MUSANZE: K-AMA-ME-Ltd mu rugamba rwo gufasha abaturage kunywa amazi asukuye.
Mu karere ka Musanze hatangirijwe Kampani (Company), izwi nka K-AMA-ME-YA Ltd bisobanuye ngo “Kwigisha uburyo amazi meza yaboneka”; Ikaba igomba gusukura ibigega bifata amazi y’imvura ndetse n’amazi asanzwe atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura kizwi nka “WASAC”.
Ni kampani izita ku bigega byose bifata amazi y’imvura kubera aba yavuye ku isakaro yanduye [Yaba amabati cyangwa amategura] ndetse n’aya WASAC aba yatinze mu bigega akazana urubobi; Ibyondo n’indi myanda ituruka ku nyubako kandi nabyo bikabyara udusimba; Inzoka n’ibindi byangiza ubuzima bwa muntu.
Nyuma yo kubona ko ntacyo biba bibwiye ba nyiri kubikoresha mu ngo zabo; Ku bigo by’amashuri; Ku bitaro; Ku bigo nderabuzima n’ahandi hahurira abantu benshi, batitaye ku isuku y’ayo mazi kandi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC) kidashinzwe kogereza abaturage ibigega, umwe mu bakozi b’iki kigo Bwana MAKUZA Jean Damascène nk’inararibonye mu gusukura no kuvura amazi yafashe icyemezo cyo gushinga kampani yo kujya yoza ibyo bigega hirya no hino mu gihugu agamije ko abaturage bakoresha amazi meza ndetse agatanga n’imirimo ku rubyiruko.
Bwana MAKUZA Jean Damascene.
Aganira na karibumedia.rw yagize ati: “Nigeze kugira indoto ko ngomba kugira umwana umwe ntabyaye ngomba kurera ariko ntibyankundira, gusa nakomeje gusenga, bityo mu mwaka wa 1989 ntangira gukorana na ABAY BESIX ndetse n’icyari ELECTROGAZ yaje guhinduka RECO RWASCO; EWASA kugeza na n’ubu ngikora mu cyitwa WASAC. Bivuze ngo iby’imisukurire n’imivurire y’amazi ku buryo nshyiramo umuti ku gipimo kigenwe, inzoka n’ibindi dusimba bigapfa mbizi neza, mbese ni ibintu byanjye”.
MAKUZA Jean Damascène yakomeje avuga ikigamijwe mu gusukura amazi, uretse kurwanya indwara ziterwa n’umwanda ngo harimo no gutanga imirimo ku rubyiruko.
Yagize ati: “Mu gusukura ayo mazi y’ibigega muri ubwo buryo haba hagamijwe gukuraho burundu mikorobe ziba mu mazi cyane cyane nko mu bigo by’amashuri; Mu ngo z’abaturage; Mu bigo bitandukanye harimo n’ibitaro n’ahandi hahurira abantu benshi kandi bakoresha amazi yaciye mu bigega, yaba ay’imvura cyangwa aya WASAC. Ikindi iyi kampani igamije ni ukurwanya ubushomeri dutanga akazi ku bana barangije amashuri yisumbuye; Amakuru na Kaminuza kuko nibo twifashisha mu koza ibyo bigega”.
Wakwibaza ngo ese uru rubyiruko rusukura ayo mazi gute rutarabyize?
Kuri iki kibazo, MAKUZA Jean Damascène yasubije karibumedia.rw ko babanje guhabwa amasomo n’inyigisho kubijyanye no kuvanga umuti mu mazi ku kigero kizwi n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge (Rwanda Standard Board) kikemeza ko ayo mazi aba yasukuwe kuri ubwo buryo aba yujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Mbere y’uko urwo rubyiruko rutangira akazi ko koza ibigega by’amazi, twabanje kubigisha uko umuti uvangwa mu mazi [Igipimo runaka cy’umuti muri Litiro runaka z’amazi] kandi nabyo bakabikora bamaze kumena amazi mabi aba ari mu bigega noneho bikozwa neza n’umuti wabigenewe, nyuma bikongera gushirwamo andi mazi ari bayo dushyiramo umuti kuri cya gipimo kizwi noneho abantu bagakoresha amazi azira ubwandu kuko mikorobe zose ziba zapfuye bihagije”.
Abize kuvura amazi bahawe impamyabushobozi.
Yasoje avuga ko uru rubyiruko rwize gufunga no gufungura amatiyo (Plumbing); Amashanyarazi (Electricity); Gusiga amarangi (Painting); Ubwubatsi (Construction); Kwakira abantu (Protocol); Irangururamajwi (Sonorisation) no kuvura amazi (Water treatment).
NZAYISENGA Octave na UWIZEYIMANA Régine ni bamwe mu rubyiruko rwitabiriye amasomo y’igihe gito (Short Courses) muri K-AMA-ME-YA Ltd bemeza ko bahungukiye byinshi kandi ko bagiye kubibyaza umusaruro.
NZAYISENGA yagize ati: “Nize iby’amazi muri Kaminuza ariko hari byinshi ntari nzi ku bijyanye no kuvura amazi (Water treatment) kuko kuvanga umuti mu mazi ku kigero cyagenwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standard Board) ntigeze mbyiga ariko Kampani ikaba yarabinyihishije, nkaba mbizi neza. Kuba narahawe akazi rero muri Kampani ni kimwe mu byo nishimiye kandi nkaba ngomba na none kugakora nkishimiye kuko nta kazi k’umunyagara kabaho”.
NZAYISENGA Octave
Mugenzi we Uwizeyimana Régine yagize ati: “Nanjye narangije amashuri yisumbuye mu bindi bitari iby’amazi ariko kugeza ubu nzi gufunga no gufungura amatiyo; Gupima urugero rw’umuti runaka muri Litiro runaka z’amazi kandi nkoresheje igikoresho cya bugenewe. Ikindi ni uko byantinyuye kuko nk’umukobwa ngomba kurira ikigega nkakijyamo imbere nkacyoza neza n’umuti wabigenewe ndetse na nyuma ngashyiramo andi mazi kandi n’ayo nshyizemo ngahita nyasukura ngendeye ku bipimo n’ubumenyi nahawe mu masomo nize. Ku ruhande rw’akazi ni uko inyungu nabonyemo ari uko ngiye gukora nizigamira ku buryo mu minsi izaza nzatangira kwiyishyurira kaminuza”.
UWIZEYIMANA Régine
Umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Muhoza ya mbere, BARARENDEZA Théoneste yabwiye karibumedia.rw ko bafite ibigega bisaga 12 kandi ko byogejwe ariko ngo batangajwe n’umwanda wavuyemo, bityo ko n’abandi bakwitabira gukorana n’iyi kamapani kuko ngo nta gihombo bitera.
Mwarimu BARARENDEZA Théoneste
Yagize ati: “Ubwo twasurwaga na K.AMA.ME.YA Ltd batubwiye ko boza ibigega kandi ko bashaka kutwogereza tukabishyura dukurikije ubunini bw’ikigega, tubanza gushidikanya ariko aho babikoreye, twatunguwe no kubona amazi mabi yuzuye imyanda myinshi yavaga muri ibyo bigega ku buryo natwe byaduteye ubwoba kubakoresha bene ayo mazi. Difite abana bashobora kuyakoresha bayogesha amasahani; Abayanywa se ndetse no kuyakaraba akaba yabanduza indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka n’impiswi”.
Yakomeje avuga ko kogesha ibigega by’ahantu hahurira abantu benshi basanze bidahenda ahubwo ko harimo inyungu myinshi zitandukanye.
Yagize ati: “Nk’ikigo gifite abana nk’abo dufite gikoresheje gusa amazi ya WASAC cyajya cyishyura amafaranga menshi kuko bisaba kuyatekesha; Koza ibikoresho birimo amasahani n’ibyo batekamo; Koza neza ibigiye gutekwa; Gufura imyenda y’abarimu (Amataburiya); Gukaraba; Kuyanywa; Kuyakoropesha n’ibindi byose bikoreshwa amazi ariko ufite nk’ibigega byawe birimo amazi y’imvura atishyurwa, ukayasukura yagufasha gukora bya bindi byose kandi wayasukuje amafaranga makeya. Indi nyungu nuko na za ndwara ziba zarwanijwe cyane ko n’amazi ya WASAC ari mu bigega ashobora kwandura nayo akanduza, iyo ibyo bigega bidasukuwe ngo nabyo binashyirwemo amazi asukuye”.
Kampani K.AMA.ME.YA Ltd mu karere ka Musanze imaze guhugura urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 30 bakagombye kujya guhugura abandi mu tundi turere hirya no hino mu gihugu ku buryo buri karere kabona abantu 10 nibura ariko ababashije gutsinda amasomo neza bagahabwa n’impamyabushobozi ni 27. Ni kampani kandi ifite abashoramari n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa no kunoza gahunda kampani yiyemeje yo kwigisha uburyo amazi meza yanoneka.
Yanditswe na SETORA Janvier.