MUSANZE: Ku nshuro ya 16, ishuri rikuru rya INES_ RUHENGERI ryongeye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 892.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES_ RUHENGERI riherereye mu karere ka Musanze, habereye umuhango wo gutanga ku nshuro ya 16 impamyabumenyi ku banyeshuri 892 barangije mu mashami atandukanye barimo ab’igitsinagabo 485 bangana na 54.4% mu gihe ab’igitsinagore ari 407 bangana na 45,6%.
Marie Joyeuse Ihimbazwe na Omar Mouhamed ukomoka mu gihugu cya Tchad ni bamwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa baganiriye na karibumedia.rw bavuga ko bagiye ku isoko ry’umurimo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Marie Joyeuse IHIMBAZWE
Ihimbazwe Marie Joyeuse yagize ati: “Kuba nahize abandi byatewe no gukora cyane ngakurikirana neza amasomo yanjye kandi ndizera ntashidikanya ko ibyo nize ngiye kubigaragariza ku isoko ry’umurimo kuko sinakwemera ko byazaba imfabusa”.
Omar Mouhamed
Mugenzi we Omar Mouhamed yagize ati: “Nishimiye uburyo naje mu Rwanda mvuye mu gihugu cya Tchad ariko nkigera muri iri shuri rya INES_ RUHENGERI nkabasha kwiga none nkaba ndangije mfite n’amanota meza. Bityo, ubwo bumenyi nahawe ngiye kubukoresha nkorera igihugu nizemo kuko ni igihugu nishimiye cyane”.
Mu ijambo rye, Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abasoje amasomo yabo kujya gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice
Yagize ati: “Turabashimira cyane abanyeshuri musoje amasomo yanyu ariko reka tubisabire ko mwagenda mugakoresha ubumenyi mukuye hano ariko cyane cyane mukemura ibibazo byugarije abaturage”.
Nyiricyubahiro Musenyeri, umushyumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, HAROLIMANA Vincent akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES_ RUHENGERI, yasabye abasoje amasomo yabo kuzarangwa n’ubushishozi n’indangagaciro nziza batojwe.
Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent
Yagize ati: “Banyeshuri mushoje amasomo yanyu hano muri INES_ RUHENGERI turabasaba kuzarangwa n’ubushishozi aho muzajya gukorera hose ariko by’umwihariko mugakomeza kugira n’indangagaciro nziza mwatorejwe ahangaha kuko nibyo bizabafasha mu buzima bwanyu mwiyubaka ubwanyu n’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange”.
Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA yakomeje avuga ko bishimira intambwe INES_ RUHENGERI imaze gutera nyuma y’imyaka 21 ndetse ko banishimira kuba Minisiteri yabemereye gushyiraho ishami r’ubuforomo n’ububyaza.
Yagize ati: “Guhitamo ubumenyingiro bifite akamaro cyane kandi biri gutanga umusaruro mwiza iyo urebye abize hano bari hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga bigaragara ko INES ihagaze neza nyuma y’imyaka 21 imaze ishinzwe. Bityo, turishimira iyo ntambwe kandi twiyemeje gukomeza gutahiriza umugozi umwe kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu. Aha ni naho mpera mbabwira ko twishimiye ko tugiye gushyiraho ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu cyiciro cya A1& A0 kuko byari bikenewe ariyo mpamvu tugiye kugira uruhare mu kongera umubare w’abantu bashoboye kandi bashobotse mu gufasha abantu mu bijyanye n’ubuzima bwabo”.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, Dr.Rose Mukankomeje wavuze mu izina rya Minisitiri w’uburezi, aho yasabye abashoje amasomo yabo gukora cyane bakagera aho abandi bageze ndetse anasaba n’ubuyobozi bwa INES gukura bajya hejuru aho gukura mu bugari.
Dr.Rose MUKANKOMEJE
Yagize ati: “Banyeshuri murangije niba dushaka kugera aho abandi bageze tugomba kubikorera ariko tukanabigeraho dushyize hamwe, tugatahiriza umugozi umwe.Namwe bayobozi ba INES turabasaba gutangiza icyiciro cya gatatu (PhD) mugakura mujya hejuru aho gukura mu bugari ariko mutazanyemo iby’ibyicungamutungo (Accounting) ahubwo mugakora ibindi byose bikenewe”.
Ishuri rikuru rya INES-RUHENGERI rifite amashami 20 ariyo: Civil Engineering; Land Survey; Biotechnology (Option: Food Biotechnology); Biotechnology (Option:Plant Biotechnology); Water Engineering,Biomedical Laboratory Sciences; Land Administration and Management; Statistics Applied To Economy; Computer Science (Option: Industrial IT); Computer Science (Option: Software Engineering), Applied Economics (Option :Rural Development Economics); Applied Economics (Option:International Economics); Applied Economics (Option:Financial Economics); Enterprises Management (Optional: Accounting); Enterprises Management (Optional: Enterpreneurship Development and Management; French_ English_ Education; Law; Master in Taxation na Master in Microfinance.
Yanditswe na SETORA Janvier.