Ubutabera

MUSANZE: Urukiko rukuru rwakomeje kumva abaregwa mu rubanza rwa C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be.

Ku munsi wa kabiri, urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwakomeje urubanza rwa C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be rwumva bamwe muri bo barimo: Nteziyaremye Innocent bita Kimwaga; Nahimana Patrick bita Banarudia; Habuba; Uwihoreye Sylivestre bita Kasongo; Byinshi Emmanuel na C/SUPT KAYUMBA Innocent ariko bose bahakana ibyo baregwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye icyaha ku kindi n’ababikoraga, uburyo babikoragamo ndetse n’abakubiswe bikabaviramo urupfu (Coups et blessures ayant entrainés la mort) cyane ko byagaragaye ko muri Gereza ya Rubavu yari iyobowe na C/SUPT KAYUMBA Innocent ngo hapfiriyemo abagororwa batandatu (6) muri barindwi bahohotewe bari kurangirizamo ibihano aho uwa karindwi NDAGIJIMANA Emmanuel Peter yahakuye ubumuga buhoraho.

Ubushinjacyaha bwashinje uwitwa NTEZIYAREMYE Innocent bita Kimwanga, uyu yagarukwagaho kenshi kumfu zitandukanye z’abaguye mu igororero rya Rubavu, barimo uwitwa MAKIDADI wakorewe iyicarubozo azira SIM CARD ya Telefoni ngo yariho amafaranga. Havuzwe uburyo butatu bwakundaga gukoreshwaga mu iyicarubozo aribwo: Gukubita umuntu asesetswe munsi y’intebe (Chaise moderne); Gumutendekwa, aho bamufataga amaguru n’amaboko bakamukubita ari mu kirere ikibuno n’umugongo noneho yamara kunegekara bagakubita aho bashaka bamurambitse yubamye. Hanavugwa kandi umugororwa wari ufite akazi gahoraho ko guca inkoni bita SEMAHANE.

Ubundi buryo bw’iteshagaciro bwabaga muri iri gororero rya Rubavu ni ugushyirwa ahazwi nka Yorodani [Igisanduku cy’icyuma cyabagamo amazi y’ibiziba]; abajyanwagamo byitwaga kuboza ibyaha; Gusigwa ivu umubiri wose; Kwikorezwa umucanga byose bigasozwa no gushyirwa muri Kasho, aba ni ababaga bavuye muyandi magororero bitabujijwe ko n’uwo bashiragaho icyaha yashoboraga guhabwa ibi bihano.

N’ubwo bimeze gutya ariko byagaragaye ko muri uru rubanza abaregwa bari bigabyemo ibice bibiri: Bamwe k’uruhande rushinjura kandi bashinjanya hagati yabo n’abari ku ruhande rw’abari abayobozi b’igororero mu gihe abandi bari ku ruhande rwa bagenzi babo bakorewe iyica rubozo. Muri uru rubanza kandi bagiye bagaruka k’uwari umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu, Bwana UWAYEZU Augustin.

Urukiko rwakomeje rwumva na Byinshi Emmanuel bivugwa ko yari Komiseri akaba ari nawe wahagarikiraga Nteziyaremye Innocent alias Kimwanga n’abandi mu gikorwa cyo gukubita abavugwa mu rubanza ariko nawe yunganirwa mu by’amategeko na Me Evode Kayitana wasaga nutavuga rumwe n’uwo yunganira, igihe uwo yunganira yatsembaga ibyo aregwa. Aha ubushinjacyaha bwagaragaje imikorere y’icyaha maze urukiko ruvuga ko ruzabisuzuma rugendeye ku bimenyetso biri muri Sisitemu cyane ko ngo ibi byose byakorwaga Byinshi ari kumwe n’abayobozi, bityo umwunganizi we avuga ko bitabazwa Byinshi kandi byarakorwaga abayobozi bahari. Aha umucamanza « Perezida w’iburanisha », yagize ati: « Urukiko rubyibwirije rushobora guhagarika iburanisha rukikorera iperereza ryarwo ».

Ku rupfu rw’umugorwa witwaga KAYUMBA Martin, Byinshi Emmanuel yavuze ko uyu mugororwa yashyizwe muri Yorodani kubera ko ngo bamusatse bakamusangana amafaranga magana atanu (500 frw) mu kibuno, bityo avuye muri iyo Yorodani agahita yinanura [Agapfa] ko ibyo byabazwa uwari ushinzwe iperereza witwa GAPIRA Innocent ngo kuko ariwe wamushyize muri iyo Yorodani.

Na none mu buhamya bwa Uwihoreye Sylivestre alias Kasongo yabwiye urukiko ko O.C (Operation Commander) Bikorimana Marcel nawe yagize uruhare mu ikubitwa rya NDAGIJIMANA Emmanuel Peter ariko nyiri ubwite [NDAGIJIMANA Emmanuel] arabihakana ahubwo avuga ko uwagize uruhare mu ikubitwa rye ryamuviriyemo ubumuga buhoraho ari Uwayezu Augustin ariko aha Uwihoreye Sylivestre yabwiye urukiko ko NDAGIJIMANA Emmanuel Peter ko yabyibagiwe kuko ngo yari yacanganyikiwe kubera inkoni.

Byinshi asoza yasabye urukiko ko bishobotse urukiko rwazatumiza abatangabuhamya bari mu igororero rya Rubavu barimo Uwayo Alexis; Mudahinyuka JMV na Gaparata John kugira ngo bazaze mu rukiko bamushinjure kuko abari mu igororero rya Mageragere bo batanze ubuhamya bwabo mu nyandiko, ni mu gihe yihannye abamushinja barimo: Ndahiro Martin ngo watumwe na Niyitegeka Théoneste; Rutayisire Adrien; Mpozayo Christophe; Mudatinya Emmanuel; Mporanyi Jean; Kimenyi Issa; Mukeshimana Berchimas; Bera Joseph na Kalisa Callixte ngo wari ufite Telefoni 4 za smart phone wazikoreshaga yohereza ubutumwa bugufi (sms) muri RCS, agamije kuyobya abayobozi kandi ngo yazikoreshaga ari ku ikipe hakiyongereyeho n’abatari muri aka gatsiko aribo Munyurangabo Patrick na Ntambara Jean Pierre nabo bamuvuze ibinyoma kubera impamvu z’amakuru yabatanzeho.

Urukiko rwakomeje rwumva C/SUPT KAYUMBA Innocent agaragariza urukiko impamvu eshatu zamuteye kujurira arizo: Imvugo n’abatangabuhamya zivuguruzanya mu buryo buteye urujijo; Kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwaratesheje agaciro icyemezo cya muganga Dr. Gasereka no kuba Urukiko rwaraciye urubanza mu buryo bugenekereje, aha yibasiye umugororwa uri mu igororero rya Rubavu witwa BWANAKWERI Isidore wamushinje urupfu rw’umugororwa bivugwa ko yishwe azira kwiba ikirangiti ndetse anibasira undi witwa Patrick MUNYURANGABO avuga ko bose bamushinja kubera imigambi mibisha y’ibyo bagiye bakora, ibi ikinyamakuru karibumedia.rw nticyabishyira mu nkuru mu gihe umucamanza ataragira icyo abivugaho.

Muri uru rubanza havugwamo abapfuye bazira iyicarubozo batandatu (6) barimo: Makidadi Lambert; Ngarambe Xavier; Kayumba Martin; Seyeze Grégoire; Nzeyimana Jean Marie Vianney mu gihe NDAGIJIMANA Emmanuel Peter akiriho ariko yarahakuye ubumuga buhoraho nk’uko yabibwiye urukiko.

Aha ni naho urukiko rwahagarukiye iburanisha ku isaha ya saa kumi n’imwe na makumyabiri maze rusaba ababuranyi bose gutaha rukazakomeza kumva abasigaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 30/01/2025 saa mbiri n’igice kugira ngo nibura ruzarare rurangiye nk’uko byifujwe n’ubushinjacyaha ndetse n’abunganizi b’abaregwa muri uru rubanza. Muri uru rubanza rumaze iminsi ibiri hari abaruregwamo bataragira icyo bavuga imbere y’urukiko, barimo uwari ushinzwe iperereza mu igororero rya Rubavu GAPIRA Innocent n’abandi. Kuri uyu wa kane Urukiko rurabakomerezaho hamwe n’abandi, k’urundi ruhande hanumvwa abaregera indishyi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *