MUSANZE: Abahinzi n’aborozi barakangurirwa gukorana n’ibigo by’ubwishingizi ku bwo kwirinda igihombo.
Abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Musanze barishimira ko bagiye kubona abafatanyabikorwa bazabafasha gushinganisha ibikorwa byabo cyane ko bizezwa kutazongera kugwa mu gihombo bajyaga bahura nacyo igihe bagezweho n’ibiza, haba mu bihingwa cyangwa mu matungo byabo.
Ni ibintu bishimiye nyuma yo kuganira n’ ikigo cy’ubwishingizi kizwi nka “OLD MUTUAL” kikiyemeza gukorana nabo mu buryo bwo kubagoboka mu gihe cyose bahuye n’ibiza bikangiza ibihingwa byabo cyangwa amatungo yabo ariko byishingiwe mu buryo bukurikije amategeko n’amasezerano bagiranye.
Bwana Mucyo Janvier ni umukozi wa Sosiyete y’ubwishingizi “Old Mutual” wabwiye Karibumedia.rw ko gutekereza gukorana bya hafi n’abahinzi n’aborozi ba Musanze ngo aruko basanze hafi 75% mu Rwanda ari abahinzi n’aborozi kandi ko akarere ka Musanze kaza ku isonga mu kugira abakora ibyo bikorwa kinyamwuga.
Yagize ati: “Twebwe nka “Old Mutual” twakoze gahunda yo kwagurira ubucuruzi bwacu mu buhinzi n’ubworozi kubera yuko abantu benshi ku kigero cya 75% bo mu Rwanda ari abahinzi n’aborozi. Bityo rero tukaba twarafashe gahunda yo gushora mu buhinzi n’ubworozi kuko niho hari abantu benshi ari nabyo bitunze abanyarwanda. Rero icyo cyiciro twaje gusanga cyarasigaye inyuma kandi urebye ni icyerekezo igihugu kirimo cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Kuba twatangiriye i Musanze rero n’uko ari umujyi minini kandi mwiza ndetse ufite n’icyaro gikora ubuhinzi n’ubworozi ku rwego rwo hejuru”.
Mucyo yakomeje avuga ko ubwishingizi ari magirirane cyane ko buba bugamije kubaka ahazaza h’umuntu n’ibikorwa bye.
Yagize ati: “Ibintu by’ubwishingizi ni magirirane kuko akenshi tuba tureba ahazaza heza h’umuntu n’ibikorwa bye. Kuba heza rero ni ukuvuga ko ubworozi cyangwa ubuhinzi bye, agomba kubirebera ahazaza h’ejo ariko atari ingurane baguhaye mu mafaranga ahubwo ni aho ubwo buhinzi n’ubworozi byawe bizakugeza”.
Karibumedia.rw yaganiriye na bamwe mu bahinzi n’aborozi bavuga ko bishimiye ukuza kwa ajansi (Agence) y’ubwishingizi izwi nka “Old Mutual” kuko ngo hari ibibazo byinshi izabakemurira byabatezaga igihombo mu bikorwa byabo.
Mukandanga Angélique worora ingurube mu murenge wa Kimonyi yagize ati: “Gahunda yo gushinganisha ubuhinzi n’ubworozi nabyakiriye neza kuko iyo wagiye mu bwishingizi bituma udahura n’igihombo kuko iyo wakubitanye n’uburwayi mu matungo yawe urishyurwa. Ibi, dukunda guhura nabyo cyangwa se abajura bakaza kuziba, babura uko bazijyana bakazicira mu biraro; Urumva rero nk’icyo gihe ubwishingizi burakugoboka, bukagushumbusha. Ni yo mpamvu nshishikariza n’abandi borozi batari mu bwishingizi kubujyamo kuko iyo bahuye n’ikibazo bituma batazima burundu ahubwo bongera kubona ibibafasha bakazamuka”.
Ni mu gihe mugenzi we Habarurema Evariste ukuriye Koperative y’abahinzi mu murenge wa Muko avuga ko bahuraga n’ibiza, bikangiza ibihingwa yabo ariko bakabura epfo na ruguru ariko ngo kuza kwa “Old Mutual” nka sosiyete y’ubwishingizi, bizabafasha cyane.
Yagize ati: “Kuza kwa Sosiyete ‘Old Mutual’ bizatugirira akamaro cyane kuko twahingaga noneho imvura yagwa ari nyinshi ikatwicira ibihingwa cyangwa se inkangu zigatembana ibyo twahinze, bityo bikaduhombya ariko kuba tubonye sosiyete y’ubwishingizi izadufasha gushinganisha ibihingwa byacu, ntabwo tuzongera guhomba burundu kuko bazajya batwishyura ibyangijwe n’ibyo biza”.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Musanze, Ngendahayo Jean yabwiye Karibumedia.rw ko kugira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bizatuma abaturage badahomba ahubwo bizatuma ubukungu bwiyongera.
Yagize ati: “Kugira umwishingizi w’ibihingwa n’amatungo mu karere kacu ka Musanze bizatuma ubukungu bw’abahinzi n’aborozi bacu bwiyongera ndetse n’uramutse ahuye n’igihombo, kubera bwa bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo buzamugoboka noneho cya gihombo ntikizabaho ahubwo azakomeza gutera imbere. Ari nayo mpamvu dusaba abaturage kwakira iyi gahunda cyane ko ari gahunda imaze imyaka ine (4) itangiye, bityo rero nibayitabire ku buryo tuzagera ku 100% abahinzi n’aborozi bose bari muri nkunganire y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere”.
Iyi Sosiyete y’ubwishingizi izwi nka “Old Mutual” ni ikigo kimaze imyaka isaga 100 kishinzwe muri Afurika ariko kikaba cyarageze mu Rwanda mu mwaka wa 2012 cyishingira ibinyabiziga gusa none kikaba gishaka gukorana n’abahinzi n’aborozi.
Yanditswe na SETORA Janvier.