Umutekano

MUHANGA: Gitifu wa Nyabinoni yafunzwe akekwaho gutema ishyamba rya Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, NSANZIMANA Védaste yatawe muri yombi akekwaho gutema ishyamba rya Leta.

Amakuru dukesha umuseke avuga ko mbere yuko Gitifu wa Nyabinoni afungwa yabanje kwandika asezera ku kazi. Ayo makuru akavuga ko nyuma yo kwandikira ubuyobozi bw’Akarere asezera mu mirimo ye, Nsanzimana yahise yitaba RIB Sitasiyo ya Muhanga atangira guhatwa ibibazo.

Bamwe mu bo twavuganye bakeka ko icyaha Gitifu Nsanzimana akurikiranyweho ari ishyamba rya Leta yatemesheje akiyobora Umurenge wa Kabacuzi akarigurisha Paruwasi Gatolika ya Kabacuzi nk’uko babyemeza.
Bakavuga ko yabikoze nta rwego na rumwe rumukuriye rwabimuhereye uruhushya; Hari n’ibindi biti bya Leta biherereye mu mudugudu wa Karambo; Akagari ka Butare yatemesheje abiha Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwe yagize ati: “Kwandika asezera ku kazi yabitewe n’ibyo byose akurikiranyweho”.

UMUSEKE ufite amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga aribwo bwamushyikirije Ubugenzacyaha kugira ngo bumukoreho iperereza, kubera ko hari bamwe mu bo bakorana bagiye gucukumbura ayo makuru y’itemwa ry’ishyamba rya Leta bitangiye gusakuza bamukoraho raporo igaragaza umubare w’ibiti yakuye muri ayo mashyamba ya Leta. Gusa bikavugwa hari n’abashatse kubigaragaza bikiba, bagaterwa ubwoba na bamwe bo mu karere bari babiziriranyeho.

Abafite amakuru ku bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, bavuga ko hari n’abandi bagiye banyereza amafaranga yagombaga kujya mu isanduku ya Leta bakayashyira mu mifuko yabo. Hari inzego babimenyesheje bategereje ko umwanzuro uzafatwa mu minsi mikeya ayo mafaranga banyereje akagaruzwa.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *