Ubukungu

MUSANZE: Abaturiye icyanya gikomye bagomba kumenya ko bambaye ikirezi kandi cyera_ Ir.MVUNABANDI Dominique.

Abaturiye Parike y’ibirunga cyangwa icyanya gikomye cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) bagomba kumenya ko bambaye ikirezi kandi cyera kuko ngo iyo gifashwe neza gikurura ba mukerarugendo nabo bakinjiza amadovize ari nayo agarukira abaturage mu iterambere ryabo.

Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu nsanganyamatsiko igira iti: “Impinduka mu muco” ukaba wafunguwe ku nkuga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Ikirenga ndetse na “Redrocks” ifite icyicaro mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu karere ka Musanze kizwi nka “Redrocks” Greg BAKUNZI yabwiye Karibumedia.rw ko yashinze iki kigo mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Yagize ati: “Naritegereje, mbona i Musanze hari ubwiza nyaburanga bugomba kubungwabungwa kandi bugakurura na ba mukerarugendo kuko niho wasanga ubuvumo bwa Musanze; Iriba rya Gihanga wahanze u Rwanda rya Nkotsi na Bikara mu murenge wa Nkotsi; Ingagi z’ibirunga zitaboneka ahandi ku Isi n’ibindi. Ibi nibyo byanteye gutekereza gushinga ikigo cya ‘Redrocks’ kugeza ubu kikaba gikorana n’amakoperative 6 y’urubyiruko n’abagore yo mu mirenge ya Muko na Kinigi ariko tukaba duteganya no kwagura ibikorwa tukajya gukorera mu; “.

Greg BAKUNZI yakomeje abwira Karibumedia.rw icyuho bari bafite n’icyo bagiye kunguka nyuma y’ubu bufatanye n’Ikirenga na UNESCO.

Yagize ati: “Icyuho cyari gihari ni ukumenyekanisha ibyo dukora kuko abari batuzi bari bakeya ariko ku bufatanye n’ishami rya ONU rishinzwe kwita ku burezi n’umuco (UNESCO) wenda natwe hari ukuntu bizadufasha kugira ngo ibikorwa byacu bigere kuri urwo rubuga rw’Isi noneho bashobore no kubimenyesha abandi babyifuza kandi bizabe ngombwa ko baza no kubireba”.

Greg BAKUNZI yasoje asaba abazahugurwa kuzabyitaho bakabigira ibyabo kuko nabo bazafata umwanya wo guhugura abandi kugira ngo ikigamijwe kizagerweho kuko ngo ari nacyo cyitezweho muri iyi gahunda ari n’aho yahereye avuga ko bateze byinshi kuri UNESCO.

Yagize ati: “Icyo tubitezeho nka UNESCO nuko hari ubumenyi baturusha bazadusangiza cyane ko twe twabikoraga nk’abantu n’abaturage bari aho ariko ku bw’amahugurwa bagiye kuduha mu mezi 5 tuzaba turi kumwe, tuzabigiraho byinshi ariko bitabujije ko nabo hari icyo bazatwigiraho”.

Umuyobozi w’Ikirenga Jean Pierre HAKIZIMANA yabwiye Karibumedia.rw ko gufungura umushinga wo kurengera ibidukikije no kubungabunga umuco babitewe n’impamvu y’uko ngo Akarere ka Musanze gakungahaye ku bwiza nyaburanga.

Yagize ati: “Nk’Ikirenga, impamvu yaduteye gutegura uyu mushinga dufatanije na “Redrocks” n’uko Akarere ka Musanze gakungahaye ku bwiza nyaburanga bubereye ubukerarugendo aho tugomba kubungabunga umuco, guteza imbere ubuhanzi no kuzamura ubukungu bw’akarere ka Musanze dufatanije na UNESCO Bityo rero, tukaba tuzibanda ku gusegasira umuco nyarwanda no guteza imbere ubukerarugendo”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi; Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) Ir. MVUNABANDI Dominique yabwiye Karibumedia.rw ko bifuza gukorana neza n’umushinga kuko ugamije kubungabunga umuco no kurengera ibidukikije.

Yagize ati : “Icyo dusaba ni imikoranire myiza n’abafite mu nshingano zabo kubungabunga icyanya gikomye, cyane ko n’abagituriye bibagarukira aho bibafasha kubaka amashuri ; Amavuriro n’ibindi. Nka UNESCO, icyo dushishikariza abaturiye Pariki y’ibirunga cyangwa icyanya gikomye ni ugokorana neza n’abashinzwe kukibungabunga [Icyanya gikomye] ku nyungu zabo kuko ibyinshi bibagarukira kandi bibavana mu bukene”.

Uyu mushinga uzamara igihe cy’amezi 5 uzahugura abafatanyabikorwa baturiye iki cyanya gikomye cy’ibirunga mu bijyanye n’umuco hibandrwa cyane cyane ku bintu bigaragaza umwihariko wo mu Karere ka Musanze, ku ikubitiro hakazahugurwa abagera ku 100 mu bantu 500 bateganijwe nk’abagenerwabikorwa.

Yanditswe na  SETORA Janvier .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *