MUSANZE: Imbwa zibunzwa ku gasozi mu mujyi wa Musanze zatangiye guhungabanya umutekano w’abaturage.
Abaturage bo mu mujyi wa Musanze barinubira imbwa z’ibihomora cyangwa izitemberezwa na ba nyirazo muri uyu mujyi kuko ngo zikomeje guhungabanya umutekano w’abagenzi bahurira nazo mu muhanda n’ahandi hose banyura kuko ngo niyo zitariye abantu zirya n’amatungo yabo ziyasanze aho yibereye mu biraro.
Ibi byatangiye kwinubirwa na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza nyuma y’aho umwana w’imyaka ine (4ans) witwa NGENZI Marc Boscathe mwene Maniriho Désiré na Irasubiza Jeanette batuye mu mudugudu wa Susa; Akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza, ariwe n’imbwa ya UWANYIRIGIRA Marie utuye mu mudugudu wa Burera, akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza.
NYIRAMUGISHA Débollah ni umwe mu baturage wavuganye na karibumedia.rw wabonye iyo mbwa irya uriya mwana Ngenzi Marc Boscathe, asobanura uko yabibonye.
Yagize ati: “Izo mbwa zari eshatu zitemberezwa n’umukozi wa Uwanyirigira Marie ariko ageze hafi y’aho abo bana bari bari mu mudugudu wa Susa, imwe muri zo iramucika yirukankana abantu barimo n’uwo mwana witwa Ngenzi Marc iramurumagura ayunamurwaho n’abaturage bayiteye amabuye bikarangira nayo ipfuye ariko wa mwana yamukomerekeje cyane mu maso kuko yaviriranaga amaraso menshi ahubwo twari tuzi ko yamwishe”.
Aganira na karibumedia.rw , se w’uwo mwana Maniriho Désiré yavuze ko yababajwe n’uburyo umwana we yariwe n’imbwa ya rubanda ikamutera ubusembwa n’amafaranga yamuvuje nyiri imbwa atabimufashijemo.
Yagize ati: “Umwana akimara kuribwa n’iyo mbwa namujyanye mu bitaro bya Ruhengeri ariko mbonye bari kundangarana kandi umwana ari kubabara, namujyanye ku ivuriro ryigenga rya Clinique Mont Nyamagumba baramuvura ariko turaramo badusezerera nyuma y’iminsi ibiri ariko badusaba kuzamusubizayo kumuteza izindi nshinge kuwa 03 Nzeri 2024 no kuwa 29 Nzeri 2024”.
Maniriho yakomeje asaba ko yasubizwa amafaranga amaze gutanga kandi bagakomeza kumuvuza kugeza akize neza ndetse ngo umwana agahabwa n’indishyi z’akababaro kubera ubusembwa yamuteye.
Yagize ati: “Muvuza, ntacyo bamfashije niyo mpamvu nsaba ko yansubiza amafaranga yose maze gutanga kandi bagakomeza kumuvuza kugeza akize ndetse uwo mwana agahabwa n’indishyi z’akababaro kubera ubusebwa byamusigiye kuko yacitse ugutwi kandi n’isura ye mu maso ikaba yarahindanye ku buryo nagera igihe cyo gushaka ashobora kutazabona umukobwa umukunda kubera uburyo isura ye yangiritse”.
Mu gushaka kumenya icyo ba nyiri imbwa babivugaho, karibumedia.rw yavuganye n’umuhungu wa Uwanyirigira Marie witwa Mucyo Patrick maze yemera ko iyo mbwa yariye uwo mwana ari iyabo koko ariko ko zari ebyiri zibwe n’uwitwa Mwiseneza wahise anabura, ubu akaba agishakishwa mu gihe n’iyo mbwa yahise ikubitwa n’abaturage bakayica.
Yagize ati: “Uwitwa Mwiseneza yinjiye mu rupangu yiba imbwa 2 zari mu rugo noneho ubwo yazijyanaga ni nako zariye abantu 3 barimo n’uwo mwana wa Maniriho Désiré ari nawe wababaye cyane. Byabaye ngombwa ko mbavuza ndetse n’uwo mwana nari nemereye Gitifu w’umurenge wa Muhoza ko ngiye kumuvuza ndetse nahise njya no kumusura ku bitaro ariko natangajwe nuko nyirakuru yamukuye mu bitaro ikitaraganya ngo birahenze kandi yaragikeneye kuvurwa kandi nanjye ntabuze ubushobozi bwo kumuvuza none yabwiye Maniriho Désiré ngo ntashaka ko hagira umuntu wongera kujya kumusura”.
Avugana na karibumedia.rw, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza NTAMBARA Allan yavuze ko uretse n’imbwa nta n’itungo rigomba kubunga ku gasozi ko abazafatwa bose bazabihanirwa.
Yagize ati: “Nibyo koko icyo kibazo cy’imbwa yariye umwana cyatugezeho dutegeka ba nyiri imbwa kumuvuza kandi turabizi neza ko ari gukurikiranwa n’abaganga ariko twongere twiyame abafite amatungo ko ntawemerewe kuzereza itungo rye ku gasozi. Uretse n’inka; Ihene; Intama; Imbwa zo zigomba gushumikwa mu bipangu kandi ba nyirazo bakazikingiza kuko gahunda barayihabwa ariko bamwe ntibayubahirize. Itungo rizongera gufatirwa ku gasozi, ba nyiraryo bazabihanirwa by’intanga rugero ariko ku mbwa byo ni ibindi bindi kuko n’uwo zaririye umwana, twamugiriye n’inama yo gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Maniriho Désiré we yabwiye umunyamakuru wa karibumedia.rw ko yari amaze gukoresha amafaranga ibihumbi magana ane (400.000 frw) utabariyemo n’andi yagiye agura imiti kandi akaba agikomeje kumuvuza agura n’indi miti.
Kuribwa n’imbwa idakingiye bishobora gutera indwara y’ibisazi uwo yariye.
Kwandura iyi ndwara y’ibisazi biba iyo inyamaswa ishishimuye cyangwa ikaruma indi nyamaswa cyangwa umuntu.
Urukonda rw’inyamaswa yanduye narwo rushobora kwanduza indwara y’ ibisazi by’imbwa igihe urwo rukonda ruhuye n’igice cy’ umubiri w’umuntu cyangwa w’inyamaswa ufite igisebe.
Virusi y’ibisazi by’imbwa igenda igana mu bwonko inyuze mu myakura ishamikiyeho, kuyandura bikagaragazwa n’igipimo cyo kwa muganga igihe ibimenyetso byatangiye kugaragara gusa.
Abantu benshi barwara ibisazi by’ imbwa akenshi ni ababa barumwe nazo.
Mu bihugu bibonekamo imbwa zirwaye ibisazi, izirenga 99 ku ijana akenshi ziba zariwe n’ izindi mbwa.
Wikipedia.org yo ivuga ko buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26.000 na 59.000, muri bo abarenga 95% bakaba babarizwa muri Afurika na Aziya.
Yanditswe na SETORA Janvier