MUSANZE: Urubanza rwa C/SUPT Kayumba Innocent na bagenzi be rwimuriwe kuwa 28 Mutarama 2025.
Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwasubitse urubanza rw’abantu 18 baregwa kwica no gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ni urubanza N° RPA 00131/2024/HC/MUS. NPPC/ rwari ruteganijwe kuburanishwa kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024 mu cyumba cy’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ariko ntirwaburanishwa ahubwo rwimurirwa kuwa 28 Mutarama 2025 kubera ko hari bamwe mu bafungwa batarabona ababunganira mu mategeko ndetse n’umunyamategeko wunganira Byinshi Emmanuel alias Manzi, Me Kayitana akaba atahabonetse ahubwo yandikiye urukiko avuga ko afite akazi kenshi ko hari n’amakuru atigeze atangwa n’umukiriya we mu rukiko ryisumbuye rwa Rubavu, bityo bakifuza ko ubushinjacyaha bwabanza bugakusanya ayo makuru agomba gutangwa na Byinshi Emmanuel bita Manzi.
Urukiko rumaze kumva izi nzitizi n’abaregera indishyi muri uru rubanza aribo Mukankusi Edissa, Maniraguha Ladisilas,Nyirashyirambere Thérèse na Ndagijimana Emmanuel rwahaye ijambo ubushinjacyaha kugira ngo bugire icyo bubivugaho maze bugira buti: “Kuba habonetse imbogamizi za bamwe mu baregwa badafite abunganizi ndetse n’umwunganizi, byaba byiza urukiko rwimuriye urubanza ku w’undi munsi kuko nk’uko amategeko abiteganya, ni uburenganzira bwabo kugira ngo bashake ababunganira”.
Uretse n’aba kandi badafite ababunganira, hari n’undi witwa Nkundimana Habouba wagaragarije urukiko ko hari abatangabuhamya bashinjura n’abashinja bari mu igororero rya Nyakiriba bafite amakuru bagomba gutanga muri uru rukiko rw’ubujurire, urugereko rwa Musanze. Bityo, agasaba ko nabo batumizwa muri uru rubanza.
Muri uru rubanza, hari ikindi cyagaragaye: MANIRAGUHA Ladisilas uregera indishyi, yatanze ikirego ku rwego rwa mbere ari mu Igororero rya Musanze ntiyatumizwaho ngo aburane, ku itariki ya 18/11/2024 atumwaho ngo azitabe Urukiko rukuru/ Urugereko rwa Musanze. Yaritabye aburana nk’abandi, umucamanza ahita afata icyemezo ko ku itariki ya 28/01/2025 we atazaburana.
Umunyamakuru yegereye MANIRAGUHA Ladisilas amutangarizako agiye kujurira kukuba yakuwe mu rubanza n’ubwo atari azi ko Urukiko rw’isumbuye rwa Rubavu rwarafashe icyemezo ariko ntirumugenere indishyi kandi ko n’iminsi ye yo kujurira ayifite kuko ari umunsi wa kabiri amenye ko hari urubanza() atumiwemo, bikaba ubwa mbere amenye ko hafashwe icyemezo kandi cyajuririwe n’abaregwaga. Bityo rero nawe akomeje avuga ko akeneye Ubutabera, dore ko yaburanya avugako atari yiteguye no kuburana ko Urukiko rwamwihanganira mu kwezi kumwe agashaka umwunganira ndetse Umucamanza akaba yari yakiriye icyifuzo cye nk’uko yakiriye iby’abandi.
Twabibutsa ko urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda, rwahanishije C/SPT Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamije mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza.
Uretse uyu kandi hari n’abandi bahanishijwe igifungo kiri hejuru y’icya C/SPT Kayumba Innocent, barimo Emmanuel Byinshi alias Manzi wahawe igihano cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura indishyi z’akababaro ku miryango yabuze abayo.
Uretse abahamijwe ibyaha, urukiko rwanagize umwere SUPT Ephraëm Gahungu wasimbuye C/SPT Kayumba Innocent ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije ku buyobozi.
Umucamanza yatangaje ko C/SUPT Innocent Kayumba yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.
Ku bw’ibyo Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahise ruhanisha C/SPT Kayumba Innocent igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe, umunyamategeko wunganiraga C/SPT Kayumba, Ziada Mukansanga yahize avuga ko batishimiye imikirize y’urubanza ko bateganya kujurira ari narwo rubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024.
Aho yagize ati: “Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira”.
Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.
Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu mu gihe Charles Nkurunziza yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 naho Emmanuel Nteziyaremye akatirwa imyaka 20.
Abandi bari abayobozi ba gereza, SUPT Ephraelëm Gahungu wasimbuye C/SUPT Kayumba Innocent na Augustin Uwayezu wari umwungirije, bo bagizwe abere kubera ko urukiko ngo rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu.
Amakuru yizewe agera kuri Karibumedia.rw ni uko uru rubanza ngo rugizwe n’amapaji arenga 100 aho bamwe mu baregeye indishyi, nka Emmanuel Ndagijimana avuga ko yakorewe iyicarubozo n’abari abayobozi ba gereza, nta zo yahawe n’urukiko kuko umucamanza yavuze ko uyu atagaragaje ko ubumuga bwo ku rugero rwa 60% yeretse urukiko bwaba bukomoka ku bikorwa byabereye muri gereza ya Rubavu.
Yanditswe na SETORA Janvier.