MUSANZE: Kwibuka ni ubuzima kandi ni inshingano z’abanyarwanda- Senateri Nyinawamwiza Laëtitia.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bazirikana abambuwe ubuzima ndetse bafata mu mugongo abayirokotse kandi bazirikana ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudine mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo aho igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi.

Yagize ati » Kwibuka ni ukuzirikana abambuwe ubuzima n’abaturanyi ndetse n’abo basangiraga ari nayo mpamvu tugomba gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kandi tubifuriza gukomera no kugira ubutwari bwo gukomeza kwiyubaka. Na none kandi icyo nsaba abaturage muri rusange ni ukuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, twihanganisha abacitse ku icumu, tukibuka twiyuba. »
Umwe mu bazi amateka mabi yaranze uru Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, NDUWAYESU Elie, yasobanuye ububi bw’abakoloni cyane cyane ababirigi ari nabo bagize uruhare runini muri ayo mateka mabi. Bityo asaba urubyiruko kumenya amateka nyayo.
Yagize ati »Kwigira ku mateka yanyu ni ukwigira ku bumwe bwacu kuko Jenoside irategurwa, ikageragezwa kandi igashyirwa mu bikorwa na Leta, ari nabyo byabaye muri uru Rwanda rwacu aho abakoloni baje babiba urwango mu banyarwanda bari basangiye ibyiza by’igihugu byari bishingiye ku nkingi 8 z’abanyarwanda arizo: ururimi, Umuco, amateka, iyobokamana,imihango yahuzaga abanyarwanda,imiziririzo n’imigenzo, indangagaciro na kirazira zabarangaga.Aha imwe mu ndangagaciro yari ikomeye kwari »Ugukunda igihugu ».Rubyiruko rero, nimwe muhamagarirwa kumenya ayo mateka, mukajya munyomoza abayagoreka n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. »
Uwatanze ubuhamya bw’uko abatutsi bahizwe bakanicwa ndetse akavuga n’uko we yarokotse, Madame Nzamukosha Olive, yavuze ko abavuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal, atari byo ahubwo ko guhiga no kwica abatutsi byari byaratangiye kuva na kera.
Yagize ati » Na mbere yuko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira, abatutsi twaratotejwe kuko muri za 1959 hari abatwikiwe, za 60, 61,73 na za 90 hari abatutsi bahizwe bamwe baricwa abandi bameneshwa mu gihugu none se icyo gihe indege ya Habyarimana yari yarahanuwe? Ariko noneho byaje guhumira ku mirari mu 1994 aho umututsi yibasiriwe agahigwa bukware aho anyuze hose kugira ngo yicwe, gusa umugambi wariho wo gukuraho ubwoko bw’abatutsi ntiwagezweho kuko ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame zaraturokoye, zitugarurira ubuzima, nubwo hari abagiye ariko twe turahari, turazishimira cyane ubutwari zagize. »
Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, RUSISIRO Feston TWIZERE yavuze ko Ibuka ikomeje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko Leta yabarokoye ihari bityo ashimira n’abagize uruhare mu kurengera abarokotse.

Yagize ati »Kwibuka ni umusingi nyawo wo kudaheranwa n’agahinda ari nayo mpamvu Ibuka ikomeje kwihanganisha abarokotse ngo badaheranwa n’agahinda. Aha ni naho duhera dushimira abagize uruhare mu kurengera abarokotse kuko no kuba ibisasu bitagiturika ngo bidusange hano iwacu suko umwanzi atagihari ahubwo nuko Leta y’ubumwe iturinze.Ni ibyo gushimirwa rero. »
RUSISIRO yakomeje avuga ko abarokotse bize, hari abubakiwe ndetse ko bavurwa ariko na none agaragaza bimwe mu bibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati » Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 barize, baravurwa ndetse hari n’abubakiwe gusa, baracyabangamiwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, haracyari ihungabana mu barokotse ndetse nubwo hari abubakiwe, hari amwe mu macumbi ashaje, bisaba ko yavugurwa cyangwa se akubakwa. »
Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, Hon.Senateri NYINAWAMWIZA Laëtitia yashimiye abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bityo asaba abari aho bose kwirinda urwango n’ivangura ndetse no guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo hakimakazwa Umuco wo Kwibuka kuko ngo « Kwibuka ni ubuzima. »

Yagize ati » Kwibuka ni ubuzima, ni n’inshingano zacu nk’abanyarwanda kuko bizatuma n’ingengabitekerezo igenda igabanuka.Ni nayo mpamvu nsaba urubyiruko by’umwihariko kumenya amateka yatanze iki gihugu ariko kandi ngasaba n’abayobozi gufasha urwo rubyiruko mu kurwanya urwango n’ivangura ndetse n’ ingengabitekerezo iri mu karere u Rwanda ruherereyemo, bandika mu ndimi zose bazi cyane ko n’isi yose yemeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. »
Mu gusoza ikiganiro ijambo rye, Hon.Senateri Nyinawamwiza Laëtitia yavuze ko agiye gukorera ubuvugizi ibyagaragajwe byose nk’ibibangamiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati » Nasoza mbwira abari hano twese ko twagira uruhare mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko nyuma y’iki cyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi,tuzakomeza kwibuka kugeza ku minsi ijana (100).Bityo rero, nk’ibibangamiye abacitse ku icumu nk’uko mwabivuze, tuzakomeza kubikorera ubuvugizi.
Twibuke, twiyubaka. »
Ku rwego rw’igihugu, igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyabereye ku rwibutso rwa Gisozi, aho Perezida Paul Kagame yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati “Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n’Igihugu n’Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu gihugu cyacu. Ndabashimira.”
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by’umwihariko uko amateka y’u Rwanda ari n’aho yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho. »
Perezida Kagame yifashishije inkuru y’inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby’ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose.
Yagize ati “Ariko reka mvuge ntya: Hari umuntu umwe w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ‘Ariko wowe nk’umuntu, ubaho ute, ugahuza umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire unyuramo ubu? Ati ni gute ubihuza? Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije nuko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibi bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.”
Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.
Yagize ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana ninsindwa, nsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b’Abanyekongo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanyekongo ariko ikibazo kikanga kikitirirwa u Rwanda.
Yagize ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Kongo.
Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanyekongo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Perezida Kagame yavuze ku binyoma bikunze gutangazwa n’abiyita itsinda ry’impuguke bajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu biyita impuguke baba bazi ibibera mu karere kurenza abaturage bahatuye.
Yagize ati “Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry’impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda ni bamwe mu bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.”
Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Yagize ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
**Twibuke Twiyubaka**
Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi niho hatangirijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bikorwa byabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rw’Akarere ruri ahahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kinigi.
Yanditswe na SETORA Janvier.