MUSANZE: Urwego rw’umuvunyi rwahagurukijwe n’ugutakamba kwa MUNYAMBYIRUKE Emmanuel.
Kubwo gutakamba cyane kwa MUNYAMBYIRUKE Emmanuel umaze igihe kinini atakambira urwego rw’umuvunyi ngo rumurenganure ku bw’akarengane avuga yahuye nako noneho uru rwego rwashize rugera ku kiburanwa.
Ni Urubanza rwabaye agatereranzamba hagati y’umubyeyi Flavia BAZUBAFITE n’umuhungu we NDAYISABA Daniel ariko hakagobokeshwa MUNYAMBYIRUKE Emmanuel mu manza zabo zose kuko ari we waguze umutungo uburanwa muri izi manza zitandukanye.
Nk’uko Karibumedia.rw yabibaviriye imuzi n’imuzingo ngo umubyeyi BAZUBAFITE Flavia yahaye umuhungu we NDAYISABA Daniel n’umufasha we MASENGESHO Pascasie aho kubaka ariko bamaze kubaka bafashe icyemezo cyo kugurisha wa mutungo wabo, [ dore ko basezeranye mu buryo bwemewe imbere y’amategeko]. Uwo mutungo ubaruye kuri UPI 4/03/11/01/440 uherereye mu mudugudu wa Kinkware; Akagari ka Bikara; Umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250123-WA0021-300x225.jpg)
Bityo, uwo mutungo waje kugurwa na MUNYAMBYIRUKE mu mwaka wa 2020 ku mafaranga Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atanu (7.500.000 frw), noneho nyina wa NDAYISABA Daniel witwa Flavia BAZUBAFITE yigabiza wa mutungo ku ngufu kandi umuhungu n’umukazana we barawugurishije nk’uko bigaragara mu masezerano y’ubugure bagiranye.
Mu iburanisha ku rwego rwa mbere ryabaye kuwa 21/09/2021 mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, aho NDAYISABA Daniel yari yareze nyina Flavia BAZUBAFITE hakagobokeshwa MUNYAMBYIRUKE Emmanuel nk’uwaguze.
NDAYISABA Daniel yaje gutsinda nyina maze mu isomwa ry’urubanza ryo ku wa 24/09/2021, Urukiko rutegeka uyu BAZUBAFITE Flavia ibi bikurikira:
1° Guha umuhungu we NDAYISABA Daniel indishyi zingana n’ibihumbi ijana kubera kumushora mu manza;
2° kwishyura ibihumbi magana atanu (500.000 frw) y’igihembo cya Avoka;
3°Guha MUNYAMBYIRUKE Emmanuel ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) by’indishyi z’akababaro no gusubirana umutungo we yaguze;
4°Kumwishyura ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw) yo kumushora mu nkiko no gusubiza ibihumbi icumi by’amagarama yatanzwe mu rukiko.
Bityo, BAZUBAFITE Flavia n’umwunganizi we mu by’amategeko Me BAGAZA Magnifique ntibishimiye imikirize y’urubanza maze bajuririra icyo cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ariko urubanza rutarahabwa itariki yo kuburaniraho, Flavia BAZUBAFITE n’umwunganizi we Bagaza Magnifique bandikiye Perezida w’urukiko ko basibishije ikirego mu bitabo by’urukiko nk’uko bigaragara muri iyo baruwa Karibumedia.rw ifitiye kopi.
Mu gihe MUNYAMBYIRUKE Emmanuel yiteguraga guteza kashe mpuruza ngo asubizwe ibye, yaje kubona ihamagara ryo kuzitaba rwa rubanza yari afitiye ibaruwa ko ikirego cyari cyarasibwe mu bitabo by’urukiko cyabyukijwe.
Bityo, urubanza rwarongeye rurabyutswa maze Flavia BAZUBAFITE n’umuhungu we NDAYISABA Daniel na MUNYAMBYIRUKE Emmanuel, wagobokeshejwe, rurongera rurashidika mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze aho byaje kurangira NDAYISABA na MUNYAMBYIRUKE batsinzwe na Flavia BAZUBAFITE. Ibintu byatunguye abantu benshi ndetse bihabwa n’imvugo itari nziza mu rukiko bivugwa ko abacamanza bariye « Ruswa ».
Ibi byatumye nka Munyambyiruke Emmanuel wari waraguze ku mugaragaro nawe atanyurwa n’imikirize y’urubanza maze nawe agana inzira y’akarengane n’urwego rw’umuvunyi kubera ko inzira z’ubujurire ziteganywa n’itegeko zari zarangiye ari nayo mpamvu kuri uyu wa 20/01/2025, Urwego rw’Umuvunyi rwageze aho ikiburanwa giherereye mu mudugudu wa Kinkware; Akagari ka Bikara; Umurenge wa Nkotsi rukiyumvira impande zose zifitanye ikibazo, abahamya n’abaturanyi kugira ngo harebwe aho akarengane MUNYAMBYIRUKE Emmanuel avuga gashingiye.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250123-WA0019-300x225.jpg)
Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi MUHOZA Aloys na mugenzi we Innocent MURENZI babanje kubwira abaturage inshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi n’akamaro k’urwo rwego, bityo Muhoza Aloys atangira aha ijambo abafitanye ikibazo, abasaba kuvugisha ukuri no kuvuga make ngo kuko ibyinshi babifite muri Sisitemu (Système) y’urukiko.
Uwabimburiye abandi ni MUNYAMBYIRUKE Emmanuel witabaje uru rwego maze agira ati: « Njyewe naguze na NDAYISABA Daniel n’umugore we MASENGESHO Pascasie mu mwaka wa 2020 ubutaka bwubatsemo inzu bufite UPI 4/03/11/01/440 ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atanu (7.500.000 frw) ngira ngo mpatuze umuryango wanjye. Nkimara kuhagura nyina wa NDAYISABA ariwe BAZUBAFITE Flavia araza arahabohoza kugeza na n’ubu. Inzu niwe uyibamo naho njyewe ndi kurara rwa ntambi (ku gasozi) n’umuryango wanjye kandi naririye nkimara kugira ngo mbone aho nawutuza ».
Yakomeje agira ati: « Umuhungu we yamureze mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ndagobokeshwa noneho turamutsinda yanga kumvira mu mutungo ahubwo arajurira ari naho yadutsindiye, bamusaba kunsubiza amafaranga natanze kandi nta kintu nigeze ngura nawe kuko abo twaguze ni NDAYISABA n’umugore we MASENGESHO ndetse bampa n’icyangombwa cy’ubutaka cya burundu kibanditseho bombi nk’abantu babana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi dufitanye n’amasezerano ya burundu y’ubugure ».
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250123-WA0020-225x300.jpg)
Akomeza agira ati: « Ubwo se bayobozi, aho ntarenganye ni hehe? Niyo mpamvu nabagannye ngo mwumve akarengane kanjye hanyuma mundenganure »!!!
BAZUBAFITE Flavia we yagize ati: « Njyewe ntabwo nigeze mpa NDAYISABA n’umugore we ubutaka ahubwo ubutaka bwanjye babwibarujeho ntabizi gusa nubaka aha twarafatanyaga ariyo mpamvu nari nahamutije ngo abe ahatuye ».
Abajijwe niba nta cya ngombwa cy’ubutaka NDAYISABA atunze yasubije ko agifite ariko ko ashobora kuba yaracyiyandikishijeho nyuma yo kumwiba utujeto twategurwaga mbere yo guhabwa icya ngombwa cya burundu cy’ubutaka.
Yongeye kubazwa uko mukuru wa NDAYISABA witwa Habimana Azarias yabonye icya ngombwa cy’isambu atuyemo kandi bivugwa ko bombi baherewe rimwe n’umubyeyi wabo BAZUBAFITE, we yasubije ati: « Aho Azarias atuye nawe sinahamuhaye nubwo yahibarujeho nawe ariko we ntabwo nahamwaka kuko atagurishije burya na NDAYISABA kuhamwaka nuko yagurishije atambwiye ».
