Politike

MUSANZE: Abaturage barasabwa kwirinda ibyaha, by’umwihariko ubwicanyi bugenda bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru, by’umwihariko abo mu murenge wa Gashaki barasabwa kutagwa mu byaha bitandukanye by’umwihariko mu cyaha cy’ubwicanyi bumaze iminsi bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo muri tumwe mu turere two hirya no hino mu gihugu.

Ibi umukuru w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yabisabye abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, ubwo yifatanyaga nabo ndetse n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutera ibiti ku musozi muremure wa Mbwe uherereye mu kagari ka MBWE, umurenge wa Gashaki ahatewe ibiti ibihumbi bitandatu (6.000) ku buso bungana na hegitari enye(4).

Guverineri n’abandi bayobozi batangiza igikorwa cyo gutera igiti ku musozi wa Mbwe.

Yagize ati: “Baturage beza b’umurenge wa Gashaki ndabashimira uburyo mwazamuye imyumvire mukaba mumaze kuba ba ruticumugambi kuko ibyo mwiyemeje mubikora nk’uko mwabigaragaje mu matora y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, bityo rero nkabibutsa ko mutagomba kumwikoreza imitwaro ahubwo mukamufasha gufatanya nawe muri gahunda yo kwikura mu bukene, mubyaza umusariro amaboko n’imitwe yanyu Imana yabahaye”.

Abaturage ba Gashaki bari bitabiriye umuhango ari benshi.

Yakomeje abasaba kwirinda ibyaha by’umwihariko, icyaha cy’ubwicanyi bugenda bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nk’uko bimaze iminsi bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Nongere mbisabire kutazagaragaraho icyasha nk’icyagaragaye kuri bamwe mu baturage bo mu turere tumwe na tumwe mu Rwanda twibasiriye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ahubwo mugakomeza kuba ba bandereho mu karere ndetse no mu ntara yacu y’amajyaruguru”.

Guverineri yasoje ashimangira ko ibiti bateye bizabagirira akamaro nibaramuka babifashe neza bigakura.

Guverineri Mugabowagahunde amaze gutera igiti.

Yagize ati: “Ibiti duteye bigera ku bihumbi bitandatu (6.000) ku buso bwa hegitari enye(4), bityo rero, murasabwa kubifata neza kuko ni byo bizabarindira isuri yacikaga kuri uyu musozi wa Mbwe, bizabazanira umwuka mwiza, bizarinda kugabanuka kw’ikiyaga cyanyu cya Ruhondo kubera ibitaka byajyagamo bitwawe n’isuri yavaga kuri uyu musozi wa Mbwe ndetse nibimara no gukura, bizabazwamo ibikoresho bitandukanye byo mu ngo zanyu”.

Umuyobozi w’akarere NSENGIMANA Claudien atera igiti.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano yashimiye abaturage uburyo bitabiriye uyu muganda udasanzwe wo gutera ibiti noneho abasaba kuzabyitaho kuko ngo bibafitiye akamaro muri byose.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi, Minisiteri y’umutekano ifite mu nshingano kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo ariko tugomba no kubahiriza gahunda za Leta harimo no gutera ibiti. Bityo, uwavuga akamaro k’igiti ntiyasoza kuko gifite akamaro kanini harimo kurwanya isuri, kuzana umwuka mwiza, ibitanga imbuto ziribwa n’ibindi… Ikindi kandi mwumve ko burya ishyamba ryafashwe neza ryinjiza amadovize aturutse kuri ba mukerarugendo. Ibi biti duteye rero nimubigire ibyanyu kuko bizabagirira akamaro kanini cyane”.

 

Uyu munyamabanga yagarutse no ku mutekano agira ati: “Ikindi mbasaba nuko twafatanya gucunga umutekano kuko inzego z’umutekano ntizakora neza abaturage mutabigizemo uruhare kandi iyo umutekano wapfuye n’ibyaha biba byajemo kandi muzi neza ko ibyaha bisubiza abaturage inyuma kuko abahamwe nabyo barafungwa, ibyo bakoraga bikadindira, imiryango yabo ikazahara n’abana ntibige. Mubyirinde rero”!!!

Umwe mu baturage witabiriye uyu muganda udasanzwe, SEBISHINGWE Adjutor yavuganye na Karibumedia.rw maze yemeza ko uyu musozi wabatezaga isuri ndetse n’ikiyaga cyabo ko cyari kigiye kuzazima burundu ariko ko nk’abaturage bishimiye uyu muganda wo gutera ibiti ngo kuko bizabagirira akamaro.

Yagize ati: “Uyu musozi wadutezaga amasuri maze ubutaka bwose bukimanukira bukajya mu kiyaga cyacu cya Ruhondo noneho na twa duhera [Amahera/udufi dutoya] twakuragamo tukabura kandi tudufasha mu kurinda abana bacu igwingira na bwaki. Baradufashije kandi niyo mpamvu twiyemeje kuzabikorera bigakura neza”.

Uretse ibi kandi umukuru w’intara MUGABOWAGAHUNDE Maurice yanagarutse no ku bindi byaha abaturage bagomba kwirinda birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka yo mu murima bivugwa cyane muri uyu murenge, kwirinda kurwanya inzego z’umutekano kandi bagafata ingamba zo gushyiraho irondo ry’umwuga rikora nijoro ariko byaba ngombwa rigakora no kumanywa bitewe n’uko babibona.

Aha ni naho yahereye asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko ngo aribwo ntandaro y’ubujura; Urugomo; Kutajyana abana mu ishuri; Amakimbirane mu ngo n’ibindi biterwa no kunywa inzoga nyinshi, uwazinyoye ntiyuzuze inshingano ze.

Tubibutse ko Minisiteri y’umutekano ibumbye inzego ebyiri arizo Polisi y’igihugu n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora ari nayo mpamvu bitabiriye uyu muganda wo gutera ibiti kuri uyu musozi kubera washyizwe mu nshingano z’iyi Minisiteri.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *