MUSANZE: Mu myaka 15, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP rimaze kuba ubukombe.
Ababyeyi, abarezi n’abarererwa mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP barishimira ibyo iri shuri rimaze kugeraho, nk’ubumenyi ritanga mu musanzu wo kubaka igihugu binyuze mu myuga abana bahigira kuko ariyo ibafasha kwihangira imirimo bakiteza imbere.
Ni ubuhamya bwatangiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga wahowe Imana muri Uganda, umunsi wizihizwa buri wa 03 Kamena wa buri mwaka aho abakirisitu benshi hirya no hino, by’umwihariko ababyeyi barerera muri ETEFOP; Abarezi bahigisha ndetse n’abanyeshuri bahiga kuko iri shuri rya ETEFOP ari we ryaragijwe, bityo bikaba ngombwa ko bizihiza uwo umunsi mukuru kuri iriya tariki yavuzwe haruguru.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’iri shuri Padiri Révérien TURIKUMWENAYO yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi; Abagiraneza b’abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu iterambere ry’iri shuri.
Yagize ati: “Turashimira Diyosezi yacu ya Ruhengeri iduhora hafi mu bibazo tuba dufite ikadufasha kubibonera ibisubizo mu buryo bwihuse; Turashimira kandi n’abandi bafatanyabikorwa barimo abaterankunga bo mu guhugu cy’Abadage binyuze mu ntara ya Rhenanie Platinat baduhaye Matela z’abanyeshuri bose baba mu kigo, utwo bifashishaga bakaba bagiye kudutwara iwabo”.
HABIMANA Marc Vivien ni Umwarimu wavuze mu izina rya bagenzi be ashima ibyiza bagejejweho ariko na none agira n’ibyo asaba bizabafasha mu kunoza akazi kabo k’uburezi.
Yagize ati: “Turashima ko ibibazo twari dufite birimo icya RAMA; Amasezerano y’umurimo no gukorana n’ibigo by’imari; Ibyumba byari bitaguwe byakozwe ndetse n’umushahara wacu ukaba warasanishijwe n’uw’abarimu ba Leta ariko turacyafite icyifuzo cyo kuzamurwa mu ntera; Kutwongerera ibikoresho harimo n’ibitabo bijyanye n’amashami dufite ndetse n’ibibuga by’imikino kugira ngo abana turera bakuze impano zabo”.
Uwavuze mu izina ry’ababyeyi DUKUZUMUREMYI Jean de Dieu, yavuze ko bagize uruhare runini mu byo ETEFOP yagezeho ariko ko bagiye kongera imbaraga kugira ngo ikomeze kuba ku isonga mu gutanga ubumenyi bwiza.
Yagize ati: “Ubushize hari amazi y’imvura yuzuraga mu kigo ariko twakoze uko dushoboye kose kugira ngo ayo mazi afatwe kandi abyazwe umusaruro ari bwo twubatse ikigega gishobora gufata amazi angana na Litiro ibihumbi ijana (100.000 Litrres)imvura yaguye. Bityo rero, kugira ngo dukomeze gushigikira ishuri ryacu dufite n’undi mushinga wo kubaka aho abana bacu bagomba gusengera (Chapelle); Gufatanya na Kiliziya mu kwagura ikigo ndetse tukaba twariyemeje no kugurira abana bacu imashini izajya ikorera abana bacu imigati”.
Ubuyobozi bwite bwa Leta muri ibi birori bwari buhagarariwe n’umukozi w’akarere ka Musanze NZIGIRA Fidèle ushinzwe amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) washimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wazanye uburezi kuri bose ndetse ko n’akarere ka Musanze gashimira cyane Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi.
Yagize ati: “Turashimira Kiliziya Gatolika uburyo yubaka inyubako z’amashuri mu buryo bwo gukoresha ubutaka neza kuko bubaka bajya hejuru; Tugashimira na none ishuri rya ETEFOP uburyo rifasha igihugu mu kwigisha abana imyuga. Ni muri urwo rwego twongera gushimira Kiliziya uburyo ikomeje kurwanya ubuzererezi kuko nk’ubu akarere ka Musanze twahaye iki kigo abana 112 ngo bigishwe imyuga”.
NZIGIRA yakomeje ashimira ababyeyi barerera muri iri shuri n’andi y’imyuga yo hirya no hino agira ati: “Ndashimira n’ababyeyi uruhare bagira mu kwigisha abana imyuga kuko ngo kwiga imyuga ari igisubizo kuri Leta”.
Arongera ati: “Reka mfate n’uyu mwanya nshimire ababyeyi bajyana abana babo mu mashuri y’imyuga kuko burya bafite imyumvire myiza kurusha ba bandi bakivuga ko kwiga imyuga ari iby’abantu baciriritse cyangwa se bafite intege nkeya kuko nta terambere ryagerwaho mu gihugu nta myuga yizwe”.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Ruhengeri , Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vincent, yashimiye ubuyobozi bwa ETEFOP mu gikorwa cyo gutegura; Kuzirikana no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga nk’uwaragijwe iri shuri, maze yemerera iri shuri kuzakomeza kurifasha mu byo bazakenera byose mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vincent
Yagize ati: “Nagiraga ngo nshimire uru rugo ruzwi nka ETEFOP kuko ruhagaze neza kandi rukaba rufite n’indi mishinga Kiliziya yishimira. Bityo rero, Diyosezi ibemereye ibindi bikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza amasomo yanyu cyane cyane mu mashami y’ubutetsi n’ubudozi; Diyosezi kandi yemereye ETEFOP ibitabo ndetse no kugira uruhare mu kubaka Shapeli (Chapelle) muri gahunda yo gutanga ubumenyi mu bwiza mu myuga ariko kandi bakamenya n’ijambo ry’Imana”.
Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vincent yasoje asaba abanyeshuri gukomeza kuba abanyesuku beza kandi bakiga imyuga idahushuye.
Yagize ati: “Banyeshuri mu menye ko intego ya Kiliziya Gatolika ari ukugira umunyeshuri usukuye kandi akaba mu rugo rusukuye. Bityo rero, bana mugomba kwiga imyuga idahushuye ahubwo mukaba abanyamwuga bashoboye kandi bashobotse. Tuzabafasha rero gukuza impano zanyu, mukora siporo ihujwe n’amasomo ndetse no gusabana kivandimwe”.
Ishuri rya ETEFOP ni ishuri ryigenga ariko Leta ikaba isigaye yoherezamo abana, ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2009; Ritangirana abanyeshuri 22 none ubu rikaba rifite abanyeshuri 895 barimo 666 biga baba mu kigo na 229 biga bataha iwabo.
SETORA Janvier