Uburezi

MUSANZE: Batewe impungenge n’utubari twahindutse amashuri andi akubakwa ahahoze irimbi.

Bamwe mu babyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bavuze ko bahangayikishijwe bikomeye n’akajagari kari mu gushinga ibigo by’amashuri ngo kuko “ari intandaro yo kudindiza ireme ry’uburezi buhabwa abana babo”.

Ibi babishingira ku kuba muri iki gihe mu mujyi wa Musanze hagaragara ibigo byinshi by’amashuri yigenga cyane ay’incuke n’abanza, aho ngo amazu yahoze atuyemo imiryango yahindutse amashuri; Ahahoze utubari; Mu bikari by’abaturage; Ahahoze amazu y’ubucukuzi (Boutique); Ahegereye amarimbi n’ahandi bigaragara ko hatujuje ibisabwa hahindurwa amashuri inzego bireba ntizigire icyo zibikoraho.

Bamwe muri aba baturage basaba ubuyobozi bireba guhagurukira iki kibazo ngo kuko ababijyamo bose atari uko bakunze uburezi ahubwo ari ubucuruzi bityo bidakurikiranywe byasubiza inyuma ireme ry’uburezi.

Umwe muri bo yagize ati: ”Turasaba ubuyobozi nk’uko bakoze ubushishozi bagaca akajagari mu nsengero zitujuje ibisabwa ko bahagurukira n’akari mu mashuri”.

Yakomeje ati: “Urabyuka ahari akabari ugasanga ari ishuri, abari batuye mu mazu barimutse hahindurwa amashuri nta bwiherero, nta bwinyagamburiro, mu bikari by’amazu hahindutse amashuri no mu buvumo muzayasangayo, nyamara abayobozi barabirebera tukabona ko ari ruswa bahabwa, turibaza amaherezo y’ubu burezi”.

Undi nawe ati: ”Urebye uburyo abantu barimo gushinga amashuri cyane ay’inshuke n’abanza bayashyira ahantu ubona ko hanashyira mu kaga ubuzima bw’abana bacu . Birababaje, kandi bikorwa abayobozi babireba, bakabirenza amaso bikatwereka ko hari ikibyihishemo. Turibaza amaherezo y’iyi mikorere kuko si ugukunda uburezi ahubwo ni bizinesi (Business) yabo itazagira icyo imarira abana bacu, amashuri azwi arahari kandi akora neza”.

Bamwe mu bavugwaho gushinga aya mashuri mu kajagari nubwo batemeye kuganira n’itangazamakuru ku buryo bweruye, nabo bemera ko hari aho usanga bikabije ndetse nta kabuza ko bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Basaba ko abayobozi bazareba igikwiye n’abakwiriye ibyangombwa bakabibona.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobale, yemeza ko iki kibazo gihari kandi giteye impungenge, ateguza abashinze aya mashuri nta byangombwa bafite ko hagiye gukorwa ubucukumbuzi bwimbitse atemewe agafungwa abana bakajya mu mashuri yemewe.

Yagize ati: “Dufite amashuri yigenga kandi azwi kuko kuyashinga hari ibyangombwa NESA itanga bigakurikiranwa n’abakozi dufite mu Mirenge bakuzuza impapuro zabugenewe zigasuzumwa n’abakozi bo mu burezi ku Karere tukabona kubasinyira”;

Yakomeje ati: “Ariko twatangiye kumva ko hari abashinze amashuri y’inshuke n’abanza agakora nta byangombwa bafite, akenshi anakorera ahantu hatameze neza; Twatangiye gukora ubucukumbuzi mu Mirenge ngo ayo mashuri akora gutyo ahagarikwe abana bimurirwe mu mashuri afite ibyangombwa kuko arahari ndetse bitarenze ibyumweru bibiri hazashyirwaho ihururo ry’abafite amashuri yigenga kugira ngo ubikoze atabyemerewe agire ibyo abazwa”.

Akomeza agira inama ababyeyi kujya bitondera kujyana abana babo mu mashuri abonetse yose adafite ibyangombwa byemewe kuko bigira ingaruka ku burezi bw’abana babo.

Anibutsa abamaze gushinga aya mashuri mu buryo bw’akajagari ko azahagarikwa, n’abafite ibyangombwa batujuje ibisabwa nabo nibitubahirizwa bazaba bahagaze gukora.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ibizamini NESA Dr.Bahati Bernard, yavuze ko hari umugambi wa vuba mu byumweru bibiri biri imbere abana batangiye, ko hazakorwa isuzuma ryihariye kuri aya mashuri muri Musanze no mu gihugu hose, aho amashuri akora nta byangombwa anakorera ahashyira ubuzima bw’abana mu kaga akaba yanafungwa.

Akomeza ati: ”Gusa icyo twihutira si icyo ahubwo ni ukureba amashuri niba ahari atujuje ibyangombwa yafashwa gute twayaha igihe kingana gute ngo abe abyujuje, ni isuzuma rizakorwa muri ibi byumweru bibiri muri Musanze n’ahandi hose ku buryo tuzarangiza amashuri yose tuyagezeho”.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze mu Mirenge yose habarurwa ibigo by’amashuri y’inshuke yigenga agera kuri 61.

Naho amashuri abanza agera kuri 38 yose hamwe ay’icuke n’abanza akaba ari 99 akora mu buryo buzwi afite n’ibyangombwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *