MUSANZE: Bishop KORINI Emmanuel MUSABA yiyemeje kubera ingwate Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel.
Bishop KORINI Emmanuel MUSABA yiyemeje kuba umwe mu ngwate zatanzwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza nko kwishingira Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel mu rubanza aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye.

Ni urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 06/02/2025 mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza aho Musenyeri MUGISHA Mugiraneza Samuel yaburanaga ifunga n’ifungura(Détention préventive) ku byaha bitatu akekwaho kuba yarakoze ubwo yari umushumba mu torero rya Anglikani, Diyosezi ya Shyira birimo itonesha, icyenewabo, ubucuti n’urwango, kunyereza umutungo no kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Mu kwiregura no kwisobanura ku byaha aregwa/akurikiranweho, Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel byose yabihakanye yivuye inyuma.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo busobanure impamvu zikomeye zituma busaba urukiko ko yaba afunzwe by’agateganyo iminsi mirongo itatu (30) mu gihe bugikomeje iperereza maze umwunganizi wa Bishop MUGISHA, Me Robert asaba ko mbere yuko iburanisha ritangira, urukiko rwasaba ubushinjacyaha ko bwategeka RIB igatanga uburenganzira(Access) muri Sisitemu y’ibimenyetso kugira ngo nabo babone uko bategura imyanzuro yabo kuko ngo ubwo burenganzira ntabwo bari bafite. Bityo, urukiko rwasabye ubushinjacyaha ko bwazabwira RIB ikabaha ubwo burenganzira.
Umwanya wahawe ubushinjacyaha maze butanga impamvu zikomeye zituma busaba ko Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel yaba afunzwe iminsi mirongo itatu (30) mu igororero rya Musanze mu gihe iperereza rigikomeje.
Aha, ubushinjacyaha bwavuze ko ku cyaha cy’itonesha, Bishop MUGISHA yagize umugore we Perezidante w’umuryango uzwi nka « Mother’s Union », akamugurira imodoka ndetse ngo atanga n’akazi ku mushoferi we kuba umukozi uhemba abashumba b’inka za Diyosezi amusimbuje uwitwa MUNYARUTETE Bonhomme.
Kuri iki cyaha, Bishop MUGISHA Samuel yavuze ko atari we wagize umugore we Perezidante wa Mother’s Union kandi ko atari we byari bitangiriyeho kuko ngo ubaye Musenyeri wese mu itorero ry’abangilikani umugore we ahita aba umuyobozi wa Mother’s union nk’uko n’uwo yasimbuye Bishop Laurent Mbanda, umugore we Chantal Mbanda yari Perezidante wa Mother’s union nk’uko n’ahandi hose ariko bigenda muri iri torero ry’abangilikani mu Rwanda muri Diyosezi zose uko ari 13 nk’uko byanashimangiwe n’umwunganizi we Me Robert.
Ku cyo kumugurira imodoka Bishop MUGISHA yavuze ko mu nshingano bagira nk’abayobora Mother’s union bagomba kugira uburyo buzuza inshingano zabo bajya cyangwa bava mu nshingano mu turere tune(4) Diyosezi ya Shyira ikoreramo ari two Musanze, Burera,Gakenke na Nyabihu. Aha, bagaragaje ko na Madame Chantal Mbanda yajyaga asaba amafaranga Bishop Laurent Mbanda yo gukodesha imodoka kugira ngo arangize inshingano ze. Aha hagaragajwe rekizisiyo(requisitions) cyangwa ubusabe 16 kandi yarayahabwaga akishyurwa imodoka bwite ya Chantal Mbanda, bityo hakibazwa aho byaba bitandukaniye ahubwo abenshi basanga iby’ubu aribyo byiza kuko imodoka yaguriwe Abakunzi Jacqueline atari iye ahubwo ari iya Diyosezi mu gihe undi yayashyiraga mu mufuka we.
Ku cyaha cyo kwigwizaho imitungo, Bishop MUGISHA Samuel nacyo yagiteye utwatsi avuga ko ntabyo azi maze ubushinjacyaha bubigaragaza bugira buti « Uyu Musenyeri MUGISHA yagurishije imodoka ya Diyosezi ya Shyira mu nyungu ze. »
Bishop MUGISHA yisobanura yavuze ko imodoka yayigurishije Miliyoni enye n’igice (4.5000.000 frw) nk’uko byari byemejwe n’inama ya Sinodi kandi ko amafaranga yashyizwe kuri Konti ya Diyosezi nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu ( Bordereaux). Bishop MUGISHA n’abunganizi be bakomeje bisobanura ku cyaha cyo kwigabiza ubutaka bwa Diyosezi akabuteramo ubwatsi bw’inka ze ndetse ngo afata n’izindi nka 19 azivanga n’izo Paul Kagame yahaye ishuri rya Sonrise kugira ngo abashumba bazo bajye bahembwa na Diyosezi.
Aha, Bishop MUGISHA yagize ati » Nta butaka bwa Diyosezi nigabije ngo nteremo ubwatsi ahubwo ubwatsi bwatewe ntaraba Musenyeri kandi inka zanjye ntizigaburirwa ubwo bwatsi kuko izanjye ziba mu rwuri rwa Gishwati n’abashumba bazo ni njyewe ubihembera, nta nka rero mfite muri Sonrise. »
Ku cyaha cyo kuvuga ko yihaye inyungu zinyuranye n’amategeko, ubushinjacyaha bwavuze ko amagi y’inkoko ze ariyo yagaburirwaga abana bo mu mashuri y’inshuke ko nta wundi wari wemerewe kuyagemura. Aha yagize ati « Rwiyemezamirimo ugemura amagi muri ibyo bigo yazaga kungurira nk’uko yaguriraga n’abandi ntabwo rero nigeze mubwira ko yagurirwa njyewe gusa ngo mubuze kugurira abandi naho ku cyo bandega ngo imodoka yanjye(FUSO) niyo yari yemerewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi bw’inzu y’ubucuruzi ya Diyosezi, nabyo sibyo kuko ukurikije uburyo iyo nzu igomba kuba yuzuye mu mezi atandatu (6) gusa, imodoka imwe siyo yakora imirimo yo gutwara imicanga, amatafari, amabuye, amabati, fer à betton n’ibindi bikoresho nkenerwa. »
Umwunganizi we Me Uwizeyimana Jean Claude yasabye urukiko ko ubuhamya bwa Réverand Kubwayo Mukubano Charles na Pasitoro Kabaragasa Jean Baptiste, urukiko rutazabushingiraho kuko ngo ibyo bashinja Bishop Mugisha babiterwa no kuba yarabahinduriye inshingano mu itorero, bityo bagashaka kumwihimuraho.
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo ngo bugira icyo bwongera ku cyo bwavuze maze bwongera gusaba ko Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel yaba afunzwe by’agateganyo iminsi mirongo itatu(30) muri Gereza ya Musanze mu gihe iperereza rigikomeje kuko ngo bufite impungenge ko aramutse arekuwe yakwica iperereza cyangwa se agatoroka ubutabera.
Aha Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel yavuze ako yahabwa amahirwe yo gukurikiranwa ari hanze kugira ngo abashe kubona umwanya wo kwivuza kandi ko adashobora gutoroka ubutabera cyangwa ngo yice iperereza cyane ko afite aho aba hazwi kandi ko yatanga n’ingwate mu byo atunze.
Umwunganizi we Me Jean Claude Uwizeyimana yavuze ko gufunga ari irengayobora (Exception) mu gihe gufungura ari ihame (Principe), bityo asaba urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze cyane ko ngo n’uburyo yafashwemo agafungwa bihabanye n’amategeko agenga itorero ry’abangilikani mu Rwanda( Canon law/ Droits Canon)aho basimbutse urwego rwari kubanza kumukurikirana mu itorero.
Amategeko avuga iki ku ifunga n’ifungura ?
Mu ifunga n’ifungura harebwa ibyagezweho mu iperereza bikomeye kandi bidasanzwe nk’uko biteganywa mu ngingo ya 3, igika cya 4 cy’iitegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Mu gihe ingingo ya 66 y’iryo tegeko ivuga ko gufunga ari irengayobora (Exception) naho gufungura akaba ari ihame(Principe).
Naho ingingo ya 80 n’iya 81 zivuga ko ufunzwe wese ashobora gukurikiranwa adafunzwe cyane cyane iyo yabisanye ariko urukiko rukamutegeka kugira ingwate atanga.
Aha ni naho Bishop MUGISHA Mugiraneza Samuel n’abunganizi be bahereye bagaragariza urukiko ubwoko bw’ingwate batanga harimo ibaruwa yanditswe na Arikiyepisikopi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, KORINI Emmanuel Musaba,yemera kumubera umwishingizi ndetse n’uwitwa Nicolas MUNEZA ndetse agatanga n’umutungo we utimukanwa nk’ingwate.
Iburanisha ryapfundikiwe ku isaha ya saa munani na mirongo ine(14h40′) maze urukiko rubwira ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa kabiri, tariki ya 11/02/2025 saa cyenda (15h00′).
Yanditswe na SETORA Janvier.