Ubuzima

MUSANZE: Wa mwana warumwe n’imbwa yasubijwe mu bitaro none yakomeje kuremba.

Umwana w’imyaka 4 witwa NGENZI Marc Boscathe mwene MANIRIHO Désiré na Irasubiza Jeanette batuye mu mudugudu wa Susa; Akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza, warumwe n’imbwa ya UWANYIRIGIRA Marie utuye mu mudugudu wa Burera; Akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza yongeye kuremba nyuma yuko ibitaro bimusezereye.

Ni isanganya uyu mwana yahuye nayo ubwo yari yibereye mu mudugudu wabo akaza kurumwa n’iyo mbwa ya UWANYIRIGIRA Marie ku buryo bubabaje yagezwa kwa muganga agaterwa inshinge zishoboka zose ndetse agahabwa n’indi miti imworohereza ububabare nyuma y’iminsi ibiri agataha iwabo none ngo yongeye kuremba.

Amakuru yizewe agera kuri karibumedia.rw avuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 01/09/2024 mu gitondo aribwo yongeye kuremba agasubizwa kwa muganga ariko ngo ararembye cyane nk’uko karibumedia.rw yabibwiwe n’umubyeyi we Maniriho Désiré.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru uko umwana azagenda yoroherwa, natwe tuzakomeza kugenda tubatangariza uko amerewe ariko n’uwagira ubufasha n’umutima utabara yafasha uyu muryango kuvuza uyu mwana kuko urakomerewe cyane bitewe nuko imiti ihabwa uwariwe n’imbwa ihenda.

Bityo, kubashobora gutanga ubufasha nimero ya telefoni washyiraho ubufasha bwawe ni 0788837731 ibaruye ku mubyeyi we MANIRIHO Désiré.

Yanditswe na SETORA Janvier
Inkuru iheruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *