MUSANZE: Abagize ihuriro ry’abahinzi n’abacuruzi b’imboga; Imbuto n’indabo barasabwa gukora kinyamwuga, bongerera agaciro umusaruro wabo kandi birinda abamamyi.
Abagize ihuriro ry’abahinzi n’abacuruzi b’imboga; Imbuto n’indabo bo mu karere ka Musanze, barasabwa gukora kinyamwuga bongerera agaciro umusaruro wabo kandi birinda abamamyi kuko babahombya kandi bakagombye gushakirwa amasoko hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu baterankunga n’abafatanyabikorwa barimo Kirimo Trust, umuryango ushinzwe kurengera abaguzi (ADECOR) ndetse na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda aho babagira inama yo gukora sitati igenga ihuriro no gushaka ibya gombwa bagakora mu buryo bukurikije amategeko.
Umukozi mu muryango ushinzwe kurengera abaguzi (ADECOR), Bwana Paul Mbonyi yabwiye Karibumedia.rw ko kugira inama ihuriro ry’abahinzi n’abacuruzi b’imboga, imbuto n’indabo biri mu rwego rwo kubaka no gushimangira imikorere myiza y’amahuriro ndetse n’abari mu ruhererekane rwo guteza imbere imboga, imbuto n’indabo mu turere.
Yagize ati: “Dufatanije na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, tugamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bari mu ruhererekane rw’imboga; Imbuto ndetse n’indabo kuva ku rwego rw’abahinzi kugeza ku bakora ubucuruzi; Abatwara umusaruro; Abacuruza inyongeramusaruro n’abandi bose bakora mu rwego rw’imboga, imbuto n’indabo. Bityo rero, kuza i Musanze nuko ihuriro ryabo nubwo ryatangiye ariko riracyiyubaka ariyo mpamvu twaje kugira ngo twumve imbogamizi bafite noneho tumenye n’aho twabafasha kugira ngo imikorere yabo itere imbere kandi bagere ku ntego biyemeje yo kwiteza imbere”.
Paul Mbonyi yakomeje avuga ko kugira ngo ihuriro ribeho kandi rikore neza rigomba kugira ibya ngombwa aho yagize ati: “Mu by’ukuri kugira ngo ihuriro ribeho kandi rikore neza, rigomba kuba ryemewe mu buryo bw’amategeko ari nayo mpamvu twabagiriye inama yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ayo mategeko ngengamikorere abe nka kimwe mu by’ibanze inzego zibishinzwe ziheraho zibaha ubuzimagatozi”.
Perezida w’ihuriro ry’imboga; Imbuto n’indabo Ngabonziza Théodore yavuze ko ihuriro rya Musanze rigizwe n’amakoperative agera kuri 14 n’abanyamuryango bagera kuri 280 ariko ko bagomba kwiyongera uko rizagenda rirushaho gushinga imizi.
Yagize ati: “Ihuriro ryacu ni iry’abahinzi b’imboga; Imbuto n’indabo n’abandi bafite inyongeragaciro mu ruhererekane rw’ibyo bihingwa. Ni ihuriro kandi rigizwe n’abanyamuryango 280 bibumbiye mu makoperative 14 ariko tukifuza ko buri muhinzi wese w’imboga; Imbuto n’indabo, umucuruzi wabyo n’undi wese ufite aho ahurira n’uruhererekane nyongeragaciro kuri ibyo bihingwa hano mu karere ka Musanze yaribamo”.
Yakomeje agaragaza n’imihigo bafite nk’ihuriro ryiyemeje gukora kinyamwuga rizira gukorana n’abamamyi cyangwa se abacuruzi b’imbuto n’inyongeramusaruro babahangika ibidafite ubuziranenge.
Yagize ati: “Umuhigo ni ugukorera mu bwisanzure, bityo rero ntibyashoboka tudafite ibya ngombwa ariyo mpamvu tugiye gutegura amategeko (Statut) agenga ihuriro noneho dusabe ibya ngombwa kandi twizeye ko tuzabibona kuko akarere katwijeje kubidufashamo kugira ngo dukorere mu mucyo, ntawe duheza cyangwa ngo tubangamire ahubwo turi ihuriro rushingiye ku mategeko y’u Rwanda. Ikindi nuko tugomba guteza imbere iri huriro mu bikorwa twongera umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo ndetse tukongera n’uwo musaruro tunawongerera n’agaciro”.
Iyamuremye Jean Damascène ni umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe ishami ry’ishoramari n’amakoperative wabwiye karibumedia.rw ko kugira ihuriro ry’abahinzi n’abacuruzi b’imbuto; Imboga n’indabo mu karere ari kimwe mubizatuma habaho kubihesha agaciro, hirindwa abamamyi cyane ko abaterankunga n’abafatanyabikorwa bazaba babunganira mu mikorere.
Yagize ati: “Ihuriro ry’abahinzi n’abacuruzi b’imboga, imbuto n’indabo ndetse n’abandi bagize uruhererekane rwabyo rizagira akamaro kanini cyane mu karere kuko rizaba rishyigikiwe n’abaterankunga barimo Kirimo Trust, Umuryango ushinzwe kurengera abaguzi (ADECOR) ndetse na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Gusa kugira ngo rikore neza, birabasaba gukora ingendoshuri, twabagiriye kandi inama yo gushaka ibya ngombwa kugira ngo bakore mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ni byo byabafasha kwagura ibikorwa byabo kandi mu buryo bunoze”.
Biteganijwe ko nyuma y’ishyingwa ry’amahuriro y’abahinzi n’abacuruzi b’imboga; Imbuto n’indabo mu turere hazajyaho amahuriro ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali ndetse n’ihuriro rimwe ku rwego rw’igihugu.
Yanditswe na SETORA Janvier.