UmutekanoUncategorized

MUSANZE: Habereye impanuka y’imodoka, 3 bari bayirimo barakomereka bikomeye.

Ahagana mu ma saa kumi n’iminota mirongo ine (16h40) kuri uyu wa mbere tariki ya 29/07/2024, mu mudugudu wa Kiryi; akagari ka Kigombe; Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, ahazwi nko ku Gacuri cyangwa kuri SOTIRU habereye impanuka yimodoka DAIHATSU Delta RAH 314.

Ni impanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Comionnette DAIHATSU Delta RAH 314, yari itwaye inkwi ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeza mu karere ka Gakenke mu muhanda Musanze_ Kigali noneho iza gukorera impanuka mu mudugudu wa Kiryi; Akagari ka Kigombe; Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru S/Supt MWISENEZA Jean Bosco, mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa karibumedia.rw yemeje aya makuru ariko ko ntawahatakarije ubuzima.

Yagize ati: “Impanuka yabaye saa 16h40, ibera mu mudugudu wa Kiryi; Akagali ka Kigombe; Umurenge wa Muhoza; Akarere ka Musanze. Ni mu muhanda Musanze- Gakenke, iyo modoka yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeza Gakenke igeze ahavuzwe mu mudugudu wa Kiryi; Akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza irenga umuhanda igwa igaramye. Haba uwarutwaye imodoka n’Abo barikumwe 2 bakomeretse ariko bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri ari naho bari kuvurirwa uko ari 3 kandi hari no gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka”.

Ubusanzwe, aha hitwa ku Gacuri cyangwa kuri SOTIRU hakunze kubera impanuka kubera uburyo hateye bwo kuba hahanamye kandi hari n’amakorosi.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *