MUSANZE: Bombori bombori hagati y’insengero zitujuje ibisabwa n’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Amakuru ashyushye kandi yizewe agera kuri karibumedia.rw nuko hafi 3/4 by’insengero z’amwe mu madini atandukanye zafunzwe by’agateganyo ariko hakaba hari n’izishobora gufungwa burundu kubera kutuzuza ibisabwa cyangwa kugira bamwe mu bayobozi bazo batafitiye impamyabushobozi.
Kugenzura izi nsengero zitujuje ibisabwa ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) n’ubuyobozi bwite bwa Leta (Inzego z’ibanze n’iz’umutekano); aho kuri uyu wa kabiri zimwe muri izo nsengero zamaze gushyirwaho ingufuri zirimo 185 muri 317 zibarizwa mu karere ka Musanze.
Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Théobald Kayiranga ngo ibi biri gukorwa, ntibiri gukorerwa mu karere ka Musanze gusa ahubwo ngo biri gukorwa hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Abaturage tuyobora ntabwo tubabuza gusenga ariko icyo turi kureba nuko hari abasengera ahadakwiye cyangwa bakigishwa n’abatabifitiye ubushobozi ndetse rimwe na rimwe bakajya gusengera n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nko mu buvumo; Muri za Kanyarira; Mu tubare [Inzu zisengerwamo kumanywa, nijoro zigakora nk’utubare]. Ibyo ntabwo ubuyobozi bwabyemera kuko mu nshingano dufite harimo no kureberera umuturage kugira ngo agire ubuzima bwiza. Ntawe tubujije gusenga ariko basengere ahantu hazwi kandi hafite ibisabwa byose kuko bamwe mu bo twafungiye, hahurira abantu benshi twasanze nta bwiherero; Nta mirindankuba; Nta parikingi z’imodoka; Nta byuma bikumira urusaku (Sound proof) ndetse hamwe na hamwe ukahasanga abayobozi b’izo nsengero batabifitiye ubushobozi (Les autorités non qualifiées dans le domaine) n’ibindi bisabwa ngo tumenye ko abaturage basengera ahantu hemewe kandi hatabateza ikibazo”.
Visi Meya KAYIRANGA Théobald yakomeje bwira abaturage n’abayobozi b’izo nsengero ko ibyakozwe bitagamije kubabuza uburenganzira bwabo bwo gusenga uretse kubafasha no kubagira inama mu mibereho yabo.
V/S Mayor KAYIRANGA Théobald
Yagize ati: “Bayobozi b’insengero zafunzwe n’izitafunzwe, ntabwo ibi tubikora tugamije kubabangamira ahubwo tuba tugamije gusigasira no kubungabunga imibereho n’umutekano byanyu kuko musengeye ahatujuje ibisabwa, yaba Pasitoro; Padiri; Sheihk ndetse n’abakirisitu / abakirisito/ abasilamu mukahagirira ibibazo, twebwe nk’abayobozi nitwe twaba twirengagije inshingano zacu.
Nibuzuze ibisabwa, abayoboke b’amadini nabo bakomeze basenge ariko ibisabwa nibitubahirizwa, insengero zafunzwe ntabwo zizafungurwa ahubwo zafungwa burundu aho kugira ngo zizatubere umusaraba ku baturage dushinzwe kuyobora”.
Bamwe mu bafungiwe insengero banze kugira icyo batangariza karibumedia.rw ahubwo bayemerera ko bazavugana nayo bamaze kuzuza ibyo basabwe kandi ko barabikora vuba kugira ngo bakomeze kuvuga ubutumwa bw’Imana.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko mu karere ka Musanze, habarizwa insengero 317 ariko 185 muri zo z’ubuvumo bwa Musanze (Musanze Caves Church) Kanyarira; Mu bitare; Kwa Yesu n’ahandi zafunzwe by’agateganyo ariko biravugwa ko hari zimwe zizafungwa burundu. Gusa ubuyobozi bwo buvuga ko haba ejo cyangwa ejobundi n’abandi bajya gusengera aho bita mu butayu bwa “Kanyarira”; Mu biti; Ku misozi n’ahandi hatemewe abo bose nibabikomeza, bazakurikiranwa n’amategeko.
Ibi bintu byo guhagarika no gufunga burundu zimwe mu nsengero hari bamwe babyishimiye aho bavuga ko hari aho wasangaga insengero zubatse mu ngo; Mu tubare, iziri mu baturage hagati kandi zibabangamira kubera urusaku ruva muri izo nsengero ariko basabwa kugabanya urwo rusaku bakishyirira agati mu ryinyo.
Karibumedia.rw yavuganye na Musengimana Emmanuel akaba ari umwe mu baturage baturiye urusengero rwa Zion Temple ruherereye mu mudugudu wa Bukane; Akagari ka Cyabagarura; Umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze maze ashyize amanga avuga ko ntako atagize ngo ubuyobozi bubarenganure ku rusaku ruva muri urwo rusengero ariko biba iby’ubusa.
Yagize ati: “Dufite urusengero rwa Zion Temple rwubatswe hagati mu baturage ariko ibyo rudukorera ni agahomamunwa kuko ntabwo tujya dusinzira ijoro ryose kubera urusaku ruhaturuka buri gihe nijoro turyamye (Tapage nocturne). Nandikiye ubuyobozi bw’akarere, ubw’intara ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ariko twategereje ko badukemurira ikibazo ariko amaso ahera mu kirere. Ahubwo ndibaza niba narwo rwafunzwe kuko biramutse bigaragaye ko narwo rutafunzwe n’izindi zaba zirengana”.
Biteganyijwe ko urusengero rumaze gufungwa bahita baruha ibaruwa igaragaza ko rufunzwe ndetse bikamenyeshwa n’inzego z’ubuyobozi kugera ku rwego rw’umudugudu.
Amakuru yizewe agera kuri karibumedia.rw nuko nquko muri izi nsengero zifungwa kubera kutuzuza ibisabwa, birashoboka ko hari zimwe zizafungwa burundu kabone niyo zakuzuza ibisabwa mu rwego rwo kugabanya akavuyo n’akajagari by’insengero n’amadini bimaze kuba byinshi cyangwa agatereranzamba mu gihugu.
Yanditswe na SETORA Janvier