MUSANZE: Kurara inshurikirane kw’abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri bihangayikishije ababigana.
Abagana ibitaro bya Ruhengeri barimo abarwayi n’abarwaza barinubira ubyo abarwayi bahabwa serivisi aho by’umwihariko muri serivisi y’indembe hazwi nka “Urgence”, abarwayi baryama inshurikirane ku gitanda kimwe.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga muri ibi bitaro bya Ruhengeri, yaganiriye na bamwe mu barwaza ariko birinze kuvuga amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo maze bamugaragariza impungenge bafite kuri iyi serivisi yo kuryamisha abarwayi babiri cyangwa batatu ku Gitanda Kimwe.
Uwa mbere yagize ati: “Impungenge zo turazifite none se wazana umuntu arwaye nka Malaria y’igikatu akaryamishwa hamwe n’umurwayi w’igituntu ntugire impungenge ko n’uwo urwaje Malaria, yazakira ariko yaranduye igituntu? Ariko urumva uburemere bw’ikibazo aho uza kuvuza indwara isa n’iyoroheje, ugacyura umuntu wanduye indi ndwara ikaze kurushaho Ntabwo bikwiye rwose ahubwo barebe ubyo ibi bintu byacika”.
Mugenzi we yagize ati: “Biratangaje kubona inkomere ebyiri ziryamishwa ku gitanda kimwe kandi zivirirana. Ese buriya umwe afite nk’ubwandu bwa Sida ntiyakwanduza mugenzi we? Ntabwo ibitaro nk’ibi byakagombye gutanga bene iyi serivisi”.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert yemeje iby’aya makuru ko ubucucike muri serivisi y’indembe (Urgence) buhari koko kubera impamvu z’ubuke bw’ibitanda ariko ko mu minsi mike iki kibazo kizabonerwa umuti urambye.
Yagize ati: “Nibyo nk’uko ubivuga, dufite ikibazo muri serivisi yacu y’indembe (Urgence) kuko ifite ubushobozi buke bwo kwakira abarwayi kuko tugiramo ibitanda 12 gusa kandi rimwe na rimwe tujya twakira abarwayi babirenze bitewe n’agace/ icyerekezo ibitaro biherereyemo hakunda kugaragara nk’impanuka nyinshi no gukubita no gukomeretsa bya hato na hato byo mu karere ka Musanze ndetse hakiyongeraho n’abaturuka mu bigo nderabuzima byo mu turere twa Burera na Nyabihu ndetse rimwe na rimwe bitewe n’inzobere ziba zikenewe hano, twakira n’abandi bava non muri bimwe mu bitaro bikuru, nk’abava mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu; Kabaya muri Ngororero na Nemba na Gatonde muri Gakenke.
Dr Philbert Muhire yakomeje avuga ko rimwe na rimwe, mu gihe bagitegereje kohereza (transfert) abarwayi ku bindi bitaro, baba babasaranganije bya bitanda 12.
Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari igihe dusaranganya abarwayi bya bitanda 12 byo mu Urgence mu gihe tugitegereje kumwohereza ahandi (transfert) mu bindi bitaro cyane ko muri serivisi y’indembe (Urgence) nta murwayi umaramo.amasaha 12 kuko muri ayo masaha agomba kuba yageze aho avurirwa mu buryo bunoze kuko icyo tuba tugamije mbere yuko tumwohereza ahandi ni ukumworohereza (Stabilisateur) nk’iyo yaje ari inkomere cyangwa afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa hasi, aho usanga twabuze. aho tubakirira; Bamwe bari kuri za burankari (Brancards), abandi bari ku bitanda ari nka babiri (2) ariko ikibazo nyamukuru kiba ari icy’ubushozi buke bw’ibitaro”.
Gusa mu gusoza, Dr.MUHIRE Philbert yabwiye Karibumedia.rw ko impungenge zo kwanduzanya nabo baba bazifite ari nayo mpamvu ngo babanza kubapima kugira ngo batanduzanya.
Yagize ati: “Impungenge tuba tuzifite natwe ariko turagerageza tukareba tugakora icyo twita gucagura cyangwa sikiliningi (Dépistage) by’ibanze kugira ngo turebe ngo ese aba barwayi n’ubwo dufite imyanya mike, abo dushobora kwegeranya muri iki gihe turimo dushaka imyanya byihutirwa ni abahe ku buryo tutabatera ibibazo byo kuba bakwanduzanya uburwayi”?
Uyu muyobozi yanahishuriye Karibumedia.rw ko n’ubwo bimeze bitya, ibitaro bya Ruhengeri byiteze igisubizo kirambye kuko mu bitanda 328 byari biri mu bitaro bya Ruhengeri, bafite gahunda yo kubaka ibitaro bishya kuko ngo nko mu cyumweru gitaha, serivisi zimwe zizatangira kwimurwa kugira ngo imirimo y’ubwubatsi itangire.
Aha, ngo ni naho bafitiye icyizere ko ikibazo cy’ibitanda kizakemuka kuko ngo ibitaro bigomba kubakwa bigomba kuzaba bifite ibitanda bigera kuri magana atanu mirongo itanu (550 Lits), bityo bakizera ko ibitanda 328 bari basanganwe bizunganirwa na biriya 550 ubucucike bukarangira mu bitaro byacu bya Ruhengeri.
Ikindi bateganya gukora aha mu cyumba cy’indembe (Urgence) ngo ni uko bagiye kongeramo ibindi bitanda bitandatu(6) kuri 12 byose bikaba 18 noneho ngo bakaba babonye ubwinyagamburiro muri iyi minsi, mu gihe bagitegereje cya gisubizo kirambye kizaturuka ku nyubako nshya y’ibitaro bya Ruhengeri.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ibitaro bya Ruhengeri bimaze kuvugurura ahatangirwa serivisi z’impinja ahashyizweho icyumba gishobora kujyamo ibitanda 20 by’ababyeyi bazaba bafitemo impinja kandi ntabyari biriho noneho n’ibyuma bizwi nka “Couveuses” byakira impinja zifite ibibazo byavuye kuri 38 biba 45.
Yanditswe na SETORA Janvier.