Uburezi

MUSANZE: Kuzamura ireme ry’uburezi muri Sonrise babigize intego nyamukuru.

                       

Ubuyobozi bw’ishuri rya Sonrise burishimira ko umwaka ku w’undi iri shuri rigenda riba ubukombe kandi ritanga n’ubumenyi mu byiciro byose birigize aho buri mwaka bagira umuhango wo kwizihiza isozwa ry’icyiciro runaka kikimukira mu kindi cyisumbuyeho.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28/06/2024, abana bigaga mu ishuri ry’inshuke (Top Class), ku nshuro ya gatandatu basoje icyo cyiciro bakaba bagiye kujya mu cyiciro cy’amashuri abanza (Primary).

Umuyobozi w’ishuri rya Sonrise BYAMUKAMA Isaac yashimiye Imana ibashoboza, ashimira ababyeyi barerera muri iri shuri ku muhate n’ubufatanye bagira ndetse ashima n’ubuyobozi bwite bwa Leta budahwema gutanga inama kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho abana biga neza, bigatuma bagira ubumenyi bwifuzwa.

                                  

Umuyobozi w’ishuri Byamukama Isaac

Yagize ati: “Ndashimira Imana idushoboza gukora inshingano dushinzwe; Inzego za Leta zituba hafi umunsi ku w’undi; Ubufatanye n’ababyeyi barerera muri iri shuri kuko ibyo byose ni byo soko tuvomamo imbaraga z’ishuri rya Sonrise mu ruhando rw’andi mashuri mu gihugu”.

BYAMUKAMA yakomeje abwira ababyeyi; Abarezi n’ubuyobozi bwite bwa Leta ko intego yabo ari ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati: “Intego yacu ni ukuzirikana uburezi bufite ireme kandi rishingiye ku mibereho myiza y’abanyeshuri n’abarezi kuko umwana utariye ngo ahage adashobora kwiga ngo yumve ibyo mwarimu amwigisha kandi na none mwarimu ushonje nawe ntiyashobora gutanga ubumenyi asabwa. Ibyo rero nibinozwa byanga byakunda ireme ry’uburezi ryifuzwa tuzarigeraho, bityo tukazakomeza kuza mu bigo by’indashyikirwa mu majyaruguru ndetse no mu gihugu muri rusange”.

MANIZABAYO Marie Thérèse na BIZIYAREMYE Moîse ni bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri babwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko bishimira uburere, ubumenyi n’ikinyabupfura abana babo bahabwa n’iri shuri.

MANIZABAYO Thérèse yagize ati: “Nazanye umwana wanjye muri iri shuri atazi gusoma kwandika no kubara none ntungurwa n’uburyo avuga icyongereza, uko yandika amazina ye ndetse n’uburyo yibwiriza gusukura aho amaze kurira kandi yaragiye ku ishuri nta na kimwe azi. Uretse n’ibyo kandi hari n’uturirimbo duhimbaza Imana numva aririmba yibwirije, maze nabyumva nkumva nuzuwe n’umunezero”.

Ababyeyi n’abarezi bari bitabiriye ibirori by’abana

Mugenzi we BIZIYAREMYE Moîse we ati: “Ndabanza gushimira abarezi b’abana bacu kubera uburyo babitaho haba mu myigire no mu myitwarire, nko mu myigire navuga ko abarezi bakora akazi kadasanzwe kuko gufata umuntu utaramenya kuvuga amazina ye; Akamenya inyuguti no kuzandika noneho akagera n’aho aziterateranya hakavamo izina rye, ntibisanzwe kuko nkanjye namenye kwandika izina ryanjye neza ngeze mu mwaka wa gatatu ubanza ariko dore abarangije muri garidiyene (Ecole gardienne) bazi kwiyandikira amazina yabo. Barandika imibare, baravuga icyongereza; Igifaransa n’ikinyarwanda kandi ibyo bavuga bikumvikana! Ni abo gushimirwa cyane rwose”.

Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Cyuve, UWITONZE Annonciata yashimiye uburyo ishuri rya Sonrise rikomeje kwita ku bana b’u Rwanda ribaha ubumenyi kuko ngo abo bana batoya ari bo bazavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Nishimiye kubana namwe muri ibi birori by’abana bashoje icyiciro cya ‘Top Class’ mu ishuri ry’inshuke kuko aba bana batoya bashoje iki cyiciro ni abana b’u Rwanda kandi ni nabo bayobozi b’ejo hazaza. Aba nibo bazadusimbura mu nshingano, nibo barimo ba Minisitiri n’abandi bayobozi. Ibi rero ni byiza, ntako bisa. Bityo rero, nashimira ababyeyi bababyaye bakaba barabazanye mu ishuri; Ngashimira kandi Leta ifite intumbero yo guha agaciro uburezi mu Rwanda kuko ari ikintu cy’agaciro”.

Yakomeje avuga ko urangije ishuri ry’inshuke aba arangije guca umusingi ukomeye noneho inzu ikazagera mu isakara ikomeye koko, ni ibintu yagereranije n’imyigire muri rusange noneho asoza abizeza kuzakomeza ubufatanye mu kuzamura iryo reme ry’uburezi.

Bamwe muri abo bana nibo basusurukije ibirori

Yagize ati: “Kuba aba bana barangije iki cyiciro ni ukuvuga ko barangije umusingi na fondasiyo bikomeye, noneho mu mashuri abanza bazaba bubaka urukuta kandi narwo rukomeye; Nibagera mu ayisumbuye bazaba bubaka sharupanti (Charpante), nayo ikomeye kandi noneho bige kaminuza aricyo cyiciro twagereranya no gusakara kandi nabwo bakoresheje ya sakaro ikomeye. Hari nk’ibyo aba bana batubwiye mu ndimi zitandukanye ariko ndahamya ntashidikanya ko hari bamwe mu babyeyi batakwandika cyangwa ngo bavuge ibyo ababa bana batugaragarije. Bityo rero, nkaba nizeza Sonrise gukomeza gufatanya mu burere bw’abana b’abanyarwanda kuko bigaragara ko ibyo mubigisha babifata kandi bigaragarira ku musaruro mugaragariza mu bizamini bya Leta kuko nk’umwaka ushize, iyi Sonrise yaje mu bigo byatsinze neza mu gihugu. Muri abo gushimirwa rero”.

Ishuri rya Sonrise rigizwe n’ibyiciro bitatu birimo icyiciro cy’abana b’inshuke (Nusery) ari nacyo cyiciro cyavuyemo abana 29 bakaba bimukiye mu kindi cyiciro cy’amashuri abanza (Primary) mu gihe hari n’icy’ayisumbuye ( Secondary School).

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *