MUSANZE: Imbere y’urukiko, abaregwa kuriganya umutungo wa Mukasekuru M.Louise, bihakanye inyandiko mpimbano.
Abaregwa inyandiko mpimbano yo kuriganya umutungo wa Mukasekuru Marie Louise utuye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, bihakanye inyandiko mpimbano baregwa n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishijwe kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024.
Ni urubanza rwatangiriye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza aho Mukasekuru Marie Louise washakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Niyonshuti Jean Baptiste ariko bakaba batakibana kuko yamutanye umwana babyaranye ndetse akanagenda amutwaye ibyangombwa byose baguriyeho umutungo basangiye ahubwo ukegurirwa nyirabukwe witwa Mayuwana Josephine (Nyina wa Niyonshuti).
Mukasekuru yashakanye na Niyonshuti mu buryo bwemewe n’amategeko kandi basezerana ivangamutungo rusange, aho na nyuma yo gushakana, ku wa 27 Ukwakira 2018 baguze isambu na Nyirarusisiro Pascasie ifite UPI 4/03/06/01/2642, iherereye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.
Nyuma yo kugura iyi sambu nk’abashakanye, ngo Mukasekuru Marie Louise n’umugabo we Niyonshuti Jean Baptiste bigiriye inama yo kubakamo inzu yabo yo guturamo, bakava mu bukode.
Nk’uko Mukasekuru yabibwiye karibumedia.rw, ngo ntibyatinze kuko inzu bahise bayubaka banayituramo ariko ngo ku bw’amakimbirane n’ubwumvikane buke byabaye mu rugo rwabo, Niyonshuti yatwaye icyangombwa cy’ubutaka n’amasezerano baguriyeho iyi sambu bubatsemo, ngo ari nabwo yatangiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zitandukanye.
Yagize ati: “Nkimara kubona ko umugabo yantaye kandi yantwaye ibyangombwa twaguriyeho ubutaka bwubatseho inzu ntuyemo, nihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ndetse no mu nteko y’abaturage yo kuwa 21/12/2021, natanze ikibazo ko umugabo wanjye Niyonshuti Jean Baptiste ampeza ku mutungo twashakanye urimo n’ikibanza N° UPI 4/03/06/01/2642 cyubatsemo inzu ari na yo ntuyemo.”
Yakomeje agira ati: “Icyakurikiyeho kuri iki kirego, umugabo wanjye Niyonshuti Jean Baptiste yabwiye inteko y’abaturage ko icyo kibanza atari icyacu ahubwo ko cyaguzwe na nyina, ari we mabukwe witwa Mayuwana Josephine”.
Mu iburanisha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ryabaye ku itariki ya 10 Nyakanga 2024, abaregwa uko ari batatu (3) aribo Niyonshuti Jean Baptiste, Mayuwana Josephine na Nyirarusisiro Pascasie, bose bahakanye icyaha baregwa cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubwo iburanisha ryatangiraga mu rukiko, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Karangwa Laurent wavuze uko icyaha cyakozwe, aho abaregwa bashinjwaga guhimba inyandiko no kuyikoresha kuko yifashishijwe mu gukora ihererekenya butaka (mutation) hagati ya Nyirarusisiro Pascasie [Bivugwa ko ariwe wagurishije Mayuwana Josephine] na Mayuwana Josephine [ Bivugwa ko ariwe waguze] muri iyo nyandiko bivugwa ko ari impimbano.
Agira buti: “Muri iyi Dosiye, abantu twabakurikiranye mu buryo busanzwe ariko Niyonshuti Jean Baptiste twamureze nk’uwatorotse ubutabera. Niyo mpamvu urubanza rwasubikwa kugira ngo imihango itarakozwe kuva mu iperereza ry’ibanze (Enquête préliminaire) mu bugenzacyaha yubahirizwe kuko ntawaburana atarabajijwe mu iperereza ry’ibanze kuko iyo dosiye yaba imeze nk’igipambara cyane ko no mu bushinjacyaha Niyonshuti Jean Baptiste na nyina Mayuwana Josephine batemeye icyaha cy’inyandiko mpimbano”.
Umunyamategeko Niyonsenga Gérard wunganira Niyonshuti Jean Baptiste yahakaniye urukiko ko umukiriya we atigeze atoroka ubutabera.
Yagize ati: “Umukiriya wanjye Niyonshuti Jean Baptiste ntiyigeze atoroka ubutabera ahubwo yabarizwaga iburasirazuba, gusa aho abonekeye nibwo yabajijwe mu bushinjacyaha ari nako bwahise buregera urukiko”.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwafashe umwanzuro wo kuburanisha urubanza rutitaye ku nzitizi yatanzwe n’ubushinjacyaha ari nabwo ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo maze bugaragariza ibimenyetso urukiko n’imikorere y’icyaha bugira buti:
“Muri dosiye, murasangamo ubuhamya bwa Mukasekuru Marie Louise arega umugabo we Niyonshuti Jean Baptiste na nyirabukwe Mayuwana Josephine ndetse avuga uburyo yibwe inyandiko y’ubugure hagahimbwa indi ivuga ko Nyirarusisiro yagurishije Mayuwana, inyandiko mvugo yakozwe mu nteko y’abaturage ba Kadahenda bemeza ko haguze Mukasekuru n’umugabo we Niyonshuti ndetse hagaragazwa n’uburyo Niyonshuti yajyanye na Nyirarusisiro guhinduriza ubutaka aho budaherereye mu murenge wa Busogo”.
Abajijwe n’urukiko, Nyirarusisiro Pascasie uwo yagurishije, yasubije agira ati ” Dore uko ngana uku mfite imyaka 70 ariko sindarimanganya; niyo mpamvu ndavugisha ukuri mu rukiko. Njyewe Nyirarusisiro Pascasie sinigeze ngurisha Mayuwana ahubwo nagurishije umuhungu we Niyonshuti n’umukazana we Mukasekuru.”
Urukiko rwongera kubaza Mayuwana niba ari we waguze na Nyirarusisiro, maze asubiza ashize amanga ko ariwe waguze.
Yagize ati: “Ni njyewe waguze ikibanza na Nyirarusisiro”.
Aha ninaho impaka zatangiriye Nyirarusisiro amwihakana imbere y’inteko y’urukiko avuga ko atigeze amugurisha ko yagurishije umuhungu we Niyonshuti n’umukazana we Mukasekuru.
Urubanza rwarakomeje maze, umwunganizi mu by’amategeko wa Niyonshuti Me Niyonsenga Gérard abazwa icyemeza ko Mayuwana ariwe waguze koko maze asubiza agira ati: “Inyandiko y’ubugure ya Mayuwana na Nyirarusisiro niyo twasanze muri dosiye kandi ni nayo yashingiweho mu gukora iherekanya butaka (Mutation) yakorewe mu murenge wa Busogo.
Urubanza rwarakomeje Niyonshuti abazwa n’urukiko niba nta makimbirane afitanye n’umugore we Mukasekuru maze nabyo arabihakana ko ntayo bafitanye kandi amaze imyaka ibiri ataba mu rugo nk’uko byavuzwe n’umugore we Mukasekuru Marie Louise mu ruhame rwa benshi bakurikiranaga iri buranisha.
Mukasekuru Marie Louise abajijwe niba ibyo abaregwa bavuga aribyo yagize ati: “Ibyo bavuga byose barabeshya kuko njyewe n’umugabo wanjye nitwe twaguze ikibanza twubakamo inzu ariko nyuma y’uko ngiranye ubwumvikane buke n’umugabo, yanyibye icya ngombwa cy’ubutaka noneho bahimba indi nyandiko y’ubugure yandikwamo nyina Mayuwana Josephine ko ariwe uguze na Nyirarusisiro Pascasie kandi atari byo. Ikindi urukiko narubwira rwacukumbura ni mpamvu ki ihererekanya butaka ryakorewe mu murenge wa Busogo kandi ubwo butaka bwahererekanijwe buherereye mu murenge wa Kimonyi”?
Avugana na karibumedia.rw, Nyirarusisiro Pascasie ari nawe wagurishije yagize ati: “Njye ngurisha isambu yanjye, nagurishije Niyonshuti n’umugore we Mukasekuru bampa amafaranga ibihumbi magana atanu mirongo itanu (550.000 frw), nanjye mpita nyaha umuhungu wanjye Iyakaremye Félicien ajya kubaka inzu yo kubamo n’umugore we Uwimbabazi Béatrice, naho abo bandi bavuga ko nabagurishije njye ntabwo mbazi. Ibyo bavuga byose ni amanyanga kuko bigeze kunsaba kujya kubasinyira ku Byangabo, ndabyanga noneho Niyonshuti ansanga iwanjye ari ku mugoroba aransinyisha ambeshya ngo hari aho nibagiwe gusinya, nyuma ni bwo naje kumva ko inyandiko nagurishirijeho bayihinduye, bakavuga ko nagurishije nyina wa Niyonshuti kandi ntamuzi”.
Uretse aba bavuganye na karibumedia.rw amaso ku maso, hari n’abandi batangabuhamya bemeza ko Nyirarusisiro Pascasie yagurishije Niyonshuti n’umugore we Mukasekuru bahari kandi bakaba babihamya mu nyandiko iki kinyamakuru gifitiye kopi barimo: umuhungu wa Nyirarusisiro witwa Iyakaremye Félicien, umugore we Uwimbabazi Béatrice, uwanditse amasezerano y’ubugure, Anicet Maniriho, umufundi wubatse inzu witwa Uwimana Jean de Dieu wakoreshwaga kandi agahembwa na Mukasekuru Marie Louise n’abandi bubatse kuri iyo nzu.
Havugwa akagambane mu muryango
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ubugure yo ku wa 27 Ukwakira 2018, karibumedia.rw ifitiye kopi, umunyamakuru yigereye mu karere ka Nyabihu by’umwihariko ku gasozi ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo ahazwi nko mu Kabashumba, asanga uvugwa mu masezerano y’ubugure nk’umuguzi Mayuwana Josephine asangiye isano ya bugufi cyane n’abahamya bayarimo kuko nka Bizimana Jean Bosco; Niyonshuti Jean Baptiste na Bigirimana ni abahungu be, Mujawamariya Laburensiya na Uwamariya Spéciose ni abavandimwe be, mu gihe ku ruhande rw’uwagurishije, ari we Nyirarususiro Pascasie nta muntu we n’umwe ugaragara muri aya masezerano kandi byitwa ko yakorewe mu mudugudu wa Kadahenda; Akagari ka Birira; Umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.
Nyuma y’ibi byose, icyiswe amanyanga na Nyirarusisiro wagurishije nk’uko abyivugira ngo baramutegeye bajya gukorera ihererekanya butaka (Mutation) mu w’undi murenge (wa Busogo), umurenge ubutaka butabaruyemo kuko bubaruye mu murenge wa Kimonyi.
Umutungo uri mu makimbirane ni iyi n’inzu n’ikibanza yubatsemo
Ihererekanyabutaka
Umunyamakuru wa karibumedia.rw yavuganye n’ushinzwe imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu murenge wa Kimonyi SEBUTWA Félicien, avuga ko iby’iyo mitasiyo (mutation) atabizi, ko igihe bavuga byakorewe yari muri konji.
Yagize ati: “Ubwo butaka buvugwa ndabuzi ariko iby’ihererekanya hagati y’uwaguze n’uwagurishije ntabyo nzi kuko nari muri konji kuko nari kubimenya icyangombwa kije mu murenge wa Kimonyi, none ntacyo nigeze mbonaho”.
Mu gihe mugenzi we wo mu murenge wa Busogo Hategekimana Jean Claude, yavuze ko yabikoze koko kandi ko yabikoze abifitiye ububasha kuko ngo mugenzi we wa Kimonyi yari muri konji.
Yagize ati: “Ihererekanyabutaka buri mu murenge wa Kimonyi bufite UPI 4/03/06/01/2642, hagati ya NYIRARUSISIRO Pascasie wagurishije MAYUWANA Josephine ni njye warikoze kandi mbikora mbifitiye ububasha kuko nari mpagarariye mugenzi wanjye [Land Officer] wa Kimonyi wari muri konji. Ikindi nubwo ari njye wabikoze, icyangombwa ntabwo cyasohokeye ku murenge wa Busogo nkoreramo ahubwo yagifatiye ku karere”.
Abajijwe igitabo cyifashishijwe (Registre de mutations) cyangwa amafishi mu guhererekanya niba ari ibya Kimonyi cyangwa ibya Busogo, yagize ati: “Iryo ni iterabwoba. Njyewe nakoze ibyo amategeko anyemerera”.
Yahise akuraho telefoni.
Mu gushaka kumenya na none icyo Niyonshuti Jean Baptiste [umugabo wa Mukasekuru] abivugaho, Umunyamakuru wa karibumedia.rw yaramuhamagaye ariko ntiyitaba telefoni ye.
Amategeko atenya iki?
Umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe iby’ubutaka, NTIRUGANYIRIRWA Daniel yabwiye karibumedia.rw ko umukozi wo mu murenge runaka ushinzwe imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, agira ububasha mu wundi murenge iyo yandikiwe ibaruwa n’umuyobozi w’akarere bwo kuba asimbuye cyangwa ahagarariye by’igihe gito uwo muri uwo murenge iyo ari muri konji cyangwa ntawe uhari ariko ibyo akoze byose, agakoresha amafishi n’ibitabo byo muri uwo murenge.
Iki kibazo ntikizwi n’umurenge wa Kimonyi gusa kuko ngo kinazwi no mu zindi nzego nka RIB; Ubushinjacyaha; Inkiko, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’intara.
Ingingo ya 276 y’Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 2 igira iti: “Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
Ni ibyo gutegwa amaso tukareba uko bizagenda kuko Mukasekuru Marie Louise ategereje icyemezo cy’Urukuko Rwisumbuye rwa Musanze rwajuririwe, akaba ategereje gusomerwa ku itariki ya 25/07/2024 saa munani z’amanywa.
Yanditswe na SETORA Janvier