Ubutabera

MUSANZE: Mu rubanza rwa Rtd C/SUPT KAYUMBA Innocent na bagenzi be, batatu muri bo bagizwe abere n’urukiko.

Mu rubanza N° RPA 00131/2024/ HC/ MUS, rwa Rtd C/ Supt KAYUMBA Innocent na bagenzi be 14 baregwa iyica rubozo ryakorewe abafungwa mu Igororero rya Nyakiriba, batatu muri bo bagizwe abere n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.

Ni urubanza rwajuririwe mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruhanishije abaregwa ibihano by’igifungo bitandukanye noneho bamwe muri bo bakabijuririra mu gihe n’ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuririye bimwe mu bihano butishimiye.

Uru rubanza kandi rwaranzwe no kugenda rusubikwa kenshi kubera impamvu zitandukanye dore ko rwatangiye kuburanishwa kuwa 20 Ugushyingo 2024 ariko nk’uko Karibumedia.rw yijeje abasomyi bayo ko izakomeza kurubakurikiranira kugera ku musozo warwo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 10/04/2025 nibwo Urukiko rwasomye mu ruhame icyemezo cya nyuma, aho rwagize abere SUPT Gahungu Ephraem; CIP Bikorimana Marcel na Uhagaze Gaspard.

Nyuma yo gusesengura ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ababuranyi ubwabo, Urukiko Rukuru/ Urugereko rwa Musanze, ruri aho rukorera rwemeje ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri Uwayezu Augustin; Byinshi Emmanuel alias Manzi; Uwihoreye Sylivestre alias Gasongo; Nteziyaremye Innocent alias Kimwanga; Nahimana Patrick alias Banarudiya na Nkundimana Habuba mu gihe ngo kuri SUPT Gahungu Ephraem; CIP Bikorimana Marcel na Uhagaze Gaspard, ubujurire bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite.

Icyemezo cy’Urukiko kiragira kiti: « Rwemeje ko ikirego cy’ubujurire rwashyikirijwe na C/SUPT KAYUMBA Innocent; AIP Gapira Innocent; Baziga Jean de Dieu; Byinshi Emmanuel alias Manzi; Nteziyaremye Innocent alias Kimwanga; Nahimana Patrick alias Banarudiya; Mpakaniye Joseph; Nkurunziza Charles, ubujurire bwabo nta shingiro bufite ».

Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe ruhindutse kuri bimwe.

Icyemezo kiragira kiti: « Rwemeje ko SUPT Uwayezu Augustin; Byinshi Emmanuel alias Manzi; Uwihoreye Sylivestre; Nteziyaremye Innocent; Nahimana Patrick; Nkundimana Habuba bahamwa n’icya ha cyo gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho kuri Ndagijimana Emmanuel alias Peter.

Rwemeje ko hagumyeho icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kuko SUPT Gahungu Ephraem na CIP Bikorimana Marcel, badahamwa n’ibyaha baregwa ».

Urukiko rukuru, Urugereko rwa Musanze mu cyemezo cyarwo rwatanze ibihano bitandukanye ku bahamwe n’ibyaha.

Ruragira ruti: « Rwemeje ko kuri C/SUPT KAYUMBA Innocent hagumyeho igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15 ans) n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5.000.000 frw); Kuri Baziga Jean de Dieu hagumyeho igifungo cy’imyaka cumi n’itatu (13ans) n’ihazabu ya Miliyoni enye (4.000.000 frw); Kuri AIP Gapira Innocent hagumyeho igifungo cy’imyaka cumi n’itatu (13ans) n’ihazabu ya Miliyoni eshatu (3.000.000 frw) kuri Byinshi Emmanuel alias Manzi hagumyeho igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25ans) n’ihazabu ya Miliyoni esheshatu (6.000.000 frw); Nkurunziza Charles hagumyeho igifungo cy’imyaka makumyabiri n’ibiri (22ans) n’ihazabu ya Miliyoni esheshatu (6.000.000 frw) mu gihe Mpakaniye Joseph hagumyeho igifungo cy’imyaka itanu (5ans) n’ihazabu ya Miliyoni imwe n’igice (1.500.000 frw) ».

Urukiko rukuru, Urugereko rwa Musanze rwahanishije abandi ibindi bihano kubera uruhare bagize mu iyica rubozo ryakorewe abagorwa mu Igororero rya Nyakiriba aribo Nteziyaremye Innocent alias Kimwanga na Nahimana Patrick alias Banarudiya; SUPT Uwayezu Augustin; Nkundimana Habuba na Uwihoreye Sylivestre.

Ruragira ruti: « Ruhanishije Nteziyaremye Innocent alias Kimwanga igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya Miliyoni esheshatu (6.000.000 frw); Ruhanishije Nahimana Patrick alias Banarudiya igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25ans) n’ihazabu ya Miliyoni esheshatu (6.000.000 frw); Ruhanishije SUPT Uwayezu Augustin igifungo cy’imyaka umunani (8ans) n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri (2.000.000 frw); Ruhanishije Nkundimana Habuba igifungo cy’imyaka umunani (8ans) n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri (2.000.000 frw); Ruhanishije kandi Uwihoreye Sylivestre alias Gasongo igifungo cy’imyaka umunani (8ans) n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri (2.000.000 frw) ».

Urukiko rukuru, Urugereko rwa Musanze rwemeje ko ubujurire bwa Munyaneza Augustin bufite ishingiro ko yazishyikira ubutabera kuko mu rukiko rwa Rubavu yaburanishijwe adahari. Rwagize ruti: « Rwemeje ko Munyaneza Augustin, ku byerekeye ubujurire bwe, agomba kubahiriza ibyo amategeko ateganya kuko yaburanishijwe nk’uwatorotse ubutabera ».

Muri uru rubanza harimo abaregera indishyi, aribo: Mukankusi Edissa; Maniraguha Ladisilas; Nyirashyirambere Thérèse na Ndagijimana Emmanuel alias Peter ari nawe wakubiswe bikomeye bikamuviramo ubumuga buhoraho.

Ndagijimana Emmanuel alias Peter wamugajwe n’inkoni.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *