MuRwanda nta mushoferi uzongera gutwara abagenzi mu buryo rusange adafite impamyabushobozi.
Mu minsi iri mbere nta mushoferi uzongera gutwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange adafite impamyabushobozi y’urwego rubifitiye ububasha, imwemerera gukorera mu Rwanda.
Iyi mpamyabushobozi izajya itangwa n’ikigo cy’amahugurwa cyafunguwe kuri uyu wa kabiri, cyatangijwe n’ishyirahamwe ry’amasosiyete atwara abagenzi mu buryo rusange (ATPR), ku bufatanye n’ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyi_ ngiro (RTB).
Abashoferi bose batwara abagenzi mu buryo rusange hano mu Rwanda, bategetswe kujya babanza kunyura muri iki kigo, bagahabwa amasomo ndetse bakongererwa ubumenyi, bakabona guhabwa icyangombwa kibemerera gukorera mu Rwanda.
Ibi biteganwa n’itegeko rishya rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi, nkuko bisobanurwa na Mwunguzi Theoneste, Perezida w’ishyirahamwe ry’amasosiyete atwara abagenzi mu buryo rusange hano mu Rwanda (ATPR).
Ku ikubitiro abashoferi bagera ku 120 nibo batangiranye n’iki kigo cy’amahugurwa, bakavuga ko bizeye kunguka ubumenyi buzabafasha kuba abanyamwuga kurushaho mu kazi kabo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.