Umutekano

MUSANZE: Imodoka ya Polisi ikoze impanuka mu murenge wa Cyuve.

Kuri uyu mugoroba tariki ya 21 Nyakanga 2024 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), imodoka ya Polisi ifite ibirango RNP 159 N yo mu bwoko bwa Hilux double Cabine yari itwawe na CIP NKURUNDUNDI ikoreye impanuka mu mudugudu wa Nyiraruhengeri; Akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve. Igonga umumotari witwa MANIRAGUHA Jean Pierre w’imyaka 30, wo mu kagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve warutwaye moto ifite plaque RI767A ndetse n’inzu y’umuturage witwa RUTICUMUGAMBI Faustin w’imyaka 60.

Ubwo umunyamakuru wa karibumedia.rw yageraga ahakorewe iyi mpanuka, yahasanze abaturage benshi ari nabo batanze amakuru y’uburyo iyo modoka yagendaga.

Nyiri nzu yagonzwe witwa RUTICUMUGAMBI Faustin yagize ati: “Nari nicaye iwanjye mu mbuga noneho imodoka ya Polisi imanuka yirukanka cyane noneho igonga umumotari imuturutse inyuma, imuhuza n’igiti kiri imbere y’iwanjye ariko imodoka yo irakomeza ita umuhanda igonga inzu yanjye mu ipembe rya ruguru. Inzu irasaduka”.

Ruticumugambi yakomeje avuga ko yifuza ko basana inzu ye yangiritse no gusimbuza ipoto y’amashanyarazi [Ikozwe mu cyuma], yavunitse.

MUKANSONERA Fortunée yagize ati: “Imodoka yaje yirukankana umunyonzi, ishaka kumwitambika noneho kubera umuvuduko yari afite yahise ita umuhanda igonga umumotari irakomeza igonga n’inzu ya RUTICUMUGAMBI; Noneho uwari uyitwaye ashaka kwirukanka ariko abaturage bamubera ibamba bamubuza kiyitwara, bamaze kuba benshi nibwo bayikuye ku nzu”.

SERUGANGO Jean Claude yagize ati: “Nahageze nsanga umupolisi ufite udukoni tubiri (Caporal) ari kuyikura ku nzu ya Ruticumugambi noneho abaturage barabyanga, ahubwo barayitambika uwari uyitwaye CIP Nkurundungi ahamagara bagenzi be bashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) baza gupima iyo mpanuka”.

Umunyamakuru wa karibumedia.rw ntiyabashije kuvugana n’umumotari ahubwo yihutiye kumushakira ikindi kinyabiziga kimutwara kwa muganga, aho ari gukurikiranwa n’abanganga kubera ko yari yakomeretse bikomeye.

Inkuru turacyayikurikirana ngo tuzamenye amaherezo y’uwakomeretse ndetse n’indishyi zizahabwa umuturage bagongeye inzu.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *