Umutekano

MUSANZE: Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zarashwe zirapfa.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bwemeje ko imbogo ebyiri zari zatorotse iyi pariki zikirara mu mirima y’abaturage zikabonera, zarashwe zikicwa nyuma yo kugerageza kuzisubizamo bikananirana.

Izo mbogo zarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ni izatorotse pariki ejo hashize. Zarashwe hirindwa ko zakomeza kujya mu baturage zikaba zabagirira nabi kuko zari zamaze no kubonera imyaka yiganjemo ibigori byari mu mirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere « RDB », akaba n’Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru avuga ko nta byacitse ihari kuko hari igihe imbogo zitorongera zikarenga imbago za Pariki.
Yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya bihutira kumenyesha inzego bireba mu gihe zatorotse kugira ngo hakumirwe ko zahitana n’ubuzima bw’abaturage.

Ati: « Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari nabyo byatumye zicwa. Abaturage turababwira ko nta byacitse ni ibisanzwe nka kumwe ziba zatorongeye zikajya kure bidasanzwe, ahubwo mu gihe babibonye babwira inzego tugakora ibishoboka byose tukabungabunga umutekano w’abaturage ni cyo kiba kigenderewe ».

Imbogo zishwe zahise zijyanwa gushyingurwa, hirindwa ko hari abaturage bashobora kuzirya zikaba zabakwirakwizamo ubumara cyangwa izindi ndwara zishobora no kubahitana. Muri Gicurasi umwaka ushize, imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zikomeretsa abaturage barindwi ndetse mu bihe byahise hari n’aho zahitanye ubuzima bw’abantu ariho RDB, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihera, basaba abaturage kujya bagira amakenga bakazitondera mu gihe bazibonye zatorotse, ahubwo bakihutira kubimenyesha izo nzego kugira ngo zikumirwe.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *