Uncategorized

MUSANZE: Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye urubyiruko kutiheba ahubwo rukumva ko arirwo Kiliziya n’u Rwanda by’ejo hazaza.

Mu gusoza ihuriro rya 21 ry’Urubyiruko Gatolika no guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda ku rwego rw’urubyiruko, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Turangamire Kirisitu Soko y’Ubuvandimwe n’Amahoro”, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yasabye urubyiruko kutiheba ahubwo rukumva ko arirwo Kiliziya n’u Rwanda by’ejo hazaza.

Nyiricybahiro, Karidinari Antoine Kambanda

Ni ihuriro ryatangiye kuwa 21/08/2024 biteganijwe ko rigomba gusozwa kuri uyu wa 25/08/2024 ryitabiriwe n’Urubyiruko Gatolika rusaga ibihumbi bitanu rwavuye muri Diyosezi Gatolika zose mu Rwanda arizo: Diyosezi ya Kigali; Byumba; Kabgayi; Butare; Kibungo; Gikongoro; Cyangugu; Nyundo na Ruhengeri ari nayo yaryakiriye muri uyu mwaka

Mu biganiro rwahawe, uru rubyiruko rwagaragaje ibyo rwungukiye muri iri huriro kandi ko rugiye kubisangiza na rugenzi rwarwo rutabashije kwitabira iri huriro kubera andi madini rubarizwamo. RUGABA Cyprien na Lydivine MPINGANZIMA ni bamwe muri urwo rubyiruko.

RUGABA Cyprien yagize ati: “Nk’urubyiruko turashimira cyane Leta yacu na Kiliziya Gatolika bidahwema kudutekerereza nk’urubyiruko ngo duhurire hano dusangire twese ibyiza n’ ibyishimo nk’ibi tuvuye impande zose z’igihugu ndetse no hirya yacyo. Uyu ni umwanya twahawe ngo twisagagure, dutange ibitekerezo byacu, byaba ibyo kwiyeza ku Imana no gukunda igihugu cyacu. Mu minsi ine(4) tumaze aha, twahungukiye byinshi byiza kandi tugiye no kubisangiza bagenzi bacu batitabiriye iri huriro kubera impamvu zitandukanye zirimo n’iz’abo tudasangiye ukwemera. Turashimira kandi imiryango y’abakirisitu yatwakiriye ikaducumbikira muri iyi minsi ine yose twamaranye nayo ni ikindi kimenyetso cy’urukundo n’ubuvandimwe bw’abana b’Imana. Barakoze cyane”!

Mugenzi we Lydivine MPINGANZIMA yagize ati: “Uyu ni umwanya twabonye ngo twigire hamwe ibyaduteza imbere n’igihugu cyacu muri rusange, mu byo tugiye gusangiza abatarageze hano harimo gukomeza kuba abahamya b’imiyoborere myiza; Gukomeza kwimakaza amahoro n’ubumwe ndetse n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda kandi byose tubihuza no gukomera ku Ijambo ry’Imana, twirinda abadushuka n’ibindi bibi byose byakwangiza isura y’urubyiruko rw’ u Rwanda”.

Ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu muhango bwari buhagarariwe na Minisitiri w’Urubyiruko Dr. UTUMATWISHIMA Jean Népo Abdallah washimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku bufatanye n’izindi nzego yateguye neza iri huriro ry’urubyiruko Gatolika kuko ngo bigaragarira amaso ko bahungukiye byinshi.

Yagize ati: “Mutangira nageze aha ngaha, nsanga mukeye none nagarutse ngo ndebe niba Kiliziya itarabafashe nabi ariko uko mwese mbabona ku maso n’uko mukeye, biragaragara ko Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri yabafashe neza muri iyi minsi ine mumaze hano”.

Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah J.Népo

Yakomeje asaba ururibyiruko kwirinda abarushuka ahubwo rugafatanya n’abandi kurwanya ikibi no kujya runyomoza abavuga nabi igihugu kuko ari icyabo.

Yagize ati: “Ni byiza ko muri iri huriro mwahigiye ibintu byiza kandi byinshi ari nayo mpamvu mugiye kuba intumwa mukabisangiza n’abandi batageze aha ngaha, bityo mugafatanya kwamagana ikibi ahubwo mukimakaza icyiza, mukajya mwitondera izo mbuga nkoranyambaga zivuga ubusa noneho mukajya munyomoza ibyo ziba zavuze kuko ni mwe Rwanda rw’ejo. Izo mbuga nkoranyambaga ntizikabicire igihugu rero murebera”.

Mu gusoza Dr. Utumatwishima yabwiye urubyiruko muri rusange, atitaye ku rwari mu ihiriro Gatolika, kwirinda amadini y’inzaduka kuko ngo Imana idakiriza mu buvumo cyangwa mu mazi.

Yagize ati: “Ntihazagire ubayobya ngo nujya mu buvumo nibwo uzakira ibyo urwaye cyangwa ngo ubone ibyo wabuze ahubwo gana abigisha Ijambo ry’Imana koko kandi baryigisha bubahiriza n’amategeko, birinda kwiba rubanda no kurya ruswa kuko burya ukora ibikorwa nyobokamana agomba kuba intangarugero kuko byaba biteye isoni urwaza bwaki mu Itorero ryawe kandi wirirwa waka abayoboke baryo amafaranga”.

Mu mpamba yabahaye, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye uru rubyiruko n’urundi rutitabiriye iri huriro muri rusange kutiheba ahubwo rukumva ko arirwo Kiliziya n’u Rwanda by’ejo hazaza.

Yagize ati: “Yubile ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukagaruka ku Imana kugira ngo tuyishimire, tugomba kugira umuco wo gushimira kuko nk’ubu tumaze imyaka 125 Imana itwihishuriye; ku mbaraga n’impano yaduhaye tugomba kuyishimira. Tugomba gushimira kandi n’abo yatumye ngo basakaze inkuru nziza ndetse twashimira n’abo bogezabutumwa mu rubyiruko kuko burya ni mwe Kiliziya n’Igihugu (U Rwanda) by’uyu munsi n’ejo hazaza”.

Yakomeje asaba urubyiruko kutiheba kuko kwiheba ari bibi kandi Imana ihari.

Yagize ati: “Rubyiruko muzirinde kwiheba kuko ni bibi cyane kandi Imana idukunda ndetse inashoboye byose, ahubwo nasaba ikemurabushyo mu rubyiruko mukongera imbaraga. Kiliziya ya mbere ikaba urugo, ababyeyi n’abarezi bagafata iya mbere mu kwita ku rubyiruko; Bagatandukanya umuntu n’icyaha, bityo mugafasha urubyiruko guhanga udushya kandi mubagirira icyizere”.

Nawe mu gusoza, Karidinali Kambanda yisabiye abasaseridoti kumva urubyiruko aho yagize ati: “Basaseridoti namwe nabasaba kumva urubyiruko muruherekeza mu nzira yarwo y’iterambere, haba mu mashuri cyangwa mu guhanga imirimo n’udushya cyane cyane mwita ku rubyiruko ruri mu magereza n’ibigo bifunga abateshutse ku nshingano (Transit Centers)”.

Uyu muhango wo gusoza ku mugaragaro ihuriro rya 21 ry’Urubyiruko Gatolika no guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda ku rwego rw’urubyiruko mu nsanganyamatsiko igira iti: “Turangamire Kirisitu, Soko y’Ubuvandimwe n’Amahoro” wanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo ba Nyiricyubahiro ba za Diyosezi Gatolika zose zo mu Rwanda; Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice; Ba Meya na Visi Meya b’uturere tugize Intara y’amajyaruguru; Abasaseridoti batandukanye bo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo; Abihayimana batandukanye; Abagize inzego z’umutekano n’abandi kandi bose bakaba babwiwe ko ihuriro nk’iri rizakurikiraho rizabera muri Doyosezi Gatolika ya Butare.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *