NYAMASHEKE: Abantu batanu batawe muri yombi nyuma yo gushinga itorero ritemewe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha « RIB » na Polisi y’u Rwanda « RNP », beretse itangazamakuru abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke barimo abagabo batatu n’abagore babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka k’ubuyobozi, nyuma yo gufatwa bahinduye urugo rw’umwe muri bo urusengero.
Ni ibintu bakoze mu gihe Leta igaragaza ko gusenga bigomba gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa, izitabyujuje zigafungwa.
Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku Biro by’Akarere ka Nyamasheke ku wa 21 Mutarama 2025, cyitabirwa n’abarimo Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry; Umuvugizi wa RNP, ACP Boniface Rutikanga n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse.
Abatawe muri yombi bavuga ko bari mu Idini bita Kirisitu w’Abera, ku ikubitiro batawe muri yombi ari 20 ariko iperereza rigaragaza ko ababifitemo uruhare rutaziguye ari batanu ari na bo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Shangi mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Dr. Murangira yavuze ko abo bantu batawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2025, nyuma y’uko amakuru agaragaza ko basengera mu rugo rw’umwe muri bo amenyekanye.
Yavuze ko abatawe muri yombi basanzwe batumva neza gahunda za Leta kuko bafite inyigisho ziyobya abaturage zibabuza gutanga Mituweli no kwitabira izindi gahunda za Leta.
Ati: “Aba bantu ntabwo batawe muri yombi bazira gusenga, batawe muri yombi kubera ibyaha bakurikiranyweho byo kutubahiriza amategeko. RIB irasaba abantu bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho ku bijyanye n’insengero.
Wavuga ute ko wubaha Imana, utubaha ubuyobozi »?
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga yagaragaje ko kugira ngo umuryango ushingiye ku myemerere wemerwe hari ibyo ugomba kubahiriza birimo: Kutabangamira ubumwe bw’abanyarwanda na gahunda za Leta no kugira aho gusengera hujuje ibisabwa. Ati: “Aba bahisemo gukora ibyabo, bo ntibemera ko bagomba gusaba [uburenganzira], icyo bemera ni Imana gusa ngo ni yo bagomba gusaba. Ntabwo twashyigikira imyumvire nk’iyo, bagomba kubiryozwa”. ACP Rutikanga yaboneyeho kuburira umuntu uwo ari wese ugifite imitekerereze y’uko azajya mu masumo y’amazi; Munsi y’igiti n’ahandi hantu hatemewe agamije gusenga, ko bitemewe. Ati: “Ibyo bihe byararangiye byo kwigishwa, tuzajya tubafata tubahane. Uyu munsi dufashe ab’i Nyamasheke ariko dufite n’abandi muri iyi ntara no mu zindi. Dukurikirana amakuru y’aho basengera hatemewe. Ntabwo tuzabyihanganira kuko bizana imyumvire y’ubunebwe yo kumva ko umuntu azabaho kuko yasenze gusa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko mu isuzuma bakoze basanze iri torero ryiyita Kirisitu w’Abera ritari mu matorero yemewe n’amategeko mu Rwanda. Abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka.
Karibumedi.rw