MUSANZE: Abaturage barasabwa gukomeza gukora ibibareba bitabira gahunda za Leta- Minisiitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musabyimana Jean Claude.
Abaturage barashimirwa uburyo bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, bityo bagasabwa gukomeza gukora ibibareba bitabira gahunda za Leta muri iyi manda y’imyaka itanu.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUSABYIMANA Jean Claude ubwo yitabiraga amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite agatorera kuri Site y’ikigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro II, kiri mu kagari ka Rwebeya; Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze aho ngo yashimishijwe n’ubwitabire bw’abaturage; Uburyo site yari iteguye ndetse n’agashya kayaranzwemo aho uwarangizaga gutora yahabwaga icyayi n’irindazi mu rwego rwo kurwanya imbeho kubera ko
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MUSABYIMANA Jean Claude
Yagize ati: “Gutora ni ibintu bishimisha buri wese ukurikije ukuntu bisigaye bitegurwa; Umutuzo; Gushyiraho amategeko; kwiyamamaza n’uburyo abaturage bitabira.
Nk’umuntu ushinzwe imiyoborere y’igihugu, biradushimishije cyane uburyo byagenze neza kandi nanjye nishimiye kuba nashoboye.
Yakomeje asaba abaturage gukora ibibareba bubahiriza gahunda za Leta.
Yagize ati: “Nasaba buri muturage kuzakomeza gukora ibimureba mu muco mboneraguhugu wo kwitorera abayobozi b’igihugu mu ituze n’umutekano kandi bagakomeza kwitabira n’izindi gahunda zizakurikiraho zijyanye n’amatora kuko nyuma yo gutora hari n’ibindi basabwa kuko iyo abayobozi bitoreye bamaze kujyaho, abaturage bagomba gukomeza kubafasha kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere”.
NYATANYI Sinanga Naphetal na Daphrose Ntamabyariro ni bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa karibumedia.rw maze bavuga uburyo babonye aya matora:
NYATANYI Sinanga Naphetal yagize ati: “Maze imyaka myinshi ntora, kuva ku ngoma ya Habyarimana kugeza uyu munsi ariko nibwo nabona akagari gaha icyayi abaturage bamaze gutora. Bigaragara ko byateguranywe ubushishozi n’ubuhanga ndetse n’abaturage nabo bakaba batoranye ituze cyane ko n’abaseseri bari bari kuyobora abantu wabonaga buri wese ari mu nshingano ze kuko abo twasangaga mu cyumba cy’itora bakuyoboraga neza kandi mu buryo bworoshye, nta nubwo bagukurikiraga mu bwihugiko ngo baguhengereze, ahubwo buri wese yatoranaga ubushishozi n’ubwisanzure”.
NYATANYI Sinanga Naphetal
Daphrose NTAMABYARIRO yagize ati: “Aya matora yateguwe neza kandi harimo n’agashya ko kuba bahaye abantu icyayi n’umukati kugira ngo bashyuhe kuko abenshi bari bazindutse mu mbeho bagira ngo batore kare bigire mu mirimo yabo. Babikoze neza rwose kandi natwe twatoye twisanzuye nta muvundo cyangwa ngo umuntu ahatirwe gutora utakiri ku mutima we”.
Daphrose NTAMABYARIRO
Mu kagari ka Rwebeya, amatora yabereye kuri Site y’ikigo cy’amashuri abanza ya Gashangiro ari naho hatoreye Minisitiri Musabyimana Jean Claude; Intumwa ya rubanda icyuye igihe Hon.MUREKATETE Thérèse; Inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) zikorera mu kagari.
YANDITSWE NA SETORA Janvier