Ubutabera

MUSANZE: Ku bwo kwirengagiza amategeko umwe mu baregwa mu rubanza rwa C/Supt KAYUMBA Innocent, yarukuwemo.

Umugabo witwa MUNYANEZA Augustin yari umwe mu baregwa mu rubanza rwa Rtd C/Supt Kayumba Innocent na bagenzi wakuwe ku rutonde rw’abaregwa muri uru rubanza kubera ko urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwamuhamije icyaha kandi atarigeze aba umuburanyi mu rubanza rw’ibanze ndetse n’imihango yose ireba imitangire y’ikirego ikaba itarubahirijwe, bityo Urukiko Rukuru/ Urugereko rwa Musanze rutesha agaciro icyemezo cyamufatiwe, asabwa kwishyikiriza urwego rw’ubushinjacyaha akazakurikiranwa wenyine.

Mu bujurire bwe ku cyemezo yafatiwe adahari, mu rukiko rukuru/ Urugereko rwa Musanze. Uyu MUNYANEZA Augustin yari yunganiwe mu by’amategeko na Me IRADUKUNDA Pascal.

Munyaneza avuga ko atamenyeshejwe iby’uryo rubanza kandi avuga ko yabarizwaga ahantu hazwi. Urukiko rwasanze bidashoboka kumuburanisha n’ubwo we n’umwunganizi we Me IRADUKUNDA Pascal basabaga ko baburana maze urukiko n’Ubushinjacyaha, basanga bidashoboka ahubwo ko hakurikizwa amategeko kuko yigaragaje k’ubushake.

Nta mpamvu yindi yabiteye kugira ngo MUNYANEZA Augustin agirwe umuburanyi uretse ngo kuba yaraburanishijwe adahari nk’umuntu wihishe cyangwa watorotse ubutabera nk’uko ingingo ya 168 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ibiteganya ari nayo mpamvu nawe yajuririye icyemezo yafatiwe ariko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30/01/2025, urukiko rukuru rwafashe icyemezo cyo kumukura mu rubanza nk’uko itegeko n° 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 168 ibiteganya aho ivuga ku kongera gukurikirana uwatorotse cyangwa uwihishe ubutabera.

Igira iti: « Iyo uwaciriwe urubanza yaratorotse cyangwa yarihishe ubutabera yishikirije ubugenzacyaha; Ubushinja_ cyaha cyangwa ubuyobozi bwa Gereza cyangwa afashwe igihano kitarasaza, urubanza n’imihango yakozwe guhera ku cyemezo cyamutegekaga kwitaba kugeza urubanza ruciwe, bita agaciro agakurikiranwa mu buryo basanzwe ».

Iyi ngingo niyo yashingiweho maze urukiko rumukura mu rubanza ahubwo rumutegeka kuzishyikiriza ubushinjacyaha kugira ngo niba hari ibyo aregwa, hakorwe iperereza maze nawe ashyikirizwe urukiko afite Dosiye ikubiyemo ibyo aregwa n’ibisobanuro bye kuko ibyakozwe ntacyo bishingiyeho kuko atigeze abibazwaho mu iperereza kandi ntaho yigeze ajya ngo binitwe ko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera.

Biteganijwe ko MUNYANEZA Augustin azishyikiriza ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bukorera mu karere ka Rubavu kuko aribwo bwakoze iperereza ry’ibanze (Enquête préliminaire) n’iryisumbuye, bityo iryo perereza ryasozwa Dosiye y’ibyo azaba akurikiranweho igashyikirizwa urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ariko nawe uburenganzira bwe bwo kwisobanura bukubahirizwa.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *