MUSANZE: Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie, yarezwe mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga kubera uburiganya.
Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie yarezwe n’umuryango wa NDAYISABYE Jean Baptiste Kubera uburiganya n’ubuhemu.
Uyu Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie yarezwe mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda mbere yuko ashyikirizwa inkiko kubera amanyanga yakoze abagurisha mu Cyamunara umuntungo wa BIZIMUNGU Vénant mu buryo budakurikije amategeko, none bakaba barawambuwe.
Ni icyemezo cyo mu rubanza N°RC 00012/2022/TGI/MUS, gitesha agaciro cyamunara yabaye ku wa 20/08/2021 igakorerwa ku mutungo wa BIZIMUNGU Vénant ubaruye kuri UPI 4/3/10/05/1236 hakegukanwa n’umuryango wa NDAYISABYE Jean Baptiste washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na UMUGIRANEZA Alice batuye mu mudugudu wa Mubuga; Akagari ka Rwebeya; Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.
Mu iburana, Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie waregwaga n’umuturage witwa BIZIMUNGU Vénant asubirishamo Urubanza RC 00427/2021/TB/MUH, rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwo kuwa 05/11/2021, aho BIZIMUNGU avuga ko Moi NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie yamugurishirije mu Cyamunara umutungo we ubaruye kuri UPI 4/3/10/05/1236, yavuze ko Cyamunara yakozwe mu buryo bwemewe kandi bikurikije amategeko ».
Karibumedia.rw ivugana na UMUGIRANEZA Alice [Washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na NDAYISABYE Jean Baptiste] yavuze ko imyaka ibaye ine (4) baguze ubutaka mu Cyamanara bubaruye kuri UPI 4/3/10/05/1236 kandi iyo Cyamunara ngo igakorwa na Moi NYIRAKADARI RUKIRIPl Pépagie ku wa 20/08/2021 bakishyura ibihumbi magana inani na cumi (810.000 frw) kashi, bityo bagatangira kuhakorera ibikorwa bitandukanye birimo no kuhongerera agaciro.
Yagize ati: « Twaguze mu cyamunara kandi mu buryo bwemewe n’amategeko kuko Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie niwe twahaye amafaranga ibihumbi magana munani na cumi (810.000 frw) , turahatunga ariko biza kurangira hagiye mu rubanza kuko uwari uhasanganwe BIZIMUNGU Vénant yaburanye na NYIRAKADARI avuga ko yamugurishirije isambu ye mu cyamunara mu buryo bunyuranije n’amategeko ari naho yahereye amutsinda agasubirana isambu ye ».
UMUGIRANEZA Alice yakomeje avuga ko nyuma yo kuhongerera agaciro, bifuza ko batasubizwa ayo batanze ahubwo ko bahabwa na Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie ayemejwe n’umugenagaciro (Expert) ariyo Miliyoni eshatu n’ibihimbi magana atatu (3.300.000frw).
Yagize ati: « Twifuza ko Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie yadusubiza amafaranga ariko tugahabwa ajyanye n’igihe tugezemo kuko ahantu twari tumaranye imyaka ine(4) ukongeraho n’ibikorwa twahakoreye, urumva ko twaba duhombye dusubijwe ayo twatanze mu Cyamunara ahubwo tugomba guhabwa ayagenwe n’umugwnagaciro nk’uko nayavuze haruguru ».
Abajijwe na Karibumedia.rw icyo Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie yaba avuga ku iteshwa agaciro ry’iyi Cyamunara, UMUGIRANEZA Alice yavuze ko nta kintu yigera ababwira ahubwo ngo yishyiriye agati mu ryinyo nk’uko ngo basanzwe babigenza iyo bashatse kurindagiza no guhombya abaturage, bagamije inyungu zabo bwite.
Yagize ati: « Cyamunara yateshejwe agaciro kuwa 28/12/2023 noneho twandikira NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie tumumenyesha ko Cyamunara yateshejwe agaciro ko agomba kudusubiza amafaranga yacu Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu (3.300.000 frw) aricecekera , bityo tubona ko ari bwa buriganya n’ubwambuzi bwa bamwe mu bahesha b’inkiko bakora bagamije gucuragiza no kurindagiza abaturage mu busambo bwabo bagamije kwigwizaho ibya rubanda ».
Umunyamakuru wa karibumedia.rw yabajije Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie impamvu adasubiza umuryango wa NDAYISABYE Jean Baptiste amafaranga watanze ugura mu Cyamunara maze n’imvugo ishaririye, asubiza ko yazabibaza [NDAYISABYE Jean Baptiste] Urukiko rukamusubiza amafaranga ye.
Yagize ati: «Wowe umbaza, urambaza nkande ? Ntabyo kumbaza ayo mafaranga ahubwo tuburana ntiyari ahari? Azajye kuyabaza urukiko mburana se ntiyari ahari ?Azajye mu rukiko».
Amategeko ateganya iki?
Itegeko N°12/213 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko mu ngingo ya 42 igira iti: « Umuhesha w’inkiko w’umwuga aryozwa ku giti cye amakosa yakoze mu kazi ke, kabone n’iyo yaba akorera hamwe n’abandi bitabangamiye kuba yakurikiranwa ku byaba yakoze mu mirimo ye ».
Iya 46 ikavuga impamvu zituma Umuhesha w’Inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa kwirukanwa burundu mu mwuga w’ubuhesha bw’inkiko aho mu gace kayo ka mbere kagira kati: « Umuhesha w’Inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa yirukanwa burundu mu mwuga w’ubuhesha bw’inkiko iyo
1° Habayeho guteza Cyamunara mu buryo bunyuranije n’amategeko ibyo yafatiriye ».
Mu gihe ingo ya 69 ivuga iby’imyitwarire mu mirimo ye.
Igira iti: « Mu mirimo ye, Umuhesha w’inkiko w’umwuga agomba gukorana ubwitonzi; Ubuhanga n’ubushishozi kandi akubahiriza amategeko. Agomba kandi no kurangwa n’ukuri; Ubunyangamugayo n’ubushe mu byo akora byose mu rwego rw’umurimo we ».
Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri karibumedia.rw cyangwa ibindi binyamakuru bivuga akarengane gakorerwa bamwe mu baturage kubera uyu Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie ariko inzego zimukuriye zikabirenza ingohe.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, umuryango wa NDAYISABYE Jean Baptiste watubwiye ko wandikiye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda ndetse na nyiri ubwite Me NYIRAKADARI RUKIRIZA Pélagie akagenerwa kopi na Karibumedia.rw ikaba iyifitiye kopi.
Yanditswe na SETORA Janvier .