Umutekano

NYAGATARE: Urujijo ku murambo w’umukobwa w’imyaka 29 wasanzwe mu nzu yabagamo umanitse mu mugozi.

 

Umukobwa witwa Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ariko akaba yibanaga mu nzu aho yari acumbitse kubera impamvu z’akazi mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwateye urujijo rukomeye ku muryango we no ku babanaga nawe, kuko bakeka ko yaba yagiriwe nabi, hanyuma ibyo kumushyira mu mugozi bikaba nko kuyobya uburari.

Mukarubega Winifirida, umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Akingeneye Janviere bayamenye bayabahawe na bamwe mu bo bakoranaga, ariko n’umugore umwe wari uziranye na Akingeneye atuye hafi y’aho yacumbikaga.
Akomeza avuga ko ako kanya bahise bafata urugendo bajya i Nyagatare kureba uko bimeze, ariko bageze aho yabaga, ngo basanze urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwamaze gutwara umurambo ku Bitaro bya Nyagatare, bakomerezayo, ariko ngo ntibemererwa kuwureba.

Mukarubega ati: “Nta kibazo umwana wanjye yagiraga cyatuma yiyahura, n’ubwo ari ko twumvise bavuga ko yaba yiyahuye kuko bamusanze mu mugozi. Yari umwana uhora yishimye yisekera, ubwo no ku itariki 17 ejo bundi twaravuganye arimo aseka, ambwira ko yongeye gusinya indi kontara mu kazi kuko iya mbere yari yarangiye. Ubu turateganya kumushyingura ejo ( ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024), kuko RIB yari yavuze ko ijyana umurambo we i Kigali uyu munsi kugira ngo ukorerwe isuzuma, hanyuma ikawugarura ikawushyira ku Bitaro bya Gahini, aho tuzawukura tujya gushyingura”.

Akingeneye Janvière yari umunyamuryango wa GAERG, ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ‘famille’ yitwa Inkesha.

Murenzi Janvier akaba yari Umubyeyi we muri iyo ‘famille’, avuga ko yaba we, n’abandi bana babanaga na we muri iyo famille, bananiwe kwemera urupfu rwe kuko bumva bidashoboka, noneho kuvuga ko yaba yiyahuye ngo ni ibintu bumva bitashoboka kuri Akingeneye, yari umukobwa uhorana ibyishimo; Ahora aseka, ku buryo bigoye kumubona ababaye.

Ikindi ngo yari umuntu ufungukira abandi ku buryo n’ubwo yari kuba afite ikibazo bari kuba barakizi.
Yongeraho ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe yagiraga nk’agahinda gakabije n’ibindi, ahubwo yari mu bafasha abandi bana bafite ibibazo cyane ko yari yarahawe amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe atangwa na GAERG. Murenzi avuga ko Akingeneye yari umukobwa ukunda ubuzima n’imyidagaduro ariko agakunda no kuzirikana abandi bana, akabahamagara kenshi kuri telefoni ababaza niba bameze neza, abafite ibitagenda neza, akabegera akabafasha.

Murenzi yagize ati: “Uretse njyewe na mere wa famille Inkesha, Akingeneye yari nka nomero ya kabiri mu kwita ku buzima bw’abana bo muri iyo famille, n’ejobundi yagiye kureba umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuko yari yaje muri Kigali mu mahugurwa y’akazi, ariko ajya no kureba uwo mupira, urangiye asura abana babiri bo muri famille Inkesha. Yari umuntu ufite gahunda yo gukomeza amashuri kuko yari kwiyandikisha muri iki cyumweru. Ntabwo yaba afite gahunda yo kwiyambura ubuzima ngo ajye muri ibyo byose”.

Murenzi Janvier avuga ko bifuza cyane kumenya ibizava mu iperereza rya RIB, kuko ari ngombwa cyane cyane ko bakeka ko yaba yarishwe n’abantu, bagashaka gusibanganya ibimenyetso, ngo bigaragare ko yiyahuye. Akingeneye Janvière yize kuri IPRC Tumba, ubu yitwa RP Tumba College of Technology, akaba yakoraga nka IT mu muryango utari uwa Leta witwa ‘ICAP at Columbia University’ ukorana na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Karere ka Nyagatare.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *