MUSANZE: Isomwa ry’urubanza rwa Rtd.C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be ryasubitswe.
Isomwa ry’urubanza rwa Rtd. C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be ryasubitswe rishyirwa ku itariki ya 10 Mata 2025 na none saa cyenda z’igicamunsi (15h00) kubera ko ngo nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 30/01/2025, hari ibindi bimenyetso abaregwa n’ubushinjacyaha bongereye muri Sisitemu kandi ngo bikaba bigomba kubanza gusesengurwa no kwigwaho.
Ni urubanza rwaburanishijwe Rtd. C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be bagera kuri 15 baregwa iyicarubozo ryabereye muri Gereza ya Rubavu ariyo yahindutse Igororero rya Nyakiriba, aho mu iburanisha ry’uru rubanza N° RPA 00131/2024/ HC/ MUS. Rtd C/ Supt KAYUMBA Innocent na bagenzi be (Abo bari bafatanije kuyobora Gereza/ Igororero) bafatwa nk’izingiro ry’uru rubanza ariko bo bagahakana ibyo baregwa byose kandi bamwe mu bafungwa babashinja gutoteza no kwica urubozo abafungwa muri Gereza kandi hakifashslishwa bagenzi babo.
Ubwo Karibumedia.rw yageraga ku rukiko rukuru/ Urugereko rwa Musanze kuri uyu wa 27/02/2025 gukurikirana isomwa ry’urwo rubanza rwaburanishijwe ku wa 30/01/2025, karibumedia.rw n’abandi baturage bari bitabiriye isomwa ryarwo, bakubiswe n’inkuba rudasomwe kandi urukiko rutagaragaje impamvu zabiteye ahubwo bimenyekana ko rutagisomwe ku isaha ya saa kumi (16h00) ubwo umunyamakuru wa karibumedia.rw yabibazaga Umwanditsi w’Urukiko akaba ari nawe wamwibwiriye ko kubera ibindi bimenyetso byashyizwe muri Sisitemu bigomba gusesengurwa no kwigwaho, umwaditsi ati: « Ntirutagisomwe ahubwo ruzasomwa kuya 10/04/2025 saa cyenda(15h00) ». Twifashe impungenge.
Arongera ati: « Urubanza ntirugisomwe kuko hari ibimenyetso bishya byashyizwe muri Sisitemu n’abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha kandi akaba ari ngombwa ko bisesengurwa kandi bikigwaho mu buryo bwimbitse. Bityo, rero urubanza ruzasomwa kuya 10/04/2025 saa cyenda (15h00) ».
Ni urubanza ruregwamo abagera kuri cumi na batanu (15) barimo Rtd.C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be nk’abayobozi ba Gereza/Igororero rya Nyakiriba na bamwe mu bafungwa bakoreshwaga n’aba bayobozi mu guhohotera no kwica rubozo bagenzi babo ariko bamwe barabyemera abandi bakabihakana barimo na Rtd.SUPT Kayumba Innocent.
Nk’uko twakomeje kubibasezeranya rero, Karibumedia.rw izakomeza gukurikirana iby’uru rubanza kugeza ku iherezo ryarwo.
Yanditswe na SETORA Janvier.