BAZUBAFITE abajijwe n’urwego rw’umuvunyi niba nta nyandiko y’Umuryango yakozwe ubwo NDAYISABA Daniel yahabwaga ubutaka, yasubije ko ntayo maze mu maso y’abaturage, Munyambyiruke Emmanuel ayigaragariza urwego rw’umuvunyi maze rusanga yaranditswe n’umukuru w’umuryango Habimana Azarias ndetse n’abagize umuryango bose barayishyizeho umukono harimo n’umubyeyi wabo BAZUBAFITE Flavia; na none inteko y’abaturage irongera iriyamirira kuko hari habonetse ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuryango wa BAZUBAFITE uri kwikinira ikinamico ujijisha urwego rw’umuvunyi nk’uko wabikoze mu nkiko zose baciyemo.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250123-WA0015-300x225.jpg)
Ikiganiro n’ubuhamya bigana ku musozo, urwego rw’umuvunyi rwabajije umugore wa Azarias Habimana witwa Mukanyandwi Marie Louise ndetse na Habimana ubwe icyo bavuga ku buhe bwa NDAYISABA Daniel maze bombi bemeza ko bahawe kandi bagurishije ibyabo uwo bashatse.
Mukanyandwi yagize ati: « Isambu dutuyemo twayihawe na mukecuru [Bazubafite Flavia] ndetse na NDAYISABA Daniel yahawe ku mugaragaro mu muryango ».
Umugabo we Habimana Azarias yagize ati: « Narahawe ariko na murumuna wanjye ari nawe bucura bwa mama yarahawe kandi ni nanjye wanditse inyandiko mvugo y’ubuha bwe ariko uko batubarurije ntabwo tubizi kuko twari tudahari. Gusa yarahawe »!
Inteko y’abaturage na none ngo kweeeeee!! Bigaragaza ko MUNYAMBYIRUKE Emmanuel yakorewe ihohoterwa n’akarenagane aho akinirwagaho agapira atabizi.
Wakwibaza ngo impaka zibaye ndende hakozwe iki?
Impaka zimaze kuba ndende, umukozi w’Urwego rw’umuvunyi MUHOZA Aloys amaze kubona no kuvuga ko akarengane ka Munyambyiruke kagaragara kandi kumvikana, yafashe indi nzira y’ubwumvikane ariko umunyamakuru wa Karibumedia.rw adahamanya n’iyo nzira yo kunga abafitanye ibibazo kuko uru rwego rutunga ahubwo ruba rucukumbura akarengane kabaye mu manza na Ruswa, maze batangira kugena uko MUNYAMBYIRUKE Emmanuel yakongerwa amafaranga asanga ayo yafashe angana na za Miliyoni 7.500.000 frw yishyuwe na BAZUBAFITE noneho Munyambyiruke akayahabwa n’ubutabera.
Nyuma yo kubona ko MUNYAMBYIRUKE yahuye n’akarenagane, umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yamubajije icyo yifuza nyuma ya za Miliyoni 7.500.000 frw yafashe noneho nawe mu ijwi riranguruye, asaba Miliyoni eshanu(5.000.000 frw) ariko uyu mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ntiyabyemera asaba umuryango wa BAZUBAFITE guterana ukaza kugira icyo ubivugaho maze umukuru mu muryango ariwe Habimana Azarias aza agira ati » Nyuma yo guterana nk’umuryango, twemeranije guha MUNYAMBYIRUKE ibihumbi magana atanu(500.000 frw) asanga za Miliyoni 7.500.000frw. Ibintu MUNYAMBYIRUKE yongeye kwanga yivuye inyuma ariko yisubiraho avuga ko avuye kuri za 5.000.000 frw bakamuha 4.500.000 frw.
