ubwoba babiri muri 31 bahita bahasiga ubuzima

.

Mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri babiri muri bo bitaba Imana abandi barakomereka.

Iyo modoka yangiritse bikomeye yavaga ku ishuri rya St. Matthews icyuye abanyeshuri iza guta umuhanda nkuko amafoto arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

Amakuru aravuga ko abanyeshuri babiri bahise bitaba Imana, abandi bakomeretse bahita bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi no ku Bitaro bya Bushenge.

Icyateye impanuka ntikiratangazwa n’inzego zibishinzwe gusa abatangabuhamya babuze ko yatewe n’umunyonzi Imodoka yashatse gukatira bigatuma ita umuhanda ikagwa mu mugezi.

Hari umwarimu wabwiye RBA ko iyo modoka yari itwaye abana 31.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *