MUSANZE: Ku nshuro ya 15 ikigo cya D.D.C Ltd cyongeye gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 60.
Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwacikishirije amashuri n’urwabyariye iwabo rugera kuri 60 rwize gutunganya imisatsi (coiffure), rwahawe impamyabushobozi y’amasomo bamazemo mu gihe cy’amezi atandatu biga uwo mwuga n’ibindi bijyanye nabyo birimo gutera inzara na Rapu (se maquiller).
MUKADARIYO Providence hagati y’abanyeshuri barangije.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi, ababyeyi b’abana n’urubyiruko ubwarwo aho bishimiye kurangiza amasomo yabo ndetse bagahamiriza abari aho ko bagiye gukoresha ubwo bumenyi bahawe biteza imbere ubwabo; Imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Umwe muri urwo rubyiruko, TUYISENGE Rénatha yabwiye karibumedia.rw ko yishimiye kuba yarize umwuga akaba awumenye ko agiye kwikura mu bushomeri, akazatanga n’imirimo no ku bandi.
Yagize ati: “Nize ibyo gukora muri ‘Salon de Coiffure’ birimo gukora ubwiza bw’abagore (Maquillage); Guca no gutera inzara; Gusuka; Gutunganya imisatsi kandi kuba mbirangije mbikunze, ndizera ko bizangirira akamaro ubwanjye ndetse namara no kugira imbaraga/ Ubushibozi, nanjye nkazatanga akazi ku bandi”.
Gashabuka Kayonde na Mukashyaka Jacqueline ni bamwe mu babyeyi b’abana barangije iyi myuga bishimira ko abana bagiye kugira icyo bakora ngo bivane mu bukene bubaka n’igihugu cyabo.
GASHABUKA Kayonde yagize ati: “Mbere na mbere, nshimiye Imana kubera ko umwana wanjye arangije kwiga imyuga, yenda uko yabikoze izakora n’ibindi ku buryo yabona akazi cyangwa akihangira imirimo akaziteza imbere. Ndashimira kandi n’uwashinze iri shuri kuko ntabwo byatugoye mu kwigisha aba bana dore ko nta mafaranga menshi byadusabye kugeza barangije uretse ayo kwiyandikisha”.
GASHABUKA Kayonde
Ni mu gihe mugenzi MUKASHAKA Jacqueline yavuze ko yari yarabuze icyo yakorera umwana we wari umaze imyaka itatu arangije amashuri yisumbuye ariko yarabuze icyo gukora.
Yagize ati: “Umwana wanjye yaje hano amaze imyaka itatu arangije amashuri yisumbuye ariko yarabuze icyo gukora noneho nibwo namuzanaga hano ngo yige imyuga aho gukomeza kwicara mu rugo. Kuba amenye uyu mwuga rero, mfite icyizere ko agiye gukora Salon ye akajya asuka imisatsi nizera ko azagira ejo heza hazira kwiyandarika, bityo ngashishikariza n’abandi babyeyi kujyana abana babo muri bene aya mashuri y’imyuga kuko uyarangije atabura icyo gukora iyo yize neza”.
Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga DDC Ltd (Direction Development Company Ltd), Madame MUKADARIYO Providence yavuze ko gutekereza iri shuri byavuye ku Imana.
Yagize ati: “Gutekereza iri shuri ntibyanturutseho ahubwo ni umugisha uva ku Imana kuko ariyo yampaye umutima w’urukundo wo kureba abandi nkumva nabo twazamukana mu iterambere ntawe usigaye. Bityo rero, naje gutekereza ku rubyiruko kuko arirwo mbaraga z’igihugu kandi izo mbaraga zidashobora gukoreshwa mu gihe urubyiruko rukiri mu bushomeri, aha niho nahereye mpitamo gufata urubyiruko rwacikishirije amashuri n’abana b’abakobwa babyariye iwabo kugira ngo mbahurize hamwe bige imyuga, nibarangiza bajye gukoresha ubwo bumenyi biteze imbere n’imiryango yabo”.
MUKADARIYO Providence yakomeje abwira karibumedia.rw ko abana b’u Rwanda batagomba guheranwa n’agahinda kandi bafite igihugu kibakunda.
Yagize ati: “Abana b’u Rwanda ntibagomba guheranwa n’agahinda kandi bafite igihugu kibakunda ndetse bafite natwe twatojwe n’igihugu kugira ngo tugire indangagaciro yo gufata umwana wese nk’uwawe. Ni ukuvuga ngo gushinga iri shuri bifite inyungu ku mpande eshatu zirimo kugabanya ubujura no kwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko, kwizamura nk’urubyiruko ubwarwo n’imiryango yarwo ndetse n’ibyishimo mbona iyo mpuye n’abo nigishije kuko bamfata nk’umubyeyi kandi nanjye iyo mbabonye bakora bakiteza imbere niyumvamo ko hari umusanzu ntanga ku gihugu cyanjye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, NTAMBARA Allan yashimiye ubuyobozi bw’ishuri n’abarangije amasomo yabo bagahabwa impamyabushobozi, bityo abasaba kuzazibyaza umusaruro, birinda ibyabatesha ishema n’isheja birimo ibiyobyabwenge; Ubusinzi n’ubwomanzi.
Yagize ati : “Rubyiruko murangije amezi 6 mwiga imyuga muri abo gushimirwa ariko turabasaba kujya gukoresha ubumenyi mwahawe, mubyaza umusaruro izo mpamyabushobozi ariko byose kugira ngo muzabigereho neza, mugomba kwirinda ibyabatesha ishema n’isheja; Ubusinzi n’ubwomanzi kuko aribyo ntandaro y’imibereho mibi yanyu.Twashimira kandi n’abashinze iri shuri kuko ni igikorwa cyiza gushimangira gahunda ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo gushinga no guha agaciro amashuri y’imyuga”.
Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze
Ikigo DDC Ltd ngo kimaze gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rugera ku 1000 kandi abenshi muri bo bakaba baramaze kwihangira imirimo ibateza imbere harimo n’abakorera muri Salon iri mu mujyi wa Musanze kandi ngo bashimirwa n’abantu benshi babagana kubera serivisi nziza batanga. Ni ikigo kandi kugeza ubu gikorera hirya no hino mu gihugu mu turere twa : Musanze ; Rubavu; Buréra ; Gakenke ; Karongi; Nyamasheke; Umujyi wa Kigali; Kayonza; Nyabihu na Huye.
Yanditswe na SETORA Janvier .