MUSANZE: “Future for kids_ MUHISIMBI Center Kinigi”, inyamibwa mu kwita ku bana batoya babyariye iwabo.
Abagana ikigo cyita ku bana batoya babyariye iwabo kizwi nka “Future for kids _ MUHISIMBI Center Kinigi”, barakivuga imyato ku bwo kwita kuri abo bana nabo babyaye mu rwego rwo kubasana imitima no kurwanya ubukene bw’uruhererekane mu miryango bakomokamo.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yasuraga iki kigo giherereye mu kagari ka Nyonirima; Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze yasanze hari abana b’abakobwa babyariye iwabo inda zidateganijwe bigishwa umwuga w’ubudozi ndetse n’abo bana babyawe mu buryo budateguwe bakagenerwa ababitaho mu gihe ababyeyi babo bari kwiga.
Uwase Denyse ni umwe mu bana babyariye iwabo Karibumedia.rw yasanze yiga umwuga w’ubudozi muri iki kigo cya “Future for kids_ MUHISIMBI Center Kinigi”, avuga uburyo yari yarahindutse igicibwa mu muryango we ariko ko nyuma yo kugana iki kigo akaba amaze kwiyakira kandi ko nta kindi kintu yakongera gushukishwa ngo asubire mu buzima bubi nk’ubwo yari arimo.
Yagize agize ati: “Nkimara guterwa inda ku myaka 18 ndi mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, natangiye guhabwa akato n’abo mu muryango ariko ku bw’amahirwe, naje kurangirwa iki kigo ngo nze kuhiga umwuga w’ubudozi none ubu maze kubimenya. Bityo rero, uyu mwuga uzamfasha kwiteza imbere nkorere umwana wanjye kandi ubu mwishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko nyine nkorera ayanjye.
Umwarimu wigisha aba bana babyariye iwabo, Bwana TWAHIRWA Innocent yabwiye Karibumedia.rw ko iyo baje babagana babanza kubigisha kwiyakira bakumva ko ibyababayeho bakwiye kubyikuramo ahubwo intumbero yabo ikaba ejo heza hazaza.
Yagize ati: “Impinduka kuri aba bana zirahari kuko iyo bakigera hano ntabwo duhita tubinjiza mu by’ubudozi ahubwo tubanza kubigisha kwiyakira, bakumva ko ibyababayeho bakwiye kubyikuramo ahubwo bagatumbira ejo heza hazaza habo kandi ko ubuzima bwabo bakwiye kuba aba mbere mu kubusigasira ngo buzababere bwiza Bityo rero, iyo bamaze kwiyakira nibwo tubigisha kudoda kandi bagahita babifata”.
Yakomeje avuga ko iyo batangiye kwiga, bose batafatira rimwe kuko baba batabaho kimwe iwabo, gusa ngo bakomeza gushyiramo imbaraga, Umwaka ukarangira bose barabimenye ku kigero kimwe ari nabwo ngo bahita bajya mu miryango kubyaza umusaruro ibyo bize.
Yagize ati: “Iyo dutangiye kwiga kudoda, ntibagendera hamwe kuko n’aho baba bavuye haba hatandukanye kandi iyo hatandukanye ntibafata kimwe kuko hari uba yaraye hanze, bamwirukanye; Hari uba yaraye ataryamye ndetse n’uwo ababyeyi baba barabyakiriye ameze neza mu rugo. Tubanza rero kubahuza, tugerageza kubatwara gake ku buryo na wa w’undi ufite ubuzima butamworoheye tumwumva, tugakora ibishoboka byose kugira ngo nawe ajyane n’abandi”.
Karibumedia.rw iganira n’Umuyobozi wa “Future for kds_ MUHISIMBI Center Kinigi”, Bwana HARERIMANA Emmanuel yavuze impamvu yashinze kiriya kigo n’intumbero agifitiye mu rwego rwo kurwanya uruhererekane rw’ubukene.
Yagize ati: “Biriya nabikoze nko kwitura ariko by’umwihariko nzakubona ko n’ubundi abantu benshi bafasha abandi batandukanye ariko njyewe kubona abana bandagaye mu cyaro iwacu n’impinja mu migongo yabo, nibyo byankozeho cyane noneho mfata icyemezo cyo gushyiramo imbaraga zanjye ngo mbafashe kwibeshaho no kurera neza abo babyaye”.
Yakomeje avuga uko bagenda bakira abo bana babyariye iwabo n’ibyo babakorera kugira ngo biyakire ndetse n’ubufasha bakomeza kubaha mu bushobozi bafite.
Yagize ati: “Buri mwaka twakira abana 50 babyariye iwabo bakazana n’abana. Urumva ni abantu 100 bose hamwe kandi tugomba kubagaburira mbere yo kubagarurira icyizere kuko akenshi mu mezi atatu ya mbere baba bicaye barebana, ntawe uvugana n’undi. Bityo rero, icyo kiganiro cy’isanamitima tugirana nabo ni cyo duheraho mu mezi ya mbere noneho tukabafasha no kubigisha uko bonsa cyangwa barera umwana kuko kuva batwita baba batarabonye ababitaho uretse kubaha akato ari nayo mpamvu dufite ababyeyi bakuze (Big mamans) bagomba kubibafashamo babereka uko bonsa abana; Kubuhagira n’ibindi bikorerwa abana”.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubaha ibikenerwa byose, barangije no kwiga kudoda bahabwa imashini bakajya iwabo ariko ngo bagakomeza kubakurikirana kuko ngo baba barabashyize mu matsinda akorera ahantu hatandukanye mu mirenge yabo.
Yagize ati: “Nyuma yo kubaha izo za Pampexes; Imyambaro; Ibiryo; Kubavuza no kubitaho mbese mu yandi magambo ni abana banjye ari nayo mpamvu iyo barangije tubaha imashini, twamara kubaha imashini, bakajya iwabo ariko tugakomeza kubakurikirana kuko tuba twarabashyize mu matsinda akorera ahantu hatandukanye bakoresha za mashini tuba twabahaye ndetse n’ibyo badoze tukabishakira amasoko hirya no hino harimo: Diane Fossy; Bisate Lodge n’andi mahoteli ku buryo buri kwezi tujyayo bakaduha amafaranga y’ibyo bagurishije noneho natwe; tukayashyira abayakoreye. Bityo bityo, kuko dufite n’andi masoko nk’i Burayi na Amerika ku buryo dufasha abo bana kubona ku mafaranga”.
HARERIMANA Emmanuel yashoje avuga ko mu rwego rwo kurwanya uruhererekane rw’ubukene, abo bana babyawe n’abandi bana bajyanwa mu mashuri bakiga aho kugeza ubu ngo hari n’ababyaye basubiye mu ishuri kandi bari baracikirije.
Yagize ati: “Bariya bana baba baravutse ku bandi bana, iyo bageze igihe cyo gutangira ishuri (Ku myaka 6), tubashyira mu mashuri asanzwe kandi tugakomeza kubakurikirana tubishyurira ibikenerwa byose (Imyenda y’ishuri; Inkweto; Ifunguro ; Agahimbaza musyi ka mwarimu ababyeyi batanga n’ibindi bikoresho nkenerwa ngo umwana yige). akamuta, Agakura yomongana noneho nawe ku myaka 16 akabyara. Ikindi ni uko n’abo babyaye bageze mu mashuri yisumbuye, iyo babyifuje tubasubiza mu ishuri aho kugeza ubu dufite abagera ku 8 bari kwiga”.
Ikigo “Future for kids_ MUHISIMBI Center Kinigi” cyashinzwe mu 2017 kikaba kimaze kwakira abagera kuri 240 barimo 194 baharangirije na 46 bacyiga ni ukuvuga ko wongeyeho n’abana babo, bose hamwe ari 480. Ubwo twakoraga iyi nkuru, nk’uko hari 46 bari kwiga, harimo n’abana babo 46 barimo 21 bari munsi y’umwaka umwe na 25 barengeje umwaka umwe kandi bose bahabwa ibitunga abana bari muri icyo kigero.
Yanditswe na SETORA Janvier.