Politike

MUSANZE: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu byo bakorerwa, barinda n’ibyagezweho – Minisitiri Dr.MUGENZI Patrice.

Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu murenge Muko barasabwa kugira uruhare mu byo bakorerwa, barinda n’ibyagezweho barushaho kubibumbatira no kubirinda kuko ari ho iterambere ryabo rishingiye.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.MUGENZI Patrice ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza “Gahunda y’uruhare rw’umuturage mu igenamigambi mu ngengo y’imari n’imihigo ya 2025-2026”, ubwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 yifatanije n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bo murenge wa Muko mu karere ka Musanze mu kungurana ibitekerezo ku migabo n’imigambi mu rwego rwo kuzahura akarere ka Musanze, kakava ku mwanya wa nyuma kakaza mu myanya y’imbere.

Minisitiri Dr.MUGENZI Patrice hagati ya Guverineri na Meya wa Musanze.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.MUGENZI Patrice yabwiye abaturage ko ibikorerwa abaturage byose bagomba kubigiramo uruhare cyane ko ngo aribo batanga n’amanota ku mihigo y’akarere.

Yagize ati: “Baturage beza, turifuza ko ibikorwa byose bigomba gukorwa mubigizemo uruhare kandi n’ibyagezweho mukarushaho kubibumbatira no kubirinda kuko ibyo bikorwa by’amajyambere biba byaraziye abaturage kandi mwumve ko amanota ari mwe muyatanga binyuze mu buryo bwo kugira uruhare mu bibakorerwa. Muri uru rugendo dufite, turifuza ko buri muturage wese yabigira intego ndetse akabigira umugambi we n’imihigo yo mu rugo iwacu ikaba iyo gusigasira ibyo twagezeho ndetse no kubyongera”.

Minisitiri Dr.MUGENZI yakomeje asaba abaturage kudahinga gusa insina zo kwengamo inzoga ahubwo bagatera insina z’ibitoki biribwa, bityo bakihaza mu mirire kandi bagasagurira n’amasoko ku buryo bakirigita ifatanga.

Yagize ati: “Aha mu Muko, igitekerezo cya mbere si ukugira uruganda rwenga inzoga ahubwo mwagira icyo kwihaza mu biribwa mutera insina z’ibitoki biribwa (Inyamunyu) n’iz’imineke, bityo mukabiryaho kandi mugasagurira n’amasoko bikabaha n’amafaranga.
Aha bizabafasha kureka ubusinzi, ababishoboye bakazivaho n’abatabishoboye bakanywa gake (Tunyweless) kuko burya ubusinzi nibwo buteza amakimbirane mu ngo/ imiryango. Ndagira ngo ibi byose bidufashe kwivana mu bukene ahubwo tugere mu iterambere rirambye”.

Bihoyiki Jean Damascène bita Myasiro wakoze umuhanda ku giti cye wa Kilometero enye n’igice (4,5 kms) na Manizabayo Côme ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw bavuga ibyo bagizemo uruhare n’ibyifuzo byabo mu gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bakorerwa.

Bihoyiki Jean Damascène bita Myasiro yagize ati” Ku bwo kuba narakoze umuhanda wa 4,5kms ngasaba ubuyobozi bw’akarere mu nyandiko ngo bunsure ntibuze, nashimishijwe no kuba nabonye umwanya wo kubibwira Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ngo banyunganire bashyiramo latérité kandi Minisitiri yanyemereye ko bizakorwa vuba. Ni ibintu byanshimishije cyane kuko imbaraga natakaje nkora umuhanda ungana kuriya ntizakagombye gupfa ubusa kuko nibyo dusabwa mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda Leta iba yaduteguriye”.

BIHOYIKI Jean Damascène alias MYASIRO wakoze umuhanda wa 4,5kms.

Manizabayo Côme yagize ati: “Icyo dusaba nk’abaturage nuko abayobozi bajya begera abaturage bakatugezaho gahunda za Leta, imigabo n’imigambi mu kugira uruhare mu byo dukorerwa kuko batatwegereye ntacyagerwaho. Nibadusange, tubamenye kuko akenshi usanga abaturage batazi abayobozi n’umumenye amumenya aruko amusanze ku kagari, ku murenge cyangwa ku karere”.

Umurenge wa Muko ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ukaba n’umurenge usuwe bwa mbere na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.MUGENZI Patrice nyuma y’uko akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivisi.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *