MUSANZE: Umuntu arishyura ubwisungane mu kwivuza ibihumbi bitatu magana atanu (3500 frw), akivuza ubuzima bwe bwose.
Mu kagari ka Cyogo; Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze, haravugwa Koperative yishyurira umunyamuryango ubwisungane mu kwivuza buri mwaka. Uyibarizwamo wese yaratanze ibihumbi bitatu magana atanu gusa (3500 frw), ubwo yinjiraga muri kimwe mu bimina bishamikiye kuri iyi Koperative.
Nta yindi Koperative uretse izwi nka “Koperative Abajyana n’igihe Kabere” ikora ubuhinzi bw’ibigori; Ibishyimbo; Imboga n’imbuto, ikagira ibimina 10 biyishamikiyeho ari nabyo byifashishwa mu kwishyurira buri munyamuryango ubwisungane mu kwivuza ubuzima bwe bwose kandi yinjira aba yarishyuye ibihumbi bitatu magana atanu gusa (3500 frw).
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw acyumva imikorere y’iyi Koperative, yanyarukiye muri uyu murenge wa Muko mu kagari ka Cyogo asanga aba banyamuryango bibumbiye mu matsinda atandukanye bagabana amafaranga yo kwifashisha mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kandi bose baramaze no kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 2025.
NTAHONTUYE Lazare na MUKASHEFU Thaciana, ni bamwe mu banyamuryango baganiriye n’umunyamakuru wa Karibumedia.rw bamutangariza ibyiza byo kwibumbira mu bimina bishamikiye kuri Koperative abajyana n’igihe Kabere.
NTAHONTUYE Lazare yagize ati: “Ikimina nkimazemo imyaka ine(4) kandi cyanteje imbere cyane kuko ntarakizamo umwana yararwaraga akarembera mu rugo kuko ntashoboraga kwitangira ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) buri mwaka ariko ubu turivuza n’umuryago wanjye buri mwaka kuko Koperative iba yatwishyuriye kandi twarishyuye ibihumbi bitatu magana atanu gusa (3500 frw) kuri buri wese, tukaba tuzivuza ubuzima bwacu bwose nta yandi mafaranga twongeye gutanga nk’ubwasisi ndetse n’inguzanyo nshobora kuyifata uko nyikeneye “Je ne veux pas que tu me laisses tomber”.
Mugenzi we MUKASHEFU Thaciana yagize ati: “Buri wese uri mu kimina yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kandi yinjira mu kimina yarishyuye ibihumbi 3500 frw gusa ariko akaba yishyurirwa na Koperative ubwo bwisungane buri mwaka. Icyo akora gusa ni ukujya gufata ikarita ye iyo umwaka wo kwivuza utangiye, ubundi agatangira kwivuza ndetse n’umuryango we, iyo abafite bapfa kuba barishyuye nabo bya 3500frw ubwo binjiragamo Uretse n’ibyo tubona nk’ubwasisi ubu turi kugabana ayo tugomba gukoresha mu minsi Mikuru”.
WIBABARA Fidèle ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gushinga Koperative abajyana n’igihe Kabere ndetse anayibera Perezida ariko ubu akaba ashinzwe amasoko (Marketing responsable). Yabwiye Karibumedia.rw uko igitekerezo cyaje n’ubyo batekereje gushyiraho ibimina bishamikiye kuri Koperative.
Yagize ati: “Ni njye wabaye Perezida wa mbere wa Koperative abajyana n’igihe Kabere, nkaba kandi n’umwe mu bagize igitekerezo cyo gushinga ibimina bishamikiye kuri Koperative nyuma yo kubona ko hari ikibazo cyari mu baturage ndetse no mu banyamuryango ba Koperative, dusanga uburyo bon sang gutanga Mituelle bugorana, noneho dushyiraho ubyo bwo kwizigamira igihe kirekire Ugatanga Mituelle rimwe gusa noneho tukajya twishyurira buri wese uko Umwaka utashye”.
Yakomeje agira ati: “Imikorere y’ibimina byacu ijyanye n’imibare kuko tugira amezi yo kuyatangiramo kandi iyo utanze amafaranga muri ayo mezi twateguye, turayagurizanya noneho za nyungu zikazariha Mituelle ndetse n’iyo bimaze imyaka ibiri, tuba dutangiye gutanga nk’ubwasisi bw’iminsi mikuru kuko nk’uko wabibonye, hari abari kuyafata kandi hari n’abayafashe mu kwezi gushize”.
Perezida wa Koperative abajyana n’igihe Kabere, MUKANDAYISENGA Donatha yasobanuriye Karibumedia.rw ubyo buri muntu ushaka kwinjira muri sisitemu yabo yishyura bya 3500frw kugira ngo azabashe kwishyurirwa Mituelle ubuzima bwe bwose.
Yagize ati: “Amafaranga 3500frw ntabwo umuturage ayatangira rimwe ahubwo abanza gutanga 1500 frw, inshuro ya 2 agatanga 1000 frw mu gihe ku nshuro ya nyuma atanga ikindi gihumbi (1.000frw), bityo akaba abaye umunyamuryango uzavuzwa ubuzima bwe bwose kandi buri mwaka abona ubwasisi, afite n’uburenganzira bwo gufata inguzanyo yishyurwa ku nyungu nke cyane”.
MUKANDAYISENGA Donatha yakomeje asaba ubuyobozi ko bwajya bubazirikana nk’abafatanyabokorwa beza. Agira ati: “Nk’abafatanyabokorwa beza, twasaba ubuyobozi bwacu kutuba hafi bukajya budufasha nka Koperative; Aho kudutera umugongo bukatwegera, buduhuza n’imishinga iba yaje gukorera mu karere; Na none kandi ntitwabura no kubabwira ko twakira n’abaza gukora urugendo_ shuri kuko hari abajya baza tukabasobanurira uko dukora kugira ngo biteze imbere ariko cyane cyane uburyo bwo kwishyurirwa Mituelle ubuzima bw’umuntu bwose kandi we yarishyuye 3500frw”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko BISENGIMANA Janvier, yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira cyane imikorere ya Koperative abajyana n’igihe Kabere kubera ibyiza igenda igeza ku banyamuryango bayo.
Yagize ati: “Ubuyobozi bw’umurenge dushimira cyane Koperative abajyana n’igihe Kabere kuba barahuje imiryango irenga 700 kadi buri wese uyirimo akaba abasha kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) ku gihe ndetse bagateganirizwa muri Ejo heza buri kwezi, kuba babasha kugurizanya kugira ngo buri wese abashe gukora udushinga duto tumuteza imbere; Musaruro. w’ibigori; Ibishyimbo ; Imboga n’imbuto basarura muri Koperative yabo”.
Koperative abajyana n’igihe Kabere yashinzwe mu mwaka wa 2011ikaba imaze guhabwa seritifika nyinshi zirimo iyo bahawe na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, aho yaje iherekejwe n’igihembo cy’amadorari 1500. Ni Koperative ishamikiweho n’ibimina 10 (Dufatanye; Ubuzima bwiza; Abadasigana; Abajyamugambi; Abesamihigo; Abatwararumuri; Imbere heza; Tugire ubuzima bwiza Cyogo; Twisungane na Ejo heza), byose bikaba bigizwe n’abanyamuryango 3470 bakomoka mu miryango 779 kandi bose bakaba bishyurirwa Mituelle buri mwaka.
Yanditswe na SETORA Janvier .