Imikino

MUSANZE: Liliane UWIMBABAZI yahaye intangamuganzanyo bagenzi be mu mukino w’amagare benshi barumirwa.

   Liliane UWIMBABAZI  yegukanye igihembo cy’igagre

Umugore uzwi ku izina rya Uwimbabazi Liliane w’imyaka 24 utuye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze yahaye intangamuganzanyo bagenzi be mu mukino w’amagare wiswe “Visit Musanze Tournament 2024” na Koperative y’abatwara imizigo n’abantu ku igare bazwi ku izina ry’abashoferi b’amagare (CVM), aho yabanikiye akaza ku mwanya wa mbere agahembwa igare.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kwegukana insinzi mu irushanwa [Ryiswe “Visit Musanze Tournament 2024”].

   Bari babukereye mu mwambaro uboneye

Yagize ati: “Nahatanye muri iri rushanwa ndetse nza no kuryegukana mu cyiciro cy’abagore aho nahize abandi nkaba nemeza ko abari n’abategarugori natwe dushoboye ko ntacyo tutakora, ahubwo nkararikira n’abandi bagore n’abakobwa kujya batinyuka bagakora bagashaka ubuzima, bagahindura imyumvire kuko wishinze amagambo y’abantu bo hanze aha ntacyo wageraho kuko abenshi aba ari urucantege. Urugero nka njye, ntangira gutwara igare abantu bagiye bavuga ngo ndi igishegabo; Indaya se n’andi mazina aserereza ariko nkabihorera bose kuko nari nzi icyo ngamije cyane ko iyo ari imyumvire y’abakera yakagombye kuva mu bantu bagakora batitaye ku gitsina iki n’iki”.

Yakomeje avuga ko ashimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye igitsina gore agaciro, ubu bakaba banganya agaciro n’abagabo.

                                  

Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame waduhaye ijambo n’agaciro, hakajyaho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko hari ibintu bimwe byavugwaga ko kizira kubikora birimo nko kubona umukobwa nka njye ntwara igare; Kujya hejuru y’inzu ngo urasakara; Gutwara imodoka; Kujya ku ruhimbi kwigisha abakirisitu/ abakirisito; Kujya ku burinzi [Abari mu nzego z’umutekano] n’ibindi bavugaga ko ari uguta umuco, ubu bikaba byaravuyeho tukaba dukora kimwe na basaza bacu”.

Umuyobozi wa Koperative y’abashoferi b’amagare [Niryo zina bahawe], Rtd MUTSINDASHYAKA Evariste yabwiye karibumedia.rw ko imiyoborere myiza yatanze amahirwe angana ku bantu bose ko ntawe ukwiye kuyavutswa mu gihe ashoboye.

Perezida wa Koperative y’abashoferi b’amagare, Rtd Mutsindashyaka Evariste

Yagize ati: “Ku bw’imiyoborere myiza, byabaye ngombwa ko himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose, bityo na bashiki bacu batangira gukora imirimo yaharirwaga abasore n’abagabo gusa kandi ugasanga nabo babikora neza ndetse rimwe na rimwe bakayinoza gusumbya abagabo. Ibi byose kugira ngo bigerweho n’ibindi byinshi birimo n’ibikorwaremezo, tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame”.

Yakomeje asaba urubyiruko rutwara imizigo n’abantu ku magare kwitegura neza igikorwa cy’amatora giteganijwe mu kwezi kwa karindwi 2024.

Hatangiwe nubutumwa kumutekano wo mumuhanda

Yaguze ati: “Ba shoferi b’amagare rero, reka nongere mbibutse ko mu kwezi kwa Nyakanga 2024 dufite amatora yo kwitorera Umukuru w’Igihugu n’abadepite, bityo nkaba mbasaba gutegura neza ibya ngombwa byanyu tukazazinduka tukitorera ingirakamaro. Nta yindi ntumwa rero ahubwo
inkoko niyo ngoma”.

Umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe urubyiruko; Umuco na siporo, NTAKIRUTIMANA Jean Marie Vianney, yashimiye urubyiruko rwitabiriye iri rushanwa; Abariteguye n’ abaterankunga kuko ngo siporo ari ubuzima.

Visi Meya wa Musanze Théobald Kayiranga ( Ibumoso)

Yagize ati: “Mu izina ry’akarere, turashimira abateguye iri rushanwa; Abariteye inkunga ariko by’umwihariko turashimira cyane urubyiruko rwaryitabiriye kuko siporo ni ubuzima kandi n’ababonye ibihembo bagiye kubibyaza umusaruro, iyo nayo n’indi nyungu mu iterambere ryabo. Bityo rero, twasoza dusaba n’abandi kujya bitabira amarushanwa nk’aya kuko uretse no gutsindira ibihembo muba mwanasabanye binyuze muri siporo”.

Iri rushanwa ryiswe “Visit Musanze Tournament 2024”, ribaye ku nshuro ya kabiri aho ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 34 harimo: 29 b’igitsina gabo n’abakobwa 5, aho ab’igitsina gabo bakoze ibirometero 21 mu gihe abakobwa bakoze ibilometero 14. Bityo rero,  ababaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore n’abagabo bahembwe. Aho  buri wese yahawe igare akaba agiye kubafasha gukomeza gukora no kunoza umwuga wabo mu gihe n’abandi bagiye bahembwa ibikoresho bitandukanye birimo Gaz na matela.

Kugeza ubu mu karere ka Musanze harabarurwa abashoferi b’amagare bagera ku 1000 bose bibumbiye muri Koperative itwara abagenzi n’ibintu izwi mu mpine y’ igifaransa nka CVM.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *