MUSANZE: Kurerera umwana usukuye mu ishuri risukuye- Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent.
Kurerera “Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye” ni insanganyamatsiko yaranze uyu mwaka mu mashuri ya Kiliziya Gatolika nk’uko byagarutsweho na Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ishuri Regina Pacis ryaragijwe Bikira Mariya umwamikazi w’amahoro.
Bamwe mu bana ba Regina Pacis
Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ashagawe n’abasaseridoti batandukanye ndetse hari n’imbaga y’abakirisitu bari baturutse impande zose.
Mu ijambo rye ry’ikaze Umuyobozi w’Ishuri Regina Pacis Padiri TUYISENGE Jean de Dieu yavuze ko iri shuri ryiswe “Peace Land”, ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ubutaka bw’amahoro.
Yakomeje avuga ibyiza ishuri ryagezeho birimo no gutsindisha ku rwego rwo hejuru n’ibiteganywa gukorwa, bityo asoza ashimira Leta kubera umuhanda wa kaburimbo wanyuze kuri iri shuri bigatuma rirushaho kugira agaciro no kugabanya ibibazo bahuraga nabyo uwo muhanda utarakorwa.
Yagize ati: “Mu mitsindire y’ibizamini bya Leta, ishuri Regina Pacis riza mu mashuri ya mbere agira abana batsinda neza; Dukora ingendoshuri hirya no hino zidufasha kwigira no ku bandi, turashima ko abakozi babonye ubwisungane mu kwivuza (RAMA). Mu myaka yashize hagaragaraga ikibazo cy’ubucucike, twatangiye kubaka ibindi byumba birimo n’inyubako igeretse y’ibyumba byinshi ku ishuri ribanza.
Gusa, kugira ngo turusheho gutanga ubumenyi n’uburere buhamye, turateganya kongera amahugurwa y’abarimu; Kugura ibitabo bihagije; Kubaka ibindi byumba by’amashuri kuri Secondaire mu kwitegura gushyiraho amashami ajyanye n’igihe tugezemo ndetse tukaba turi no kubaka Website y’ishuri”;
Uhagarariye ababyeyi barerera muri Regina Pacis, AKIMANZI Félix yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu mirerere y’abana babatoza kubana neza n’abandi kuko aribwo buryo bwiza bwo kubaraga igihugu cyiza.
Yagize ati: “Umubyeyi wese afite inshingano zo kugira uruhare mu gufatanya n’abarezi na Kiliziya mu gutanga ubumenyi bufite ireme himakazwa kandi gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ turaga abana bacu igihugu kitarangwa n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko rimwe na rimwe usanga hakiri bamwe mu babyeyi bagifite iyo ngengabitekerezo. Ibyo byose tugomba kubirinda abana bacu”.
Mu izina ry’ ubuyobozi bwite bwa Leta muri ibi birori, bwari buhagarariwe n’ umukozi mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe igenamigambi, Madame Solange MUKANSANGA, washimiye ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi kuko ngo abo bana ari bo bavamo abayobozi mu gihugu, bityo asoza asaba abarezi gukomeza gutanga ubumenyi ariko bahanga udushya.
Umukozi wa Leta mu ntara, Solange Mukansanga yifatanije na Kiliziya muri ibyo birori
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi bwite bwa Leta, turashimira Kiliziya Gatolika idahwema gufasha Leta mu kunoza ireme ry’uburezi kuko abana barerwa ni bo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza kuko ibikorwa byose amadini n’amatorero akora ari byo bituma igihugu gitera imbere. Ndashimira kandi abarezi n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bagira uruhare ngo n’uwo musanzu wa Kiliziya udapfa ubusa. Bityo rero ndasaba abarezi gukomeza gutanga ubumenyi ariko muhanga udushya kandi mwirinda ko abana bacikirisha amashuri (Dropout) ahubwo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo abayacikirije bayagarurwemo kuko nabo ni abana b’igihugu”.
Yakomeje yisabira abana kubakira ubumenyi bwabo kuri Disipilini (Discipline) no kugira isuku.
Yagize ati: “Bana bacu rero, namwe mugomba kubakira ubumenyi bwanyu kuri Disipiline, mwirinda ibiyobyabwenge, ibibashuka ahubwo mukimakaza umuco w’isuku nk’uko insanganyamatsiko ivuga ko mugomba kuba abanyeshuri beza barangwa n’isuku kandi bakaba mu rugo [Ni ikigo cy’ishuri bise urugo] rufite isuku”;
Nyiricyubahiro Musenyeri, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri HAROLIMANA Vincent yavuze ko hashize imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, bityo yishimira uburyo Kiliziya yahaye umwanya uburezi biciye mu butumwa.
Umwepiskopi asura urugo rwa Regina Pacis
Yagize ati: “Turizihiza imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda ari nayo mpamvu twishimira ko mu butumwa bwatanzwe Kiliziya Gatolika yahaye umwanya uburezi nk’inshingano kuko yagize uruhare runini mu burezi bw’abana b’u Rwanda. Aho nk’ubu Kiliziya ifite amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza yaba ay’igenga n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano”.
Yakomeje avuga ko Kiliziya igomba kurera umwana kugira ngo avemo umuntu wuzuye kuri roho no ku mubiri.
Yagize ati: “Uyu mwaka twagarutse ku nsanganyamatsiko y’uko twagira umwana usukuye kandi uba mu ishuri risukuye, bishatse kuvuga ko tugomba kurera umwana kugira ngo avemo umuntu wuzuye, ufite ubwenge n’ubumenyi n’impano kandi nazo akazibyaza umusaruro”.
Yasoje ashimira ababyeyi baha abana ibyo bakenera ku ishuri ariko na none anabasaba kwirinda amakimbirane mu ngo kuko ngo ariyo ntandaro yo guha umwana uburere bubi.
Yagize ati: “Turashimira ababyeyi uburyo muha abana ibyo bakenera ku ishuri ariko sinabura no kubasaba kwirinda amakimbirane mu ngo kuko ari yo ntandaro y’uburere bubi ku bana. Aha niho nahera mbasaba no kubarinda ihohoterwa ndetse n’igihe bibaye ngombwa ko mubahana, mukajya mubahana harimo urukundo. Bityo, turere abakura mu gihagararo, mu bwenge no mu busabaniramana. Ariko namwe bana nabasaba kuba ku isonga mwirinda gupfusha ubusa amahirwe atangwa na Kiliziya, mufata neza ibikoresho muhabwa n’ababyeyi, mufata neza ibikoresho bya bagenzi byanyu ndetse n’iby’ishuri kugira ngo barumuna banyu na bo bazabikoreshe. Bana bacu, mugomba kubaha no kumvira abarezi banyu, ababyeyi n’ababaruta kandi mukagira urukundo hagati yanyu, mwirinda kwangana ahubwo mugafatanya urugendo rugana Imana, mugasa nk’indabo zo mu murima”.
Ishuri Regina Pacis ryashinzwe mu mwaka wa 1986, ubu rikaba rifite abana 1314 harimo
172 biga mu mashuri y’inshuke; 817 biga mu mashuri abanza na 325 biga mu cyiciro rusange rikaba rifite kandi abakozi 86 barimo abarezi 45 n’abakozi basanzwe.
SETORA Janvier
thanks for good news, courage
sawa murakoze