NYAMAGABE: Umusore warurangije ayisumbuye yishe mudugudu ahita atoroka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Nibwo umusore w’imyaka 23 wo mu Kagari ka Karambo, mu Murenge wa Kibirizi,Akarere ka Nyamagabe, yishe atemye umukuru w’Umudgudu wa Gitwa witwa Mukanyandwi Bernadete, biturutse ku makimbirane.
Velens Rukundo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, habereye ubu bugizi bwa nabi, ku murongo wa telefoni yahamirije iby’aya makuru avuga uko byagenze nuko ubuyobozi bwamenye amakuru. Yagize ati: “Nibyo koko ayo makuru niyo twayamenye ku isaha ya Saa Mbiri za mu gitondo ariko byabaye Saa Moya ndetse twanageze aho uwo musore watorotse yiciye nyakwigendera w’imyaka 55. Aho uyu musore yabaga (mu muryango we) hari haturanye n’urugo rw’uyu mukuru w’umudugudu, bivugwa ko bombi batari babanye neza akaba aribyo byateje amakimbirane yatumye bashyamirana kugeza ubwo amwishe”.
Yakomeje agira ati: “Uyu musore wari urangije amashuri yisumbuye yahise atoroka nyuma yo kwica Mukanyandwi ndetse ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zahise zitangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera no gushakisha uwamwishe”.
Gitifu Rukundo wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda no kurwanya amakimbirane, hagira uyagirana n’undi hakitabazwa ubuyobozi kuko bubunga bidasabye kurindira kwicana.
Nyakwigendera, Mukanyandwi Bernadette yari umupfakazi akaba apfuye asize abana batatu. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzumwa.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.