Politike

MUSANZE: Kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi_ Minisitiri MARIZAMUNDA Juvénal.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni y’akarere ka Musanze, MARIZAMUNDA Juvénal ari kumwe n’abandi bayobozi, bifatanije n’abaturage mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakicirwa mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri).

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mugenzi wa Mukungwa no kunamira inzirakarengane zajugunywe muri uwo mugezi ndetse no gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abagera kuri 800 biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri ari naho hagizwe Urwibutso rw’akarere ka Musanze.

Mu ijambo rye ry’ikaze,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yihanganishije umuryango wa IBUKA n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso no mu gihugu muri rusange. Bityo, avuga ko Kwibuka biha agaciro amateka yaranze igihugu cyane ko ngo n’ibyabereye mu ngoro y’ubutabera bidasanzwe.

Yagize ati »Kwibuka ni ugukomeza guha agaciro amateka yaranze igihugu cyacu n’icyizere cy’ejo hazaza cyane ko n’ibyabereye ahangaha bidasanzwe kuko abo twibuka abiciwe mu ingoro y’ubutabera ndetse n’imbere ya Perefegitura ya Ruhengeri, aho bamwe muri bo babakuye mu cyahoze ari Superefegotura ya Busengo bababeshya ko babahungishije, nyamara bagera aho bakaboneye ubutabera bakicwa ».

Yasoje ashimira abaje kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri ndetse n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yagize ati: « Turashimira abaje kudufata mu mugongo, twibuka abacu biciwe muri iyi ngoro y’ubutabera ariko na none tugashimira n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ».

Eric NKURAYIJA yasobanuriye abari aho amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni n’ingaruka zayo ari nazo zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: « Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni isomo ku banyarwanda, ku by’indi migabane no mu karere kuko yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’abahutu bitewe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakomoye ku bakoloni bayibabibyemo ubwo bimakazaga urwango mu banyarwanda bari babanye neza.

Yakomeje avuga ko mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, abakoloni babanje gusenya Umuco nyarwanda n’indangagaciro z’ubupfura bari bafite.

Yagize ati: « Kugira ngo bagere ku ntego yabo, Abakoloni babanje basenya Umuco w’abanyarwanda n’indangagaciro z’ubupfura harimo n’ubunyangamugayo ndetse na kirazira kuko na Perezida Habyarimana Juvénal yasabye umukuru w’ingabo ngo agenzure neza amenye umwanzi w’u Rwanda uwo ari we, ari nabwo bamubwiye ko umwanzi w’u Rwanda ari Umututsi uri mu gihugu ndetse n’uri hanze yacyo n’undi wese ushyigikiye inkotanyi ».

Umutangabuhamya wavukiye muri Komini ya Nyakinama , MUKANSANGA Béatrice yavuze inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo, baba biga cyangwa bari mu kazi, bamwe baricwa, abandi bararokoka ariko harimo n’abasigiwe ubumuga budakira. Gusa arashimira abagize uruhare mu irokorwa ryabo.

Yagize ati:  » Twanyuze mu nzira ndende y’ihohoterwa n’itotezwa aho byadukorerwaga aho turi hose, haba mu nzira aho twanyuraga, mu mashuri dutotezwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu ariko nubwo hari abapfuye, Imana yaraturokoye ibinyujije mu butwari bw’izari ingabo za RPA zo kabyara. Ni izo gushimirwa ».

MUKANSANGA yakomeje asaba abazi aho umugabo we na barumuna be bishwe baba barajugunywe kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye kuko abandi bo abibukira aha hahoze Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri.

Yagize ati: « Ndibukira hano Papa wanjye wishwe kuwa 15/04/1994 na murumuna wanjye ariko bane (4) basigaye barimo n’umugabo wanjye sindabona imibiri yabo ngo nabo mbashyingure mu cyubahiro kibakwiye. Bityo, nkifuza ko ababa bazi aho bajugunywe, bahavuga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye ».

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, RUSISIRO Feston TWIZERE yavuze ko mu butumwa afite yahawe na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu ari ugukomeza kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko Leta yabarokoye ihari, bityo ashimira n’abagize uruhare mu kurengera abarokotse.

Yagize ati: « Turashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yasubije abatutsi ubumuntu bari barambuwe n’abo basangiraga kubera Politiki mbi ari nayo mpamvu turi hano kugira ngo twibuke abo batuvuyemo kandi bakicirwa aho bagombaga kubonera ubutabera ».

Perezida wa IBUKA, RUSISIRO Festus ashyira indabo ku mva.

Yakomeje avuga ko IBUKA ishimira ubutabera bahawe ariko na none asaba ko hari abishwe bakajugunywa mu mugenzi wa Mukungwa ndetse n’abiciwe muri Pariki y’ibirunga baburiwe irengero ko aho hantu hashyirwa ibimenyetso, bityo bakajya bahabibukira.

Yagize ati: « IBUKA irashima ubutabera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bahawe, ariko na none tugasaba ko hashyirwa ikimenyetso ku mugezi wa Mukungwa ndetse na Pariki y’ibirunga kuko hari abatutsi bahiciwe tutabonye imibiri yabo. Bityo, ibyo bimenyetso bizajya bituruhura imitima kandi uburyo bwakoreshejwe mu buryo bwo kubungabunga amateka yaJenoside yakorewe abatutsi bikazakorwa no ku zindi nzibutso 2 dusigaranye nk’uko byakozwe aha hoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri ».

Yakomeje asaba Leta kugira icyo ikora ku bibazo bikigaragara bibangamiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu gusoza, yongeye gusaba ko icyaha cy’ingengabitekerezo cyajya gikurikiranwa mu buryo by’umwihariko.

Yagize ati: « Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje guhungabanya abacitse ku icumu ariyo mpamvu twasaba ko Dosiye zijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside zajya zitabwaho, zikajya zigira umwihariko wazo kuko hari izipfundikirwa, abakoze ibyo byaha badakurikiranwe.

Minisitiri w’Ingabo akaba n’imboni y’akarere ka Musanze, Marizamunda Juvénal, yavuze ko kwibuka bitanga imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi ko Kwibuka ari umwanya wo gushima ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: « Kwibuka bifasha kuzirikana abatutsi bishwe no gukomeza abacitse ku icumu, ukaba n’umwanya wo gushima ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi cyane ko biduha n’imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi. Bityo rero, uyu ni umwanya na none wa buri wese wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi no kuganisha aheza igihugu cyacu ».

Minisitiri Marizamunda yakomeje asaba buri wese kwanga, kurwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: « Uyu ni umwanya rero kuri buri munyarawanda wese wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo tukaganisha aheza igihugu cyacu, twamagana kandi turwanya abagitoteza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, abangiza imitungo yabo n’ibindi byose bifatwa nk’ibyaha kuko itegeko rihari kandi rikaba rigomba gukora icyo rigomba gukora, baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko kurota gusubiza u Rwanda mu icuraburindi, ntibishoboka kuko izo nzozi zo zabaye amateka ».

Iki gikorwa cyo Kwibuka abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvénal, Intumwa ya rubanda Hon. Icyitegetse Félicitée, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Nyiricyibahiro Musenyeri, Umushunba wa Diyosezi ya Ruhengeri Harolimana Vincent, Abayobozi b’uturere tugize Intara y’amajyaruguru, Abayobozi ba za Kaminuza zo mu ntara y’amajyaruguru n’abandi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *