MUSANZE: Abayobozi babiri b’umudugudu bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gukubita umuturage.
Umukuru w’umudugudu wa Marantima Habyarimana Emmanuel na mugenzi we Callixte Cyubahiro ushinzwe umutekano bari mu maboko ya RIB na Polisi aho bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa umuturage witwa Mfitumukiza Innocent.
Ni icyaha bakekwaho ko bagikoze kuwa gatanu, tariki ya 24/01/ 2025 mu masaha ya ni mugoroba ubwo ngo bajyaga gutabara umugore wa Mfitumukiza Innocent wariho akubitwa n’uyu mugabo we ariko ngo ibyo gutabara bihinduka gukubita.
Ubwo Karibumedia.rw yageraga muri uyu mudugudu wa Marantima yaganiriye na Mfitumukiza Innocent bivugwa ko yakubiswe na bariya bayobozi bombi bakamugira intere maze mu ijwi ridasohoka neza avuga uko yakubiswe nuko yibonye kwa muganga.
Yagize ati » Umuyobozi w’umudugudu Habyarimana Emmanuel na mutekano wacu witwa Callixte Cyubahiro baraje ngo baje gutabara umugore ngo nakubitaga kandi bambeshyera noneho bakingeraho, baramfata barampondagura ndetse bahamagaza na Polisi ngo ize intware ariko ikihagera, isanga bangize igisenzegere ntibantwara ahubwo bantegera Moto njyanwa ku bitaro gutyo.
Ubu tuvugana ni bwo mvuye mu bitaro ariko ndacyababara umubiri wose. »
Mfitumukiza yakomeje asaba ubutabera akavuzwa kandi agasubizwa n’ibyo yakoresheje yivuza.
Yagize ati » Ndifuza ko abampohoteye bakurikiranwa kandi bakamvuza ndetse n’ibyo natakaje nivuza nkabisubizwa ndetse byaba na ngombwa bakanyishyura imibyizi y’akazi ndi gutakaza kuko nirirwaga nishabikira, nshaka ibintungira urugo none nicaye ku gasambi ntacyo nikorera. »
Bizimana Nicolas na mugenzi we wanze kuvuga amazina ku mpamvu z’umutekano we ni bamwe mu baturage baganiriye na karibumedia.rw bavuga imikorere idahwitse y’uyu mukuru w’umudugudu wa Marantima, Habyarimana Emmanuel.
Bizimana Nicolas yagize ati »Mudugudu wacu Habyarimana Emmanuel ahora ahohotera abaturage kandi ni nako yahoze ameze no mu Gitaraga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera.Umunsi akubitaho Mfitumukiza Innocent yaramuhohoteye nabwo kuko iyo amaze gusindira k’umugore yinjiye ahazwi nko ku Gisimenti, atangira guhohotera abaturage, n’ikimenyimenyi niho Polisi yamusanze ije kumufata nyuma yo gukubita Mfitumukiza Innocent. Abaturage nitwe twamutoye ariko aho bigeze turarambiwe ahubwo turifuza ko yavaho tukitorera undi ufitiye abaturage akamaro kuko uriya nta musaruro tumutezeho nk’abaturage ba Marantima. »
Mugenzi we yagize ati »Tumutora, mudugudu Habyarimana Emmanuel yari umuntu w’umurokore wasengeraga mu itorero rya ADEPR ariko akimara kuba umuyobozi ntabwo yongeye gusubira mu rusengero ahubwo yagiye ku nzoga noneho hagira umubonye ayinywa ku kabare akavuga ko ari kumurunguruka/kumuhengereza, akabizira cyane ko n’aho anywera inzoga [Ku Gisimenti] bivugwa ko ahacyuye umugore ari nawe uzicuruza. »
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abaturage bamurambiwe ko ahubwo ari abo gutabarwa bakitorera undi.
Yagize ati »Abaturage ba Marantima nta mahoro dufite ahubwo turifuza ko twakwitorera undi muyobozi waduhesha amahoro kuko mu kuri ababyeyi ntitukirya, abagabo ni ku nkoni, abasore ni gereza ya buri munsi.Ntiwamugezaho ikibazo cyawe ngo agikemure ahubwo ibye ni amafaranga, ni turyamane (Ubusambanyi); mbese ni umuryi wa Ruswa gusa. Urebye muri make turababaye, turi gutabaza umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kugirango atubabarire, twongere twishyirireho undi muyobozi. Uretse natwe tubivuga nk’abaturage, na Polisi yaraje isanga umuturage wari wakubiswe ari indembe noneho aba aribo bamushakira uburyo yagera kwa muganga ari nayo mpamvu dusaba ko yavaho tukitorera undi ugomba kurengera abaturage aho kubahoza ku nkoni. »
Karibumedia.rw yashatse kumenya ukuri kuri aya makuru maze ihamagara umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru SUPT Jean Bosco Mwiseneza maze yemeza aya makuru aho, ku murongo wa Telefoni, yagize ati »Mwiriwe neza?Nibyo abo bayobozi bombi bafungiwe kuri Police Station ya Muhoza bakekwaho gukubita umuturage.Hari gukorwa iperereza. »
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Augustin Karima nawe yemeje aya makuru.
Yagize ati « Umukuru w’umudugudu Habyarimana Emmanuel n’ushinzwe umutekano Cyubahiro Callixte bafungiye kuri Police Station ya Muhoza kuko nanjye namusuye ariko hari ibindi mwakenera ku birenze ibyo, mwabibaza ababafite mu maboko yabo. »
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2025/01/IMG-20250127-WA0181-300x196.jpg)
Amategeko ateganya iki?
Itegeko N°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 121, agace kayo ka mbere ivuga ku bihano bihanishwa uwakubise undi cyangwa uwamukomerekeje.
Igira iti »Umuntu wese, abishaka,ukomeretsa undi umukubita cyangwa umusagararira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu(500.000frw) ariko atarenze Miliyoni imwe(1000.000 frw).
Si ubwa mbere uyu murenge wa Cyuve wumvikanyemo ikubitwa ry’abaturage kandi bikozwe n’abayobozi, gusa hari hashyize igihe iki kintu kidaheruka kuvugwa muri uyu murenge kuko ibiheruka kuvugwaho ni iby’uwari Gitifu w’umurenge Sebashotsi Jean Paul ariko bikaba byari bimaze kwibagirana.
Yanditswe na SETORA Janvier.