Politike

MUSANZE: Abaturage barasabwa gukomera ku bumwe bwabo no guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside – Dr François Xavier Kalinda.

  • Perezida wa SENA y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda arasaba abaturage gukomera ku bumwe bwabo birinda ingenga ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yo ngobyi ihetse abanyarwanda.
Perezida wa SENA, Dr François Xavier KALINDA.

Ibi Perezida wa SENA y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yabivugiye mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2024 , ubwo we n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu murenge wa Gacaca, gutera ibiti mu muganda usoza ukwezi kwa Ugushyingo 2024.

Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi bakifatanya n’abayobozi batandukanye barimo intumwa eshanu z’umutwe wa SENA y’u Rwanda, ahatewe ibiti 8000 ku bilometero 10 by’umuhanda wa kilometero 13 werekeza ku kiyaga cya Ruhondo, ibyo biti byatewe bikaba birimo ibiti gakondo (Imisave); Ibivangwa n’imyaka n’ibiti by’imbuto (Avoka).

Mu ijambo ry’ikaze Meya w’akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien yashimiye abaturage n’abayobozi baje kwifatanya n’abaturage mu gutera igiti mu muganda usoza ukwezi, bityo aboneraho kugaragaza ishusho y’akarere muri rusange; Ibyagezweho n’ibiteganywa kugerwaho mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Mu butumwa yatanze nyuma yo gushimira abaturage uburyo bitwaye neza mu matora ya Perezida wa Repubulika, Umukuru w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yanasabye abaturage kuva ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga hazwi nk’amanegeka cyane cyane muri ibi bihe by’imvura igiye kuzaba nyinshi hirindwa n’ibindi bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage birimo ubusinzi n’urunguze (Banque Lambert).

Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice (iburyo) atera igiti.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimire abaturage n’abayobozi batandukanye twifatanije mu gikorwa cy’umuganda dutera ibiti kuri uyu muhanda kandi ngashimira n’abaturage uburyo mwitwaye mu matora y’umukuru w’igihugu ari nayo mpamvu nkomeza kubasaba gukomeza ubufatanye mubungabunga ibiti twateye; Murwanya isuri ndetse n’abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakahava, mwirinda gusesagura;

Perezida wa SENA y’u Rwanda Dr François Xavier Kalinda yashimiye abaturage uburyo bitabiriye umuganda wo gutera igiti maze ababwira ko baje kwifatanya nabo mu gutera igiti kandi ngo baje kureba n’aho bageze mu iterambere, bityo abagezaho n’amahame remezo n’inshingano by ‘umutwe wa SENA y’u Rwanda.

Dr François Xavier Kalinda atera igiti.

Yakomeje asaba abaturage kubumbatira ubumwe bwabo birinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagize ati: “Baturage beza b’akarere ka Musanze, by’umwihariko mu murenge wa Gacaca ndabanza kubashimira uburyo mwitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu ariko kandi mbasaba gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda muca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko mwabyumvise hirya no hino ko hakiri abantu bagifite iyo ngengabitekerezo aho bibasira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 Ndabisabira gushimangira gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ kuko nta n’umwe uzemererwa gukurura amacakubiri”.

Perezida wa SENA Dr Kalinda yasoje asaba abaturage na none gukomeza gukora biteza imbere barwanya igwingira n’imirire mibi ikirangwa mu ntara y’amajyaruguru kandi ari ikigega cy’u Rwanda.

Yagize ati: “Banyamusanze, mufite ikirere cyiza ku buryo mweza ibihingwa byinshi, bityo rero murasabwa kurwanya igwingira n’ imirire mibi ikigaragara muri iyi ntara ahubwo mu kihaza mu biribwa, mutegura indyo yuzuye. Ikindi nabasaba nuko mwakomera ku muco mwiza wo kugira isuku kuko burya niyo soko y’ubuzima”.

Umuganda usoza ukwezi kwa Ugushyingo 2024 mu ntara y’amajyaruguru witabiriwe n’abasenateri bose aho mu karere ka Musanze witabiriwe na Perezida wa SENA, Dr François Xavier Kalinda; Senateri Twahirwa André; Senateri Cyitatire Sosthène; Senateri Nyirasafari Espérance na Senateri Kanziza Epiphanie. Uretse aba kandi hari n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Batamuliza Mireille.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *