Ni mbi cyane muyirinde! Ibyo wamenya ku cyorezo cya Marburg cyamaze kugera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Iyi ndwara yandura iyo habayeho uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg.
Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.
Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.
Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda. Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducurama.
Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.
Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n’ingurube.
Mu gihe umuntu yayanduye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze mu matembabuzi ava mu mbiri nk’inkari; Amacandwe; amaraso; Amavangingo no kuryamana n’umuntu wamaze kuyandura.
Ishirahamwe mpuzamahanga riteza imbere ibijyanye n’inkingo, Gavi, risaba abantu kwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk’uko OMS ibivuga.
Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy’umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.
Abashyigura umuntu wishwe n’iyi virusi na bo basabwa kwirinda gukorakora umurambo.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.