MUSANZE: Gitifu w’umurenge ngo ashyira abaturage ku musoga aho kubashyira ku isonga.
Abaturage bo mu karere ka Musanze no hirya no hino mu gihugu barinubira imikorere mibi y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard aho bivugwa ko yaba asenyera bamwe mu bubatse areba inzu ikarinda kuzura ndetse rimwe na rimwe zigasenywa barazitashyemo.
Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa gatanu, tariki ya 28/03/2025 saa kumi z’umugoroba (16h00′) hashenywe inzu ya NSENGIYUMVA Japhet utuye mu mudugudu wa Buhunge; Akagari ka Rwambogo mu murenge wa Musanze ndetse n’iya MUHIRE Jean Félix iherereye mu mudugudu wa Runyangwe; Akagari ka Rwambogo na none mu murenge wa Musanze.
Ubwo igikorwa cyo gusenya inzu cyabaga kandi gihagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard aherekejwe n’inzego z’umutekano (Police na DASSO), bahahuriye n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Karibumedia.rw maze biganiriza bamwe mu baturage bari baguye mu kantu kubera ubunyamaswa byakorwanaga.
Avugana na Karibumedia.rw, umwe mu bafundi BANGAMWABO Félicien, wubatse ku nzu ya NSENGIYUMVA Japhet yavuze ko bubaka batigeze bahagarikwa kubaka ahubwo ko Gitifu Twagirimana Edouard yahageze inshuro zirenze imwe ariko ntagire icyo abivugaho ahubwo ngo yaganiraga na Boss wabo [NSENGIYUMVA Japhet] nyuma akamuherekeza agataha.
Yagize ati: « Bwa mbere twubaka haje Gitifu w’Umurenge wa Musanze tugitangira fondasiyo, ahamagara ba mudugudu bose baganira na Boss wacu nyuma barataha noneho hashize nk’ibyumweru bibiri, inzu igeze hagati (muri rento) aragaruka ariko arongera ajyana na Boss wacu, twari abafundi batandatu(6) ariko ntiyigeze aduhagarika kubaka ahubwo yajyanye na Boss, gusa ibyo bavuganye ntabwo twe twabimenye ahubwo twongeye kumubona azanye n’abapolisi na DASSO baje gusenya, niba hari ibyo yamusabye ntabimuhe, ntabwo twabimenya ».
BANGAMWABO yakomeje avuga ko Gitifu asanzwe abahohotera ko atari yo nzu ya mbere ashenye ndetse kubera iyo mikorere ye mibi ngo bamuhimbye « IGITERA ».
Yagize ati: « Nk’abaturage,tubona Gitifu wacu atuyobeye kuko yagombaga kuduhagarika inshuro zose yasanze turi kubaka aho kugira ngo ategereze kuzaza gusenya iyuzuye ateza umuturage igihombo. Amakosa yakagombye kujya abwirwa umuturage mbere yo gutegereza kuzaza kumusenyera kuko nk’abana be babaga muri iyi nzu babirenganiyemo kuko baraye banyagirwa kandi bari bayimazemo umwaka n’igice. Uyu Gitifu ni umwanzi wa Perezida wacu Paul Kagame kuko yatwimishije na GIV (Amafaranga atangwa ngo abaturage bikure mu bukene), ahubwo ayijyana iwabo. Yewe, aha si naho asenye bwa mbere ari nayo mpamvu abaturage bamwise ‘IGITERA’.
Ni mu gihe mugenzi we NIYITEGEKA Nathan (Umuturanyi) yabwiye Karibumedia.rw ko imvugo y’uko umuturage agomba kuba ku isonga, mu murenge wa Musanze bo ngo bari ku musonga.
Yagize ati: « Hari imvugo ubuyobozi buvuga ngo ‘Umuturage ku isonga’ ariko umuturage ku isonga muri uyu murenge wa Musanze ntabaho ahubwo ari ku musonga kuko ikintu ntiyumvisha muri uru Rwanda ukurikije uburyo inzego zubatse, uhereye ku isibo kugera ku rwego rw’igihugu, amakuru arahererekanywa. Ni gute inzu yakubakwa kuva muri fondasiyo; Ikazamurwa; Igasakarwa noneho igaturwamwo hanyuma hashizeumwaka n’igice igasenywa, ubwo Gitifu n’abo bakorana babaga hehe igihe yubakwaga? Imbaraga zakoreshejwe mu gusenya kuki zitakoreshejwe agicukura umusingi? Ahubwo amakosa nayashyira ku bantu babiri barimo ubuyobozi cyangwa umuturage wananiranye ariko niyo yananirana inzego zari kumushyira aho agomba kujya aho kugira ngo yice amategeko ».
NIYITEGEKA yakomeje agira ati: « Gutegereza akubaka akageza iki gihe akaba aribwo asenyerwa yerekwa amakosa yakoze, harimo ubugome ndengakamere kuko baba baramwigishije nk’ubuyobozi, kumubabarira cyangwa bakamuhana.Kuba bitarakozwe rero harimo ubugome ».
Nyirigusenyerwa NSENGIYUMVA Japhet we yavuze ko yaguze agamije kuba heza kandi ko ubutaka yaguze bwagenewe gutura.
Yagize ati: « Njyewe nubatse inzego zose zibizi ndetse na nyiri ubwite Gitifu Twagirimana Edouard yansuye inshuro zirenze ebyiri ariko ntiyigeze ampagarika cyane ko twari inshuti, dusangira akabisi n’agahiye ariko uburyo yampindutse akaza kunsenyera inzu mazemo umwaka n’igice n’umuryango wanjye ugizwe n’abana 8 nanjye n’umugore, byatuyobeye kuko ntacyo napfaga nawe ».
NSENGIYUMVA yakomeje asaba Perezida Paul Kagame kumurenganura nk’umunyarwanda waharaniye kwigira nk’uko ahora abishishikariza abanyarwanda.
Yagize ati: « Nasaba Umubyeyi wacu Paul Kagame watabaye u Rwanda n’abari barwaye amavunja bagakira.Ikindi nuko Perezida wacu nk’uko atabara n’abanyamahanga, abanyarwanda si twe tugomba kurengana, ahubwo nanjye yandenganura.Nari maze kwiyegeranya no kubonera umuryango wanjye w’abana 8 nanjye n’umugore aho tuba none baradusenyeye tuyimazemo umwaka n’igice »!!!
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard yabwiye Karibumedia.rw ko bamugiriye inama akanangira kuko ngo yubakaga ahagenewe amashyamba nubwo ngo ku cyangombwa afite cyanditseho gutura.
Yagize ati: « NSENGIYUMVA Japhet ntabwo arengana kuko mbere yo kubaka, umuntu asaba icya ngombwa ariko we yubatse ntacyo afite, yagiriwe inama yo kutubaka nta cya ngombwa akomeza guhata yubaka mu makosa ari nayo mpamvu byabaye ngombwa gushyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya kuko nk’umurenge twaramwegereye tumubwira ko aho yubaka hagenewe amashyamba ko hatemerewe gutura kabone nubwo icya ngombwa cye cyanditseho gutura ».
Gitifu Twagirimana yakomeje agira ati: « Ibyo tubabwira mu bukangurambaga dukora butandukanye nuko hari ibigenda bihinduka uko umujyi ugenda waguka cyangwa urimbishwa (Masterplan), bityo rero n’ibyangombwa bigenda bihinduka.Ibyo nibyo bibagushamo ariko iyo usabye icyangombwa cyo kubaka, nibwo umenya icyo ubutaka bwateganirijwe gukoreshwa ».
Umuyobozi wa Transparency International au Rwanda, Ingabire Marie Immaculée we avuga ko gusenyera umuturage wubatse ari igikorwa cy’ubugome kigomba kuryozwa abagikoze.
Yagize ati: « Ushobora kumbwira ko wubatse inzu mu mudugudu hari mudugudu; Njyanama; Akagari kari hirya aho, ibintu ntibabibone ahubwo bakabibona inzu imaze kuzura? Biriya byo harimo n’ubugome bukorwa n’inzego za Leta, zibikoreye abaturage Leta igomba kureberera. Minaloc rwose nimenye ko kiriya kibazo ari icyayo.Ibyo rwose ndabivuga nemye kuko umuturage we ashyiramo n’ubujiji no kuvuga ngo ese ubundi nabigenza nte ko ntawe uburana n’umuhamba.Ibyo biraho ariko inzego za Leta ziri hariya hasi na mudugudu ntamenye ko uriho wubaka? Umunsi wo gusenya nta n’isoni bafite bagashoreranaaaa, uwo murongo wose, bariya njye nibo nafata nkabafunga ».
Nk’uko amakuru yizewe akomeje kugera ku kinyamakuru Karibumedia.rw abivuga, ngo si ubwa mbere uyu Gitifu Twagirimana Edouard akoze ibikorwa nk’ibi byo guhohotera no guhombya abaturage ngo kuko ubwo yari Gitifu w’Umurenge wa Remera mu karere ka Musanze yaranduye ibishyimbo mu kibaya cya Mukinga, bimwe byari bimaze kuba imiteja ibindi ari uruyange nyuma y’aho yimurirwa mu murenge wa Muko aho yageze ntiyumvikane n’abaturage nyuma yuko abaranduriye imigozi y’ibijumba, bityo ngo arahimurwa ari nabwo yahise yimurirwa na none muri uyu murenge wa Musanze abarizwamo ubu.
Yanditswe na SETORA Janvier.