MUSANZE: Imikorere ya bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga ikomeje kuba agatereranzamba no gukemangwa n’abaturage
Bamwe mu baturage bo mu turere 5 tw’intara y’amajyaruguru barakemanga imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga kubera uburiganya no kutubahiriza amategeko bagamije kwigwizaho indonke no gukoresha ubwo bubasha bafite mu nyungu zabo bwite.
Ibi byongeye kugaragara nyuma y’ Iteka rya Minisitiri N°136/MOJ/AG/2018 ryo kuwa 18/07/2018 ryirukana burundu abahesha b’inkiko b’umwuga aho Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yirukanye burundu Madame AYINKAMIYE Fébronie; MUTESA Epimaque; NYIRIMBIBI Juvénal; MUTUNZI Alexis; SEBAHIRE Roger David na MUHIRE Michel; Iteka rya Minisitiri w’ubutabera N°14/MOJ/AG/2019 ryo ku wa 30/07/2019, ryirukana burundu abahesha b’inkiko b’umwuga: IRAKIZA Ntagomwa Elie na MUHOZA Sebagabo Alexis n’Iteka rya Minisitiri w’ubutabera N°21/MOJ/AG/2019 ryo kuwa 04/12/2019 ryirukana abahesha b’inkiko b’umwuga: MPIRIKANYI Gaspard; NTIHEMUKA J.Baptiste na MIHETO Jean Claude.
Nk’uko bigera ku kinyamakuru karibumedia.rw, mu nkiko zitandukanye haravugwamo imanza hagati y’abahesha b’inkiko b’umwuga n’abaturage harimo umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Darius KWIZERA uburana inyandiko mpimbano na MUSABYIMANA Martin [Urubanza rutarafatirwa icyemezo mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze] mu gihe Me MAHAMA François yakuwe mu rubanza rw’umuturage witwa Musabyemariya Christine wo mu mudugudu wa Rwinkuba; Akagari ka Mutereri; Umurenge wa Busengo mu karere ka Gakenke kubera uburiganya n’ubucakura byarurangwagamo.
None nyuma y’ibyo hiyongereyeho Me NYIRANDAYAMBAJE Médiatrice ushaka kwifashisha Me KANYARUKATO Augustin ngo hatezwe Cyamunara umutungo utimukanwa wa MBARUSHIMANA Callixte kandi umwanzuro N°60 w’abunzi b’akagari ka Buramira mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, wararangijwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga w’ako kagari ka Buramira DUSABIMANA Providence kuwa 14/10/2022.
Wakwibaza ngo Me Nyirandayambaje Médiatrice na Me Kanyarukato Augustin binjiye bate mu kibazo cy’umuryango wa HONGABIKAME Faustin?
Ba nyakwigendera HONGABIKAME Faustin na NYANKOBWA Vénantie basize abana 8 [Ndagijimana Alphonse; Nyirahabimana Verediana; Mbarushimana Callixte; Nyirabazungu Marie Rose; Mukandekezi Collete; Musengimana Agnès; Habimana Phocas na Niyonzima Alfred], bose bagomba kugabana umutungo ababyeyi basize.
Mbere yuko uwo mutungo ugabanywa, habanje kubaho kugirana amasezerano na mukuru wabo Ndagijimana Alphonse, atoranwa n’umuryango ngo awegeranye noneho abavandimwe be 7 bamwemerera igihembo kingana n’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) arabahagararira.
Igihe cyarageze, amaze kuwegeranya asaba cya gihembo cye ari nabyo byakuruye ukumvikana guke mu muryango batangira kuburana.
Ubwo Ndagijimana Alphonse yabareze mu nteko y’abunzi b’akagari ka Buramira maze mu mwanzuro N°60 w’inteko y’abunzi wo kuwa 14/11/2021, hafatwa umwanzuro ko uko ari 7 buri wese mu muryango agomba kwishyura Ndagijimana Alphonse ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana atanu (62.500 frw) mu gihe kitarenze iminsi makumyabiri (20 jrs), asigaye akaba uruhare rwe, akamuhereraho.
Aha ni naho MBARUSHIMANA Callixte; NYIRABAZUNGU Marie Rose na MUKANDEKEZI Collete bahereye bishyura ku ineza uruhare rwabo kuko kuwa 17/11/2021, nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga w’akagari ka Buramira, DUSABIMANA Providence (Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari) yo kuwa 17/11/2021 karibumedia.rw ifitiye kopi, yandikiye Ndagijimana Alphonse imusaba ko kuri 19/11/2021 saa mbiri azaba ari ku kagari ka Buramira aje gufata amafaranga ye ariko bakimugezaho iyo baruwa yanga kuyakira n’amafaranga ntiyajya kuyafata nk’uko bigaragazwa na raporo yo kuwa 19/11/2021 karibumedia.rw na none ifitiye kopi ibivuga.
Igira iti: “Uyu munsi kuwa 19/11/2021, niho twebwe umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga w’akagari ka Buramira twari twahamagaje Ndagijimana Alphonse ngo aze gufata amafaranga ye yatsindiye mu bunzi b’akagari ka Buramira mu mwanzuro N°60 wo kuwa 14/11/2021 wari ufitanye n’abavandimwe bawe uko ari barindwi (7) nk’igihembo bari barakwemereye cy’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 frw), inteko y’abunzi ikaba yarafashe umwanzuro ko buri wese mu bagize umuryango agomba kukwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana atanu (62.500 frw)”.
Bitewe n’uko hariho bamwe mu bavandimwe bawe bifuje kurangiza ikibazo bishyura Ndagijimana Alphonse amafaranga bategetswe ku neza ntagahato aribo: Mbarushimana Callixte; Nyirabazungu Marie Rose na Mukandekezi Collete.
None uyu munsi ku wa 19/11/2021 saa mbiri (8h00) tukaba twari twahamagaje Ndagijimana Alphonse kuwa 17/11/2021 ngo aze gufata ubwo bwishyu bwe ku biro by’akagari ka Buramira, yanze kuza kuyafata. Ku bwo kuba yanze kuza gufata ubwishyu bwe, aba bavandimwe be bakaba basaba ko iki kibazo atagomba kugiha umuhesha w’inkiko w’umwuga kuko bafite ubwishyu”.
Abishyuye bose uko ari batatu (3) Mbarushimana Callixte; Nyirabazungu Marie Rose na Mukandekezi Callete barasinya ndetse n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga Dusabimana Providence arasinya, ashyiraho n’ikirango cy’akagari (Cachet).
Ibi kandi binashimangirwa n’inyandiko mvugo yo kurangiza umwanzuro w’abunzi wo kuwa 28/10/2021 wabaye itegeko kuwa 09/01/2022 yakozwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’ umwuga mu murenge wa Kimonyi, MUKASANO Gaudence (Gitifu w’umurenge ), inyandiko mvugo [karibumedia.rw ifitiye kopi], aho yemeza ko ku wa 25/05/2023 bari mu mudugudu wa Kamugeni; Akagari ka Buramira; Umurenge wa Kimonyi, barangije umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Buramira N°60 wo kuwa 28/10/2021 wabaye itegeko kuwa 09/01/2022, haburana Ndagijimana Alphonse; Mbarushimana Callixte; Nyirabazungu Marie Rose; Mukandekezi Collete; Musengimana Agnès; Habimana Phocas; Niyonzima Alfred na Maniragaba Jean Clément uhagarariye nyina Nyirahabimana Verediana witabye Imana.
Igira iti: “None kuwa 25/05/2023, twakiriye ubwishyu bwa MBARUSHIMANA Callixte (62.500 frw); NYIRABAZUNGU Marie Rose (62.500frw); Mukandekezi Collette (62.500frw) na MUSENGIMANA Agnès (62.500frw) naho Maniragaba we avuze ko yishyuye Ndagijimana Alphonse kandi afite n’inyemezabwishyu mu gihe Habimana Phocas na Niyonzima Alfred bavuze ko nta bwishyu bafite, bityo tukazakomeza kubakurikirana ariko ubwishyu bw’abayabonye turabwakiriye ariko Ndagijimana Alphonse arayatsibutse avuze ko atayashaka ahubwo ko azabarushya, yanga no gusinya noneho uyu muhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu murenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence amafaranga yose uko ari ibihumbi magana abiri na mirongo itanu y’abantu bane arayabika nk’uko icyemezo cyo kuwa 25/05/2023, karibumedia.rw ifitiye kopi kibigaragaza.
Kigira kiti: “Njyewe MUKASANO Gaudence, Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu murenge wa Kimonyi nakiriye amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) y’urubanza n° 60 rwaciwe n’inteko y’abunzi b’akagari ka Buramira ku wa 28/10/2021, aho hemejwe ko buri muntu yatanga ibihumbi 62.500 frw yishyuwe na Nyirabazungu Marie Rose; Mbarushimana Callixte; Mukandekezi Collette na Musengimana Agnès buri wese akaba yaratanze ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana atanu (62.500 frw)”.
Icyemezo kigasoza kigira kiti: “Bikorewe i Kimonyi kuwa 25/05/2023;
Mukasano Gaudence
Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu murenge wa Kimonyi”.
Akarengane ni akahe kibazwa n’abantu muri iki kibazo?
MBARUSHIMANA Callixte yagize ati: “Ni gute Me Nyirandayambaje Médiatrice aza kurangiza umwanzuro w’abunzi kandi abahesha b’inkiko batari ab’ umwuga bararurangije kandi n’amafaranga abaregwa twarayatanze imyaka ibiri mbere y’itangazo rya Cyamunara yasohoye kuwa 25/05/2023 kandi twarishyuye ku wa 17/11/2021?”.
NYIRABAZUNGU Marie Rose we yagize ati: “Ni kuki abanze kwishyura bo hadaterezwa Cyamunara imitungo yabo hagatezwa iy’abamaze kwishyura ku neza yewe n’ikimenyimenyi hari abishyuye nyuma y’iyo Cyamunara barimo MUSENGIMANA Agnès wishyuye kuwa 10/01/2024 nk’uko bigaragara ku masezerano yakozwe hagati ye na Ndagijimana Alphonse. Tukibaza ngo twe twishyuye mbere kandi ku neza turaterezwa Cyamunara tuzira iki kandi abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barabirangije ku gihe?”.
Ikindi kigaragara nk’uburiganya bwakozwe na Me Nyirandayambaje Médiatrice nuko mu itangazo rye rya Cyamunara karibumedia.rw ifitiye kopi, handitsemo ko ashaka kurangiza inyandiko mpesha N°64 y’umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Buramira waciwe ku wa 11/11/2021. Ibi bikaba ngo binyuranye n’umwanzuro nyirizina wafashwe n’abunzi b’akagari ka Buramira kuko undi uvugwa ari N°60.
Karibumedia.rw yaganiriye kuri telefoni na Me Nyirandayambaje Médiatrice uko yinjiye mu mwanzuro w’abunzi warangijwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga maze asubiza agira ati: “Ibyo urabimbaza, ushaka kubikoraho iki? Ese urambaza nkande? Ubwo se abanyamakuru tubaha raporo y’uko twarangije imanza cyangwa se bavuguruza ibyemezo by’inkiko?”;
Yakomeje agira ati: “Uriya mugabo Mbarushimana Callixte na bagenzi be bashatse kwishyura kwa Gitifu w’akagari ka Buramira, bararangiza ariko Gitifu yandika ko Ndagijimana Alphonse yanze amafaranga kandi nawe ahakana ko atigeze ayanga ahubwo ko yifuzaga ko bose bayatangira rimwe. Gitifu amaze kwandikira Alphonse, ba bantu barisubiye banga kwishyura. Bityo rero, Ndagijimana yakomeje gusiragira ku kagari amafaranga arayabura aribwo yanyiyambaje nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga aribwo natangiye inzira zo kumwishyuriza kuko nta kindi nari gukora”.
Yasoje agira ati: “Ubwo nageraga aho nagombaga gukorera icyamunara, Callixte Mbarushimana yirukankiye kwa Gitifu w’umurenge wa Kimonyi Mukasano Gaudence, amuha ya mafaranga kuko atari kuyaha uw’akagari kandi yarikuye mu rubanza. Aha ni naho Gitifu yahereye ahamagara umukiriya wanjye aramubwira ngo urubanza yaruhaye umuhesha w’inkiko w’umwuga ko adashobora kwakira amafaranga. Ubwo nibwo nahawe avance y’ibihumbi ijana (100,000 frw , ngasaba abaregwa ko bayaterateranya ngasubika Cyamunara ariko baranga. Iyi niyo mpamvu nanjye nashatse umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kanyarukato Augustin ngo anyishyurize imirimo nakoze”.
Ubu bihagaze bite? Ni akahe karengane kari muri iki kibazo?
Uko bigaragara noneho irangizwa ry’umwanzuro w’abunzi N°64 nk’uko bigaragara mu itangazo rya Cyamunara rya Me Nyirandayambaje Médiatrice byavuyeho ahubwo byahinduye isura kuko hasohotse indi nyandiko isaba ugomba kwishyura kugaragaza umutungo ugomba gufatirwa nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ubusabe ya Me Kanyarukato Augustin, aho hirengagijwe umwanzuro w’abunzi bikaba byafashe inyandikompesha y’urubanza RCA 00142/2023/TGI/MUS yo kuwa 03/07/2024.
Iragira iti: “Mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’inyandikompesha y’urubanza RCA 00142/2023/TGI/MUS yo kuwa 03/07/2024,
Nshingiye ku itegeko N°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano; Iz’ubucuruzi; Iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, cyane cyane mu ngingo ya 218, nsabye Bwana Mbarushimana Callixte kungaragariza mu nyandiko umutungo wawe, aho uri hose; Uko uteye n’uko ungana no kugaragaza muri wo ukwiye guherwaho mu kwishyura. Ndakwibutsa kandi ko kutagaragaza umutungo wawe mu masaha 24 ukimara kubona ubu busabe, nzafatira umutungo uwo ariwo wose wawe kandi mu gihe cya Cyamunara, nzagurisha mpereye ku wo mbonye”.
Maze iyi nyandiko isoza igira iti: “Bikorewe i Musanze, ku wa 09/07/2024;
Amazina y’umuhesha w’inkiko w’umwuga
Me Kanyarukato Augustin, umukono na kashe”. Gusa hasi handitseho ko Bimenyeshejwe Mbarushimana Callixte ariko n’indi nyandiko y’intoki igira iti: “Mbarushimana Callixte yanze gusinya inyandiko na mutekano ahari”.
Me Kanyarukato Augustin yakoze n’indi nyandiko yerekeranye n’ishinganisha cyangwa ifatirabwishyu yo ku wa 17/07/2024 igira iti: “Mbisabwe na Nyirandayambaje Médiatrice, Njyewe Me Kanyarukato Augustin, Umuhesha w’inkiko w’umwuga; Nshingiye ku nyandikompesha n° RCA 00142/2023/TGI/MUS yo kuwa 02/05/2024;
Nshingiye ku itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano; Iz’ubucuruzi; Iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 234 n’iya 249; nshinganishije umutungo wa Mbarushimana Callixte kugira ngo ugurishwe muri Cyamunara havemo ubwishyu”.
Inyandiko yakomeje igaragaza ubwoko bw’umutungo ko ari utimukanwa ubaruye kuri UPI 4/03/06/02/2119 kandi ko bikorewe i Musanze, ku wa 17/07/2024 mu izina ry’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kanyarukato Augustin, arasinya atera na kashe.
Aha bigaragara ko urubanza rwahindutse kuko ubwa mbere ni RCA 00142/2023/TGI/MUS rwo kuwa 03/07/2024 mu gihe urundi rubanza ari RCA 00142/2023/TGI/MUS rwo ku wa 02/05/2024; imanza ebyiri zinyuranye.
Ngiyo imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga ikemangwa na bamwe mu baturage, aho bakifuza ko inzego zibakuriye zajya zibabaza icyo baba bagamije igihe badakora imirimo yabo kinyamwuga ngo batange ubutabera mu baturage ahubwo bakimakaza akarengane; Bikaba ikibazo gikomeye iyo bigeze mu kurangiza imanza zo mu miryango, abazungura ba Nyakwigendera runaka wasize mitungo myinshi hakaza kubaho ko batumvikana ku igabana ryayo abahesha b’inkiko bakora nabi basiga bayisenye burundu; Hamwe n’icyo cyuho, ku bw’indonke ibibazo abo bahesha b’inkiko bayisigamo uhita ubona ko abagize uwo umuryango nta na rimwe bazongera kumvikana.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira kugeza ku musozo w’irangizwa ry’uyu mwanzuro w’abunzi b’akagari ka Buramira, waje kubyara urubanza twavuze haruguru kandi abaturage barishyuye ku neza.
SETORA Janvier