Impaka zakomeje kuba ndende, bisa nkaho byabaye iburanisha kandi urwego rw’umuvunyi rutaburanisha ahubwo rukora iperereza mu gucukumbura akarengane na Ruswa n’uburyo byakumirwa ndetse no gukurikirana no guhana abo byahamye maze Umukozi w’uru rwego MUHOZA Aloys arongera arihanukira agira ati: « Nanjye nk’ukuboko kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame washyizeho uru rwego, numva mu karengane gake MUNYAMBYIRUKE yahuye nako, bamwongera Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda(1.000.000 frw) ».
Nyuma y’iki gitekerezo cyaturutse i Bukuru, uwitwa KAMUGISHA Laurent yahawe ijambo maze agira ati: « Munyambyiruke yaguze na ba nyiri ubwite kandi agamije gutuza umuryango none kugeza na n’ubu arawukodeshereza kandi yaraguze amaze kugurisha ibye. Niba bashaka kumusubiza amafaranga ye nibongereho Miliyoni enye(4.000.000frw, ubundi amahoro ahinde »!!!
Nyuma y’aba bose haje undi avuga 1.500.000 frw; Undi 1.400.000frw ndetse na nyiri ubwite BAZUBAFITE Flavia yivugira Miliyoni ebyiri (2.000.000 frw).
Ese ubu hakozwe itegeko ry’itatu yaba angahe?
Abazi imibare nibafashe Karibumedia.rw ariko izi neza ko bitarenga Miliyoni ebyiri na magana inani (2.800.000 frw).
Nyuma y’ibi habayeho kudahuza, maze Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi asoza inteko asaba umuryango wa Flavia BAZUBAFITE gutekereza ku cyifuzo cya Munyambyiruke Emmanuel bakazamumenyesha mu minsi 14 (Deux semaines) cyangwa se Munyambyiruke akavuga ko yemeye kuyafata. Gusa ijambo rya nyuma ryahawe Umuyobozi w’akagari ka Bikara w’agateganyo (SEDO Célestin GATERA) wari wakiriye aba bashyitsi, ahagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi; Akagari ka Bikara; Akarere ka Musanze n’intara y’amajyaruguru muri rusange.
Wakongera ukibaza uti ese mu rwego rw’amategeko inshingano n’ububasha bw’urwego rw’umuvunyi, ateganya iki?
Itegeko N°54/2021 ryo kuwa 29/08/2021 rigenga urwego rw’umuvunyi mu ngingo yaryo ya 4 n’iya 5 zivuga ku nshingano n’ububasha by’Urwego rw’umuvunyi igira iti:
Inshingano n’Ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi
Inshingano z’Urwego ni izi zikurikira:
1º Gukumira no kurwanya akarengane na ruswa;
2º Gutoza Abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa;
3º Gusuzuma no gukora igikwiye ku bibazo by’akarengane na ruswa bitakemuwe n’inzego zibishinzwe; 4º kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo;
5º Kugira inama Guverinoma mu gushyiraho no guteza imbere politiki n’ingamba byo gukumira, kurwanya no guhana akarengane na ruswa;
6º Gukurikirana uko politiki n’ingamba byo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bishyirwa mu bikorwa;
7º Gushyikirana no gukorana n’inzego zo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga bihuje inshingano;
8º Gushyira mu bikorwa izindi nshingano rwahabwa n’itegeko.
Urwego rufite ububasha bukurikira:
1º Kwakira, gusuzuma no gukurikirana ibibazo, ibikorwa n’ibyemezo byerekeranye n’akarengane;
2º Kwakira, gushakisha, gukurikirana no gusesengura amakuru kuri ruswa no gushyikiriza ibyagaragaye inzego bireba;
3º Gukurikirana ibibazo by’akarengane na ruswa rwashyikirije inzego kugira ngo bikurikiranwe cyangwa bikemurwe;
4º Kwaka inzego za Leta, izindi nzego cyangwa umuntu wese inyandiko, ubuhamya cyangwa ibisobanuro bikenewe mu gusuzuma ibibazo by’akarengane na ruswa;
5º Gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma no gusubiramo urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma, mu gihe rusanga harimo akarengane, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko abigenga.
Yanditswe na SETORA Janvier.