MUSANZE: Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu byishimo byo kubyara impanga.
Abakirisitu Gatorika ba Diyosezi ya Ruhengeri bagaragiye Umwepisikopi wayo, Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, bari mu byishimo bidasanzwe byo kuba Diyosezi yabo yabyaye impanga.
Izi mpanga zivugwa nta zindi uretse iyimikwa ry’abapadiri batanu barimo abadiyosezi (Prêtres Dioscesains) batanu aribo: Padiri Arinatwe Eugène; Muhayeyezu Aaron; Ndayiringiye Ariston na Niyonsaba Innocent n’undi umwe wo mu muryango w’abapalotini ariwe Padiri Tuyisenge Casimir.
Ni umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent mu gitambo cya Misa aho yimitse abasaseridoti (abapadiri) batanu barimo bane ba Diyosezi n’umwe wo mu muryango w’abapalotini; ibintu Nyiricyubahiro Musenyeri yafashe nko kwibaruka impanga kwa Diyosezi.
Nyiricyubahiro Musenyeri, HAROLIMANA Vincent Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’ibyishimo bitagatifu, Diyosezi irishimye kandi n’abakirisitu by’umwihariko ababyeyi, nabo barishimye kandi barahimbawe kubera ubumuntu bw’Imana ariko cyane cyane umuryango w’abapalotini niwo washimishije Diyosezi”.
Padiri TUYISENGE Casimir “Umupalotini”. Yakomeje avuga ko kuba Diyosezi yabyaye impanga ari ikimenyetso gikomeye kuko ngo iyo sano isumba iy’amaraso. Yagize ati: “Kuba Diyosezi ibyariye rimwe abapadiri batanu bo mu miryango itandukanye ni ikimenyetso gikomeye (abadiyosezi n’umwe w’umupalotini) kandi ni isano isumba iy’amaraso ahubwo ikaba isano ihuza abasaseridoti ari nayo mpamvu mbasaba gukomeza gusegasira iyo sano mu muyoboro w’Imana”.
Padiri NDAYIRINGIYE Ariston “Umudiyoseze”. Padiri Ndayiringiye Ariston ni umwe mu badiyosezi mu gihe Tuyisenge Casimir ari uwo mu muryango w’abapalotini. Bombi mu izina rya bagenzi babo barishimira intambwe bateye nyuma y’imyaka igera ku 10 basibanira gusoza inzira batangiye.
Padiri Ndayiringiye Ariston yagize ati: “Ndishimye cyane kuko nari maze igihe kingana n’imyaka 10 nitegura kandi ntegereje guhabwa ubusaseridoti nk’ingabire ya Nyagasani. Iyo myaka yose namaze ntegereje, uyu munsi niwo uje usoza byose. Bityo rero, imvamutima zanjye ziragaragaza ibyishimo mfite kuba nahawe iyo ngabire yo gutagatifuza imbaga ndetse no kuyobora umuryango w’Imana ndi umusaseridoti. Kuba ngiye guhuza Imana n’abantu, Imana ikanyuraho ikagera ku muryango wayo, ni ibyishimo bidasanzwe kuko ibicantege cyangwa ibidusubiza inyuma twahuye nabyo mu nzira twanyuzemo byari byinshi cyane ariko iyo uzi icyo ukurikiye urakomeza, noneho na Nyagasani wagutoye akagukomeza ari nayo mpamvu twushije ikivi cy’inzira twatangiye”.
Mugenzi we Padiri Tuyisenge Casimir yagize ati: “Ibyishimo mfite sinabona uko mbivuga kubera ingabire Imana yampaye kuri uyu munsi, uwafungura umutima wanjye niwe wabibona. Ngiye gukomereza ubutumwa bwanjye muri Paroisse ya Kibirizi kandi kubera ingabire y’Imana n’inema yayo ndizera ko nzaburangiza neza”.
BANANI Straton ni umubyeyi wa Padiri Tuyisenge Casimir, yabwiye karibumedia.rw ko nk’ababyeyi b’abasaseridoti bimitswe, bishimiye ishema abana babahaye bakariha na Yezu Kirisitu.
Umubyeyi BANANI Straton. Yagize ati: “Nk’ababyeyi b’abana bahawe ubupadiri twishimye ariko by’umwihariko njyewe nashimishijwe nuko nabonye umwana wanjye ahagaze muri bagenzi be baherewe ubusaseridoti hamwe ariko icyadushimishije kurushaho nuko twongeye kubona koko ubumwe bw’abasaseridoti, baba abadiyosezi n’abo mu yindi miryango kuko byatweretse ko Yezu bakorera ari umwe kandi nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri yabivuze, bose ni abana be nk’uko yamubwiye ko Musenyeri wese uzamuyobora azamwubaha”.
Padiri Ildephonse BIZIMUNGU Yakomeje ashimira abo bapadiri kuba babahesheje agaciro ka kibyeyi, bityo abifuriza kuzasoza ubutumwa bwabo neza.Yagize ati: “Nk’umubyeyi navuga ngo Imana ishimwe kuko ibi byose turabikesha ubuntu bwayo. Abana baduhesheje icyubahiro nk’ababyeyi kandi nabo bacyihesheje ndetse bagihesha na Yezu Kirisitu kuko batigeze badutenguha cyangwa se ngo bajegajege mu muhamagaro wabo. Icyo twabifuriza ni uguhagarara gitore bagakomera, bashikamye mu muhamagaro wabo. Nasaba Casimir rero gukomeza umurego mu nzira yiyemeje kuva Imana yamuhamagara ntiyigeze atezuka. Imana yo yamutoye izamuhe imigisha kandi izamubashishe kugira ngo ubutumwa bwayo buzagere ku bantu b’i Kibirizi kandi natwe agakomeza kudusengera nk’ababyeyi, natwe tukamusengera maze ubumwe bwa Kirisitu bukaduhuza”.
Ubuyobozi bwite bwa Leta muri uyu muhango bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu UWANYIRIGIRA Clarisse, washimiye ubufatanye hagati ya Kiliziya n’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Vice Mayor Clarisse UWANYIRIGIRA. Yagize ati: “Ubutumire twabwishimiye kuko ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’inzego za Leta kandi si ubufatanye bw’uyu munsi ahubwo burasanzwe kuko natwe turabatumira muri gahunda zitandukanye. Bityo rero, ubutumwa twaha abaturage nuko baba abakirisitu beza kandi bakaba n’abaturage beza bubahiriza gahunda za Leta n’iz’amadini babamo kuko nibwo bufatanye tuba twifuza kugira ngo twubake wa mukirisitu/ mukirisito/ umusilamu muzima ukunda Imana n’igihugu”.
Nk’uko byavuzwe na Padiri w’umupalotini wari uhagarariye uwo muryango wabo mu Rwanda; Kongo n’ububirigi, Ildephonse Bizimungu ngo abapalotini ni umuryango w’abamisiyoneri biyeguriye Imana kandi bakagira n’abapadiri, abafureri ndetse ngo bakaba mu bigo nk’abiyeguriye Imana ariko nyuma bakavamo n’abapadiri (Abasaseridoti). Iyi kandi ngo ni ingabire idasanzwe kuko aba ari amaboko Kiliziya iba yungutse ariko na none by’umwihariko mu muryango w’abiyeguriye Imana nk’uko Tuyisenge Casimir yabaye umwe mu bapadiri umuryango w’abapalotini wungutse muri uyu mwaka.
Yanditswe na SETORA Janvier