MUSANZE: Kwibuka ni umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda- Dr.NGIRENTE Edouard.
Kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku munsi wa kabiri ibikorwa byakomereje ku rwibutso rwa Busogo ruherereye mu murenge wa Busogo mu cyahoze ari Komini Mukingo. Aho Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard NGIRENTE n’abandi bayobozi batandukanye bunamiye bakanashyira indabo kuri urwo rwibutso, rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 460.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yihanganishije umuryango wa IBUKA n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko abo mu murenge wa Busogo no mu gihugu muri rusange.
Yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo ho yatangiye kera kuko abatutsi batangiye gutotezwa kera ahubwo mu 94 yaje ari karundura, bityo ashimira abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: « Muri uyu Murenge wa Busogo, hahoze ari muri Komini Mukingo, abatutsi batangiye guhigwa; Gutotezwa no kwicwa mbere ya Jenoside nyir’izina yabaye mu Rwanda mu 1994. Aha ni naho nahera nshimira abagize uruhare mu kurokora abacitse ku icumu ndetse ngashimira n’abaje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; Kwibuka; Kunamira no gushyira indabo ku rwibutso bashyinguyemo ».
Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène yasobanuriye abari aho amateka yaranze ibyari Perefegitura ya Ruhengeri; Byumba na Gisenyi by’umwihariko icyari Komini Mukingo, aho abatutsi batotejwe kuva kera ariko byagera ku butegetsi bwa Kajelijeli Juvénal wari Burugumwsitiri wa Komini Mukingo bikaba rurangiza, abatutsi bagahigwa bukware.

Dr.Bizimana Jean Damascène yavuze ko kuri iyi tariki ya 08/04/1994, yabereye ahantu 15 I cya rimwe hirya no hino mu gihugu. Aha, ni naho yahereye avuga ko abanyabusogo [Mukingo] atari ibinege.
Yaguze ati: « Kuri iyi tariki ya 08/04/1994, iyicwa ry’abatutsi ryabereye ahantu 15 ari nayo mpamvu mvuga ko mutari ikinege ahubwo mwiciwe abanyu n’abandi biri gukorwa. Aha mu icyari Komini Mukingo mwishwe uruyengayenge nk’uko byavuzwe na Kayibanda. Ibintu bigaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi yari umushinga wateguwe. Aha, binashimangirwa n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’abatabazi, Jean Kambanda, wemeye ibyaha byose uko ari 11 ko Guverinoma ye n’izamubanjirije, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ».
Umutangabuhamya wavukiye mu icyahoze ari Komini Mukingo, ubu akaba ari mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, Madame Nyirahonora Théophilla yavuze inzira y’umusaraba abatutsi bo muri Komini Mukingo banyuzemo, bamwe baricwa, abandi bararokoka ariko harimo n’abasigiwe ubumuga budakira. Gusa arashimira abagize uruhare mu irokorwa ryabo.
Yagize ati: « Twanyuze mu nzira ndende y’ihohoterwa n’itotezwa aho byadukorerwaga aho turi hose, haba mu nzira aho twanyuraga, mashuri dutotezwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu ariko nubwo hari abapfuye, Imana yaraturokoye ibinyujije mu butwari bw’izari ingabo za RPA zo kabyara. Ni izo gushimirwa ».
Nyirahonora yakomeje asaba Minisitiri w’Intebe ko bazakora ubuvugizi Urwibutso rwa Busogo rukazaba urwibutso rwihariye kubera amateka rufite.
Yagize ati: « Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, turasaba ko Urwibutso rwa Busogo ruba Urwibutso rwihariye kubera amateka yarwo kuko abaruruhukiyemo bose siko bishwe mu 1994 kuko na mbere y’aho abatutsi bo muri Komini za Mukingo na Kinigi barishwe bazira kuba ibyitso by’inyenzi inkotanyi ».
Perezida w’Umuryango IBUKA mu rwego rw’igihugu, Gakonzire Philbert yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yakuye abarokotse ahaga ariko anagaya Politiki mbi yakoze ibintu by’indengakamere.
Yagize ati: « Turashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yasubije abatutsi ubumuntu bari barambuwe n’abo basangiraga kubera Politiki mbi ari nayo mpamvu turi hano kugira ngo twibuke abo batuvuyemo kuko kwibuka bisubiza ubuzima cyane ko iyo utanze ubuhamya yumviswe aba ari umuti kuri we umurinda ihungabana ».
Yakomeje asaba Leta kugira icyo bakora ku bibazo bikigaragara kandi bibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, aho yagize ati » Mu rwego rw’ubutabera, inkiko gacaca zakoze akazi kazi neza ariko hari imanza zitararangizwa, hari abacyidegembya kandi baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ese nta kuntu bakwegerezwa inkiko aho bari cyangwa bakazanwa mu Rwanda »?
Yasoje asaba ko guhana abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside byashyirwamo imbaraga ndetse no mu burezi hakigishwamo amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi itazabaho ukundi.
Yagize ati: « Twasaba Leta ko uwagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo hajya hashakishwa ibimenyetso bihagije, uwo bihamye akabihanirwa, ariko na none mu burezi naho bakongeramo amasomo ahagije y’amateka yaranze iki gihugu kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi itazabaho ukundi ».
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda kandi ko k’ubw’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, nta Jenoside yakorewe abatutsi izongera kuba.

Yagize ati: « Kwibuka ni umwanya wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda kandi nk’uko Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame yabivuze, nta Jenoside yakorewe abatutsi izongera kuba muri iki gihugu naho ibyo kubafata mu mugongo, byo ni inshingano zacu kuko nk’abanyarwanda, tugomba kubaho kandi neza, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugira wa muco wo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko Leta yacu ibushimangira kandi nta n’umwe uzongera kubuhungabanya kuko turi mu Rwanda rutekanye ».
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakomeje asaba abari aho bose kwirinda ibikorwa bibi bikorerwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi birimo guca inka amaguru, gutema urutoke n’ibindi kuko byose ngo ari ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi byose birahanirwa. Bityo, asoza ashimira ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba n’urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ababyeyi n’abarezi bakabigiramo uruhare.
Yanditswe na SETORA Janvier.